Guhuza umupaka kuri Ruhwa byatumye igihe cyakoreshwaga kigabanuka
Abakoresha umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Rusizi barishimira ko ihuzwa ry’uyu mupaka ryoroheje rikanihutisha itangwa rya serivisi aho ubu iminota myinshi umuturage amara itazongera kurenga 5 ivuye kuri 30 yakoreshwaga mbere.
Iri huza ry’imikoranire ryiswe "One Stop Border Post" rije rigabanya igihe cyatakaraga, ariko ku ruhande rw’u Rwanda hakaba hifuzwa ko n’iriya minota 5 nayo yagabanuka hagasigara umunota wo kuba umuntu yamaze guhabwa serivisi.
Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ibikorwa remezo, Dr Nzahabwanimana Alexis, watashye ibyo bikorwa tariki 17/07/2013 yagaragaje ko uretse gukoresha ikoranabuhanga, bishoboka ko no mu gihe habayeho kuzuza urupapuro rumwe ku mupaka byagabanya igihe gikoreshwa.

Ibi kandi bigaragazwa n’abakoresha uwo mupaka bishimiye iyi servisi nshya ihuriweho n’impande zombi bakaba banishimira impinduka zigaragara mu guhabwa serivisi kuva aho hahurijwe uyu mupaka.
Minisitiri Rurimunzu Deogratias ushinzwe ibikorwa remezo mu Burundi yishimiye ihuzwa ry’uyu mupaka aho yavuze ko uretse korohereza abaturage b’ibihugu byombi ari n’ikimenyetso cy’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibi bihugu; akaba yanaboneyeho gushimira Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) ku nkunga yayo yatumye ibi byose bishoboka anasaba abakorera muri izi nyubako kuzazifata neza.

Igitekerezo cyo gukora umupaka umwe (One Stop Border Post) ku bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bihana imbibe kigamije gukuraho inzitizi zose zatuma habaho gutinda cyane kwa serivisi zitangirwa ku mipaka.
Uretse inyubako n’ibikoresho, hanakozwe imihanda ku mpande z’ibihugu byombi ku nkunga ya Banki nyafurika itsura amajyambere hagamijwe korohereza abakoresha uyu mupaka wa Ruhwa. Hifujwe ko n’umupaka wa Bweyeye watekerezwaho mu rwego rw’imihahiranire hagati y’abaturage b’u Rwanda n’u Burundi.

Imipaka itandukanye imaze guhuzwa mu buryo bw’imikoranire harimo One Stop Border Post ya Nemba (Rwanda-Burundi), Gatuna (Rwanda-Uganda) ndetse ubu Rusumo (Rwanda-Tanzania) ikaba nayo iri kubakwa.
Iyi nkuru twayohererejwe na Jean Bosco Nsabiyaremye ushinzwe itumanaho muri RRA
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza bizatuma umuntu akora business hose kandi vuba erega time is money and money is time
Ruhwa ndabona haryoshye