Mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 260 yimuriwe mu rwibutso rwa Rusiga mu Karere ka Rulindo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye abaturage gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka, kugira ngo (…)
Abiga mu ishuri rikuru rya Tumba College, basobanuriwe urwango rwabibwe mu Banyarwanda, bigeza Igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwa uruhare rwabo mu kubaka Igihugu kizira urwango, banyomoza abapfobya n’abagoreka amateka y’u Rwanda.
Abo bantu bari bitwikiye ijoro, bafatiwe mu cyuho ubwo barimo bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu birombe bitagikorerwamo biherereye mu Mirenge ya Base, Rukozo na Cyungo mu Karere ka Rulindo.
Abantu 9 bo mu Karere ka Rulindo barimo abazwiho gukora kanyanga n’abayicuruza, Polisi y’u Rwanda yabafatiye mu cyuho bari muri ibyo bikorwa ihita ibata muri yombi.
Abantu barindwi bagwiriwe n’ikirombe ubwo bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, batatu bahita bapfa. Icyo kirombe giherereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Nyamyumba mu Murenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo. Cyabagwiriye mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, ari abapfuye batatu (…)
Imodoka ya Coaster yari itwaye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yakoze impanuka, umwe mu bari bayirimo ahita apfa mu gihe mu bandi yari itwaye harimo barindwi bakomeretse bikomeye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, Ndagijimana Frodouard.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yandikiwe ibaruwa na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), imusaba gukuraho icyemezo cyo kwirukana umukozi witwa Ndagijimana Froduald ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Musega, Akagari ka Kivugiza umurenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, bari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’abantu babiri n’abandi bantu 24 bajyanwe mu bitaro nyuma yo kumererwa nabi biturutse ku muceri bariye bikekwa ko wari uhumanye.
Ku wa Mbere, tariki 23 Nzeri 2024 nibwo mu Murenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, hatangirijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka umuhanda mushya wa kaburimbo Nyacyonga-Mukoto, ureshya na kilometero 36.
Mu Rwanda rwo hambere ku ngoma z’Abami, u Rwanda rwari rugabanyije mu cyiswe Teritwari (Intara) icumi, aho zagendaga ziyongera uko rwagendaga rwagurwa.
Ikirombe cyaridukiye abantu umunani bagicukuragamo amabuye y’agaciro, kugeza ubu abagera kuri batatu biracyekwa ko bahise bagipfiramo, mu bo cyagwiriye hakaba hari n’abakirimo gushikishwa irengero ryabo kuko bitazwi niba bakiri bazima cyangwa bapfuye.
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ririzeza Abanyarwanda ko nibatora umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr. Frank Habineza, rizashyiraho nkunganire igamije kubafasha kugura Gaz badahenzwe.
Abanyeshuri babiri biga mu ishuri ryisumbuye rya Cyungo TSS Urumuli ryo mu Murenge wa Cyungo Akarere ka Rulindo, ry’igisha imyuga n’ubumenyingiro, bavumbuye amakara yifashishwa mu guteka, bakora mu mpapuro zishaje.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa bane barimo ab’Imirenge n’ab’Utugari batungwa agatoki kutuzuza inshingano no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko ibiri mu nyungu zabo bwite, birukanywe ku mirimo.
Umusore witwa Dufitumugisha Desiré, bamusanze hafi y’igisimu cyahoze gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti yamaze gushiramo umwuka.
Mu bisanzwe mu muhanda Kigali-Musanze, ntibikunze kubaho ko imodoka zaba izitwara abagenzi n’iz’abantu ku giti cyabo zanyura ahitwa kuri Nyirangarama zitahahagaze.
Umugore w’imyaka 24 wo mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Shyorongi, tariki ya 1 Kamena 2024 yafashwe na Polisi afite Toni 2,5 z’insinga z’amashanyarazi.
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa batangije igikorwa cyo kubaga ishaza ryo mu jisho mu gihugu hose bikaba biteganyijwe ko abasaga 5000 bazabagwa ishaza mu gihugu hose.
Rugamba Focas uyobora Umudugudu wa Rubaya, wari hamwe n’umunyerondo witwa Habyarimana Félix akaba anashinzwe umutekano mu Mudugudu ndetse na SEDO w’Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo; ubwo bari mu nzira bajya gukemura ikibazo cy’umuturage wari ubatabaje ko yakubiswe, bahuriyemo n’insoresore (…)
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Mirenge inyuranye igize Akarere ka Rulindo, barashimira abayobozi, abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Tumba, bakomeje kubagezaho umuriro hifashishijwe imirasire y’izuba, bakemeza ko ari ukubakura mu mwijima bajyanwa mu rumuri.
Giraso Ella Parfaite, Umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri ya Kiruli (GS Kiruri) mu Murenge wa Base, yavuze umuvugo yahimbye uvuga ku bubi bwa Jenoside abaturage baratungurwa, ariko bashimishwa n’impanuro z’uwo mwana.
Imibiri 22 y’inzirakarengane zazize Jenoside mu Karere ka Rulindo, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga, ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024.
Imodoka ebyiri zagoganye harimo iyo mu bwoko bwa Toyota Carina yavaga i Kigali yerekeza i Musanze, n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Land-Cruiser V8 yavaga i Musanze yerekeza i Kigali.
Inyito z’ahantu hatandukanye mu Rwanda zigenda zifite inkomoko, ndetse ahenshi usanga haritiriwe ibikorwa byahakorewe bidasanzwe, aho hantu hakaba hakibumbatiye ayo mateka ndetse abantu bo mu bihe bya kera ugasanga bayibuka.
Nkubana Jean Bosco uri mu bakekwaho kugira uruhare mu kwica umusore witwa Nshimiyimana Daniel bakamuta mu bwiherero yatawe muri yombi. Nkubana Jean Bosco w’imyaka 37 y’amavuko, akaba akomoka mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Bugaragara, Umudugudu wa Rwintare, yafatiwe mu Mudugudu wa Rukurazo, Akagari ka Kigarama mu (…)
Abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho kwica umusore witwa Nshimiyimana Daniel bakamujugunya mu bwiherero, hakaba harimo gukorwa iperereza ku rupfu rwe, nyuma yo umurambo we muri ubwobwiherero.
Ababyeyi bo mu Karere ka Rulindo bishimira ko begerejwe serivisi za Echographie (guca mu cyuma) ku bigo nderabuzima, kandi bakoresheje ubwishingizi mu kwivuza bwa Mituweli.
Abaturage bambuwe amafaranga bagenewe na Leta ku ngurane ijyanye n’ibyangijwe mu kubaka umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu Karere ka Rulindo, bavuga ko batewe igihombo no kwamburwa nyuma y’imyaka hafi itatu bamaze barakuwe mu byabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwatangiye umushinga wo kubaka inyubako nshya y’ibiro by’Akarere, dore ko aho gakorera hafatwa nko mu manegeka.