Burkina Faso na Mali byaburiye ibihugu biteganya ibikorwa bya gisirikare muri Niger

Ubutegetsi buyobowe n’igisirikare muri Burkina Faso no muri Mali, bwatangaje ko igikorwa cya gisirikare icyo ari cyo cyose cyakorwa kuri Niger, hagamijwe gusubiza ubutegetsi mu maboko ya Perezida Mohamed Bazoum uherutse gukorerwa Coup d’état, cyafatwa nko gutangiza intambara no muri ibyo bihugu byombi.

Gen Abdourahamane Tchian, Perezida wa Niger
Gen Abdourahamane Tchian, Perezida wa Niger

Ibyo bihugu bituranye na Niger, byatangaje ibyo ku wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023, nyuma y’umusi umwe Abayobozi b’Afurika y’uburengerazuba bashyigikiwe n’abafatanyabikorwa babo bo mu Burengerazuba bw’Isi, bari batangaje ko bateganya gukoresha ingufu mu kugarura ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum, ndetse no gufatira ibihano byo mu rwego rw’ubukungu, abamuhiritse.

Mu itangazo rihuriweho na Guverinoma ya Burkina Faso na Mali, bavuze ko “Ingaruka z’ibikorwa bya gisirikare byaramuka byoherejwe muri Niger, zahungabanya umutekano w’Akarere kose".

Burkina Faso na Mali, byatangaje ko byitandukanyije n’ibihano “binyuranyije n’amategeko, bitarimo ubumuntu na bukeya, byafatiwe abaturage n’abayobozi ba Niger”.

Mu nama idasanzwe y’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), yateranye ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023, yasabye ko Perezida Mohamed Bazoum yasubira ku butegetsi bitarenze icyumweru kimwe, mu gihe ibyo biramutse bidakunze, hagakoreshwa uburyo bwose bwo kugarura ituze nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Itangazo ryasohowe na ECOWAS, rivuga ko "hari ubwo hashobora kuzamo n’ikoreshwa ry’imbaraga kugira ngo bikunde”.

ECOWAS kandi yafatiye ibihano byo mu rwego rw’ubukungu, abo bakoze Coup d’état muri Niger ndetse n’igihugu, birimo guhagarika ubucuruzi n’ibikorwa byose byo mu rwego rw’ubukungu, hagati y’ibihugu by’ibinyamuryango bya ECOWAS na Niger.

Niger yafatiwe ibyo bihano mu gihe ari kimwe mu bihugu bikennye ku Isi, nk’uko bikunze kugaragara ku rutonde rukorwa n’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye n’iterambere.

Coup d’Etat yo muri Niger yataye ku itariki 26 Nyakanga 2023, yamaganwa n’ibihugu bitandukanye ndetse n’umuryango mpuzamahanga, wahise usaba ko hasubiraho ubutegetsi bwatowe n’abaturage ariko ntibyakunda.

Ku wa mbere kandi, itsinda ry’abasirikare bari ku butegetsi muri Niger, bashinje u Bufaransa kuba bushaka "gutabara mu buryo bwa gisirikare kugira ngo busubize Bazoum ku butegetsi”, ariko ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Catherine Colonna, yabihakanye nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru France 24.

Yagize ati "Icy’ingenzi cyane ku Bufaransa ni umutekano w’abenegihugu babwo”. Yongeraho ko ubuyobozi bw’u Bufaransa, "burimo gukurikiranira hafi uko ibintu bimeze”.

Nyuma yo guhirika ubitegetsi muri Niger no gufunga Perezida Mohamed mu cyumweru gishize, ubu ngo hamaze gufungwa Abaminisitiri bane (4), harimo n’uwahoze ari Minisitiri, ubu akaba yari umuyobozi w’Ishyaka rya Perezida Mohamed Bazoum, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Mu itangazo ryasohowe n’Ishyaka rya Perezida Mohamed Bazoum ‘Nigerien Party for Democracy and Socialism (PNDS)’, ryavuze ko ryamagana ifungwa ridakurikije amategeko, rigira riti "Nyuma yo gushimuta Perezida wa Repubulika Mohamed Bazoum, abahiritse ubutegetsi, bakomeje gufunga n’abandi bantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

Mu bafunzwe, ngo harimo na Mahamane Sani Mahamadou, umuhungu wa Mahamadou Issoufou wahoze ayobora Niger.

Ishyaka rya ‘PNDS’ ryasabye ko abo ba Minisitiri bafunzwe ndetse n’abashimuswe bahita barekurwa byihuse. Ifungwa ry’abo Baminisitiri kandi ngo ryaje nyuma y’uko ubutegetsi bw’igisirikare buriho muri Niger, bubinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru bwari bwasabye ko "Abaminisitiri bose n’abayobozi b’ibigo bitandukanye basubira mu myanya bari basanzwemo muri za Minisiteri, ndetse bagasubizwa imodoka za Leta bakoreshaga bitarenze ku wa mbere saa sita z’amanywa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka