Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Shyorongi akagari ka Kijabagwe bahuriye muri gahunda ya “Mvura nkuvure”, bavuga ko yabafashije mu buryo bwo gukira ibikomere basigiwe n’amateka yaranze igihugu harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu rwego rwo kubungabunga umutekano no gukomera ku ndangagaciro z’ubunyarwandakazi, abagore bo mu karere ka Rulindo bari mu nzego z’ubuyobozi biyemeje kumenya uko abagore bahagararaiye bifata haba mu ngo zabo, mu baturanyi aho bagenda kimwe no mu tubari.
Abagore bo mu karere ka Rulindo barasabwa gushyira imbaraga zidasanzwe mu konererera imbaraga umugoroba w’ababyeyi, kuko uyu mugoroba w’ababyeyi byagaragaye ko ugenda biguru ntege,kandi hari byinshi wagafashije muri gahunda zitandukanye zirebene n’iterambere ry’umuturage.
Mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere, akarere ka Rulindo katangije gahunda y’iminsi 500 iteganyijwemo ko buri muturage utuye aka karere uyu mwaka ugomba gusiga nibura afite itungo mu rugo rwe, ahinga akeza kandi neza , n’ibindi bijyanye no kwiteza imbere.
Bamwe mu rubyiruko kimwe n’abakuze bagana ibigo byigisha ikoranabuhanga mu karere ka Rulindo, basanga ibi bigo bibafasha kumenya gukoresha mudasobwa kuko muri iki gihe gukoresha mudasobwa bigenda byitabirwa mu rwego rwo kwiteza imbere mu ikoranabuhanga.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Base mu kagari ka Rwamahwa ngo bahangayikishijwe n’uko abayobozi bashaka kubambura umurima bavuga ko bari barahawe n’uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa wayoboraga umurenge wa Base, ubu akaba yarimuriwe mu wundi murenge.
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bakomoka mu murenge wa Base ho mu karere ka Rulindo baravuga ko bagira ubushake mu rugamba rwo kwiteza imbere ariko ngo amikoro akababana ikibazo bakaba basaba kwitabwaho by’umwihariko.
Ntibategereza Papias wari utuye mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana akagari ka Kiyanza, yabonetse mu mukoki yitabye Imana, nyuma y’uko yari amaze iminsi igera kuri ibiri umuryango we umushakisha.
Bamwe mu bahoze mu bu local defense mu karere ka Rulindo basezerwe ku mirimo yabo mu mpera z’iki cyumweru ngo basanga kuba barakoze igihe kirekire bitwa abakorerabushake bitakagombye gukuraho ko bahabwa ishimwe nk’abantu bakoreye igihugu ngo bakitanga kugira ngo umutekano uboneke mu baturage.
Bamwe mu bakobwa bafashwa n’umushinga AGI (Adolescent Girls Initiatives) bakomoka mu karere ka Rulindo barashima ubumenyi bahabwa n’uyu mushinga ku bijyanye n’imyuga ariko ngo baracyafite ibibazo by’uko barangiza kwiga ntibabone akazi bityo ngo ugasanga ubumenyi bahawe nta cyo bubamarira.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyungo ho mu karere ka Rulindo, basuye urwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside rwa Mvuzo, ruherereye mu murenge wa Murambi nawo wo mu karere ka Rulindo mu rwego rwo kumenya ibyabaye mu yindi mirenge mu gihe cya Jenoside.
Yadufashije Jeanne ni umwana w’umukobwa wo mu murenge wa Shyorongi ho mu karere ka Rulindo akora ibintu bijyanye n’isuku ku bagore birimo guca inzara no kuzisiga, kudefiriza, koza ibirenge n’ibindi bijyanye n’isuku ku bagore.
Intore 940 zasoje urugerero zari zimazeho amezi arindwi mu karere ka Rulindo, umuhango ukaba wabereye mu murenge wa Buyoga tariki 24/06/ 2014.
Bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko bo mu murenge wa Bushoki ho mu karere ka Rulindo, baravuga ko bamaze igihe bari mu bwigunge batewe n’ikibuga cy’imikino bakiniragamo ubu kikaba cyarasibamye bitewe n’ibitaka n’indi myanda bagishyizemo, bigatuma kitagikoreshwa.
Guverineri w’inata y’Amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, arasaba abayobozi bo muri uyu ntara gushyira umutekano mu by’ibanze bagomba kwitaho, no kureba icyakorwa kugira ngo umutekano urusheho kuba mwiza.
Umuntu utaramenyekana yitwikiriye ijoro ajya mu murima wa mugenzi we aharandura umurima w’intoryi ungana na metero kare 150 mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo mu ijoro rishyira tariki 17/06/2014.
Ubwo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Karibata, yasuraga abahinzi ba kawa bo mu mirenge ya Rusiga na Mbogo mu karere ka Rulindo bafashwa n’umushinga R&B(Rwanda Britain Import –Export LTD) bamugaragarije ko bamaze kubona inyungu zo guhinga kawa.
Minisitiri Kirsten Garaycocheer ushinzwe Afurika muri leta y’Ubudage aratangaza ko igihugu cye cyizakomeza gutera u Rwanda inkunga kuko ngi rukoresha inkunga ruhabwa neza cyane.
Imibiri 29 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu karere ka Rulindo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Rusiga kuri iki cyumweru tariki 8/6/2014.
Kuri uyu wa kabiri tariki 03/06/2014 ingabo z’igihugu zatangiye igikorwa cyo kuvura abacitse ku icumu batishoboye bo mu karere ka Rulindo bafite ubumuga bukomeye basigiwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yasabye abagore ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” iteganywa mu mirenge, bakwiye kuyitegurana akarusho. Yabibasabye mu nama yahuje abagore bahagariye abandi n’inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Rulindo kuwa kane tari 14/5/2014.
Kuri uyu wa gatatu tariki 14/5/2014, akarere ka Rulindo kasuwe n’abahagarariye abanyamuryango ba RPF bo mu mirenge igize akarere ka Gatsibo, aho basobanuriwe banerekwa ibikorwa by’iterambere aka karere kamaze kugeraho gafatanije n’abaturage.
Urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo rurahamagarirwa gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane telephone mu bikorwa byo kwiteza imbere aho kuyikoresha mu kwidagadura gusa cyaangwa ibitabafitiye umumaro nko kuyitukaniraho n’ibindi.
Ababumbyi b’amatafari n’amategura babumbira mu gishanga cya Nyarubuha, mu murenge wa Cyungo, ngo basanga umurimo w’ububumbyi warabafashije kugera kuri byinshi mu bijyanye no kwiteza imbere, babikesha ubu bubumbyi.
Bamwe mu bayobozi mu karere ka Rulindo cyane cyane abunzi ngo bakunze guhura n’ibibazo bijyanye n’amakimbirane mu miryango byiganjemo iby’impano, izungura n’ibindi, bakabura uko babikemura kuko nta tegeko ryihariye ryari rihari mu gukemura ibyo bibazo.
Abarimu kimwe n’abanyeshuri ba Kaminuza ya INATEK Campus ya Rulindo basanga abize bagomba gufata iya mbere mu kugarura isura y’igihugu, bahumuriza abahungabanye kandi ngo bakaba ari nabo bafata iya mbere mu gusana imitima y’ababuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/4/2014, muri kaminuza ya INATEK campus ya Rulindo bakoze umuhango wo kwibuka Abatutsi baguye ku musozi wa Rulindo iyi kaminuza yubatseho.
Bamwe mu bayobozi mu karere ka Rulindo ngo basanga nta muntu ku giti cye wakagombye kwambura uburenganzira undi muntu bitanyuze mu mategeko cyangwa mu nkiko ngo hamenyekane koko niba uwo muntu aba akwiye gucibwa mu muryango we.
Bamwe mu baturage mu karere ka Rulindo bavuga ko bikunze kugaragara ko hari ababyeyi usanga batanga iminani, ariko ntibite ku bana b’abakobwa kandi nabo baba baravutse mu muryango umwe na basaza babo, ibyo bikadindiza umuryango.
Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, Sina Gerard, arabeshyuza amakuru amaze igihe avugwa ko yaba atekesha amavuta y’ingurube ibyo kurya bicururizwa kuri Nyirangarama mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo.