Rusizi: Abashoferi ba Bugarama bibutse bagenzi babo bazize Jenoside
Ubwo abashoferi batwara abantu bakoresheje imodoka nto mu muhanda Bugarama-Kamembe bibumbiye muri koperative CTVRB bibukaga bagenzi babo bazize Jenoside, bibukije ko abantu bahuje umurimo byakagombye kubabera impamvu yo kugirana urukundo.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 09/07/2013cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye mu mujyi wa Kamembe rwerekeza ku rwibutso rwa Kamembe ahashyizwe indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside, nyuma y’amasengesho ibiganiro bikomereza muri stade y’akarere ka Rusizi.

Ibiganiro ahanini byagarutse ku bubi bwa Jenoside bavuga ko bibabaje kubona abantu bicana kandi bari basangiye umurimo kandi byakagombye kubaremamo urukundo; nk’uko byatangajwe na Minani Alexisa visi Prezida wa koperative CTVRB aba bashoferi bibumbiyemo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Gatera Egide, yashimiye aba bashoferi ku bw’iki gikorwa avuga ko ari ngombwa kwibuka ibibi abantu banyuzemo anavuga ko intandaro yabyo ari uko abantu batari bafite kwigira muri bo.

Aba bashoferi kandi banatanze inkunga y’amafaranga ibihumbi 100 kugirango urwibutso rwa Kamembe rutunganywe baniyemeza kandi kuremera imiryango itatu y’abacitse ku icumu baboroza amatungo magufi.
Koperative y’abashoferi bakorera mu muhanda Bugarama-Kamembe ifite icyicaro mu murenge wa Bugarama, ikaba imaze imyaka ibiri ibonye ubuzima gatozi kugeza ubu ikaba ifite abanyamuryango 58.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|