Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu murenge wa Nzahaha kuwa 03/08/2013, umuyobozi w’intara y’uburengerazuba mKabahizi Celestin, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze bata imirimo bashinzwe bakajya kwiga hanze y’igihugu guhitamo kimwe.
Nyuma y’ukwezi kumwe impanuka ihitanye abantu 7 mu murenge wa Nzahaha, ku mugoroba wo kuwa 04/08/2013, ahagana saa moya z’ijoro hongeye kuba indi mpanuka ihitana abantu babiri: Nshimyumukiza Daniel n’undi mugore utaramenyekana neza.
Abaturage b’umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi barasabwa kujya bagirira icyizere abayobozi babari hafi mu kubakemurira ibibazo aho kwirirwa bategereje abandi bo mu rwego rwo hejuru kuko bose babatoye kugirango babafashe kubakemurira ibibazo.
Inama njyanama y’akarere ka Rusizi yateranye tariki 02/08/2013 ifata imyanzuro itandukanye irimo isuzuma bushobozi ku bakozi b’akarere aho abadafite impamyabushobozi zisabwa bahawe iminsi 30 ngo babe bakemuye icyo kibazo.
Abatuye akarere ka Rusizi baratangza ko biteguye uru ruzinduko rwa Madamu Jeannette kagame azagirira muri aka karere. Byatumye bamwe batangira kwimenyereza mu mbyino no mu ndirimbo, guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 02/08/2013.
Mu rwego rwo kwiteza imbere hagamijwe kwikura mu bukene indi koperative y’abamotari yitwa COOMOGIRU yatangijwe ku mugaragaro tariki 01/08/2013 mu karere ka Rusizi.
Kuba hari ababyeyi babyarira mu bitaro bya Mibirizi babura abana babo mu gihe cyo kubyara ngo bishobora kuba biterwa n’uburangare bw’abaganga bakora muri ibyo bitaro; nk’uko byavugiwe mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rusizi tariki 31/07/2013.
Hashize igihe abaturage biyama umuyobozi w’akagari ka Rwinji ho mu murenge wa Nkombo kwinjira mu ngo z’abandi ariko ngo bikaba iby’ubusa kugeza n’aho abana be baje gutabaza inzego z’umutekano kuwa 31/07/2013, bavuga ko umubyeyi wabo ababangamiye.kugeza
Abaturage b’umurenge wa Bweyeye, akarere ka Rusizi bahangayikishijwe cyane n’urugendo rurerure bakora kugira ngo bashobore kugera ku muhanda wa Kaburimbo.
Abanyarwanda biganjemo abana n’abagore bambutse umupaka wa Rusizi ya mbere mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26/07/2013, bavuye mu mashyamba ya Congo. Batangaje ko batahutse kubera ubuzima bubi babagamo kandi igihugu cyabo gitekanye kinatera imbere.
Virginie Mukandayisabye wo mu mumurenge wa Nyabitekeri mu kagari ka Mariba ho mu mudugudu wa Nyarusange ngo amaze amezi icyenda agenda acumbika mu ngo z’abandi kubera gutinya umutekano muke ukomoka ku muryango we.
Imodoka y’ikamyo ijyana ibicuruzwa muri Congo yakoze impanuka ikomeye mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi hafi y’inkambi ya Nyagatare tariki 21/07/2013, abari bayirimo babasha kuvamo hakoreshejwe imbaraga ariko ntawahasize ubuzima.
Abagore babiri bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bugarijwe n’ubukene kuko badafite uburyo bwo kurera abana basigiwe n’abagabo babo. Umwe witwa Martha yatubwiye ko atazi uwamuteye inda mu gihe mugenzi we avuga ko we uwayimuteye yamucitse.
Mu rwego rwo kuzamura iterambere ryihuse ry’Akarere ka Rusizi binyuze mu ishoramari, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 22/07/2013 habaye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abashoramari bakorera hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kubereka ubutaka bw’ahashobora gukorerwa ibikorwa by’ubucyerarugendo nk’uko benshi muri (…)
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umujura yinjiranye abanyeshuli bo mu rwunge rw’amashuli yisumbuye rwa IMENA /APPEDUC mu Karere ka Rusizi, umurenge wa Gihundwe maze akomeretsa umunyeshuli amutereye ibyuma inshuro 6.
Abakoresha umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Rusizi barishimira ko ihuzwa ry’uyu mupaka ryoroheje rikanihutisha itangwa rya serivisi aho ubu iminota myinshi umuturage amara itazongera kurenga 5 ivuye kuri 30 yakoreshwaga mbere.
Imodoka yavaga i Bukavu yerekeza Uvira muri Congo yakoreye impanuka mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 18/07/2013 ahagana saa yine n’igice abantu batandatu bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Abatuye umujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi batewe impungenge n’umugore witwa Mariya umaze hafi ukwezi kose yirirwa yirukankana umwana muto w’umukobwa mu mugongo kubera uburwayi bwo mu mutwe afite.
Uwimana Jean De Dieu w’imyaka 26 uvuka mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi avuga ko hari ibinyamakuru byanditse bivuga ko yanyerejwe na Leta y’u Rwanda kandi ari ibinyoma.
Nyuma yuko Umunyekongo Mushamuka Jean Marie atishyuwe amafaranga miliyoni esheshatu y’izoga za Vin Rouge byakuruye impaka ndende bibaviramo gufatanywa iyo magendu n’inzego z’umutekano.
Ababyeyi bakwiye kugira ishavu ry’ubuzima bw’abana babo buri kwangirika bakiri bato, kugira ngo bagire ishyaka ryo kubafasha kwirinda indazindaro abana babangavu bari gutwara zigatuma ubuzima bwabo bwose buhagarara.
Abashoferi bakora batwara abagenzi mu modoka ntoya (taxi-voiture) ku mupaka wa Ruhwa-Bugarama ngo barambiwe n’imyanzuro ifatirwa bagenzi babo bakora mu buryo butemewe bigatuma bahomba nyamara ntishyirwe mu bikorwa.
Abaturage bataramenyekana mu murenge wa Muganza mu kagari ka Cyarukara bateye amabuye inzego z’umutekano ubwo zari ziri mu kazi mu ijoro ryo kuwa 08/07/2013, ahagana saa tatu z’ijoro.
Nyuma y’igihe gito ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwihanangirije abavugabutumwa bakorera ahatemewe n’amategeko cyane cyane mu mihanda, ubu noneho hari itsinda ry’abantu 15 baje baturutse mu murenge wa Muganza bagenda bavuga ubuhanuzi akabari ku kandi ndetse no mu mihanda uwo bahuraga wese bamubwiragako agomba kwihana.
Kutamenya gusobanura neza ibyagezweho mu isuzuma ryo kwitegura guhigura imihigo bishobora kuba intandaro yo kubona amanota make kandi nyamara ibyo abayobozi bahize byaragiye bigerwaho kuko iyo ngo nyirabyo atabisobanuye neza bafatwa nko kubeshya kubera guhuzagurika.
Akarere ka ka Rusizi gafatanyije n’inzego z’umutekano bahagurukiye guhiga imbwa zikunze kwaduka muri aka karere mu gihe cy’impeshyi zikarya abantu n’amatungo.
Ubwo abashoferi batwara abantu bakoresheje imodoka nto mu muhanda Bugarama-Kamembe bibumbiye muri koperative CTVRB bibukaga bagenzi babo bazize Jenoside, bibukije ko abantu bahuje umurimo byakagombye kubabera impamvu yo kugirana urukundo.
Abana barenga 350 bo mu karere ka Rusizi bafashwa n’umushinga Compassion International bizihije umunsi mukuru w’umwana w’Umunyafurika basaba ko imirimo mibi ishingiye ku muco ikorerwa abana yacika.
Rudahunga Jean Paul w’imyaka 29 akaba afite ubumuga yavukanye bw’akaboko k’iburyo, yasisha akaboko k’ibumoso kandi ku munsi ashobora kwasa amasiteri 6 y’inkwi zingana n’imodoka ya Daihatsu.
Ikibazo cya barwiyemezamirimo bapatana amasoko baba baratsindiye ariko bakayata mu nzira ataruzura neza gikomeje kugaragara mu karere ka Rusizi kuko hari n’abambura abaturage bakoresheje.