Rulindo: Basanga kudaha umunani umwana w’umukobwa bishobora kudindiza uburinganire bw’umuryango

Bamwe mu baturage mu karere ka Rulindo bavuga ko bikunze kugaragara ko hari ababyeyi usanga batanga iminani, ariko ntibite ku bana b’abakobwa kandi nabo baba baravutse mu muryango umwe na basaza babo, ibyo bikadindiza umuryango.

Aba baturage n’ubwo bavuga ko umunani utangwa n’umubyeyi ku burengenzira bwe, ngo basanga hari igihe umubyeyi yatanga umunani ariko bikaba byahohotera bamwe mu bana be,bityo bakavuga ko umubyeyi akwiye gutanga umunani ku bana bose hatitawe ku gitsina cye.

Abayobozi bakangurira abaturage gushyira abakobwa mu bagomba guhabwa iminani.
Abayobozi bakangurira abaturage gushyira abakobwa mu bagomba guhabwa iminani.

Gatabazi Marc yagize ati “Gutanga umunani ku mubyeyi ni ubushake,ariko hari ubwo umubyeyi atanga umunani ku bana ugasanga aravanguye ahaye umuhungu akima umukobwa,ngo azajya gufata ku by’uwo bazashakana.Jye mbona ibyo bishobora kudindiza uburinganire mu muryango we igihe azaba yashatse.”

Uyu musaza avuga ko kuba umugabo afite umutungo yazanye umukobwa akaba nta mutungo afite bishobora kuba bimwe mu mpavu zatuma umugore ahora asuzugurika mu muryango kubera ko nta cyo yazanye, kandi ngo bitewe n’ababyeyi be.

Niwemwiza Emilienne, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo, asanga ababyeyi bakwiye guha abana bose iminani badatoranije ,ngo uyu ni umuhungu azubaka urugo ,cyangwa ngo uyu ni umukobwa azajya mu mitungo y’aho azashaka.

Ati” Mbona kuba abakobwa badakunze guhabwa iminani kimwe na basaza babo biri mu bituma uburinganire bw’umuryango byadindira,kandi hakazamo n’agasuzuguro kuko umugore yasuzugurwa n’umugabo ashatse kuko atazanye imitungo.Ahubwo umubyeyi agomba gutanga iminani kuri bose mu rwego rwo gushyigikira umuryango umwana we azubaka.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko byaba byiza mu itangwa ry’umunani ,umubyeyi atakagombye no kwita ku kamaro umwana yamariye umuryango cyangwa ngo uko yitwaye,ahubwo agaha umunani umwana kuko yamubyaye.

Aba baturage bo mu karere ka Rulindo,bakaba bavuga ko igihe umubyeyi atanze umunani yatanga iminani ku bana bose yabyaye mu rwego rwo guhosha amakimbirane no gushyigikira ihame ry’uburinganire mu muryango nyarwanda.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka