Rusizi: Umujura yateye umunyeshuli ibyuma amusanze mu macumbi
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umujura yinjiranye abanyeshuli bo mu rwunge rw’amashuli yisumbuye rwa IMENA /APPEDUC mu Karere ka Rusizi, umurenge wa Gihundwe maze akomeretsa umunyeshuli amutereye ibyuma inshuro 6.
Emmanuel Ndayisenga watewe ibyuma n’uwo mujura yatangarije Kigali Today ko umujura yinjiye macumbi barararamo saa saba za ninjoro atangira kwiba inkweto z’abanyeshuli ubwo Ndayisenga yamubonaga yahise yihutira kumurwanya maze uwo mujura amuteragura ibyuma inshuro 6 mu kuboko no mu bitugu.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuli yisumbu ya IMENA/ APPEDUC, Bikorimana Viateur yemeza ko uwo mujura yinjiye mu mcumbi y’abanyeshuli b’abahungu agatera Ndayisenga Emmanuel w’imyaka 22 ibyuma ubu ikigo kiba cyarihutiye kumuvuriza mu bitaro bikuru bya Gihundwe.
Kugeza ubu uwo mujura ntarafatwa ariko utungwa agatoki ni umusore ukomoka mu kagali ka Kamatita, umurenge wa Gihundwe ,izengo z’umutekano zikaba zikomeje kumushakisha.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ubutwari buraharanirwa uwo munyeshuri yagerageje kwirwanaho aharanira inyungu ze ni za bagenzi be babana muri Dortoire, mwembwe mubyumva ni mwigire kuwo mwana twamagana ubugizi bwa nabi niko kuba intwari y’ igihugu. icyo cyigo kuki cyidafite umutekano?
Nonese uyu munyeshuri yariyaraye wenyine ko atatabawe nabagenzibe.Utewe akoma urwamo nabababasinziriye bakakanguka bagatabara.Wenda wasanga bagenzibe bari
bagiye guhiga inkware heeee.
ihangane uzakira wangu.nonese ikigocyanyu ntaburinzi kigira?
ihangane uzakira wangu.nonese ikigocyanyu ntaburinzi kigira?
nuko sha urakagabo nubwo icyo kijura cyagutemaguye nibura werekanye ko utari ikigwali, ubundi mu mashuri y’abahungu ntamujura warukwiye kuhidegembya kuko abasore ubundi barangwa no kutagira ubwoba, ndibuka rimwe mu gihugu cyabaturanyi hari ahantu abajura bari barigize ibitangaza ,n’abasirikare babatinya baza gutera kw’ishuri izuba riva ngo barashaka umukobwa twiganaga. umukobwa ababonye aratitira, icyakurikiyeho abahungu babanyeshuri biyizeye muri sport bakoze demonstration yo guhashya ayo mabandi babakubia imigeri myinshi imwe bita maigeri, ibipfunsi bita tshuki!!imitego yitwa imiranduranzuzi ahasigaye ibisambo biriruka, umuteakano uragaruka , naho abandi banyeshuri bakomamu mashyi biratinda.....abanyeshuri bubu rero niba aruko birirwa biruka inyuma y’abakobwa..simbizi ntibakimenya kwirwanaho..birabaje aho kwiruka inyuma y’ama jupons baribakwiye kwita ku masomo ahasigaye bakikorera sport , maze ubuzima bwabo bukazarushahpo kuba bwiza....