Rulindo: Yabonywe yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri abuze mu rugo rwe

Ntibategereza Papias wari utuye mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana akagari ka Kiyanza, yabonetse mu mukoki yitabye Imana, nyuma y’uko yari amaze iminsi igera kuri ibiri umuryango we umushakisha.

Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze mu murenge wa Ntarabana avuga ko ngo uyu mugabo yaba yaravuye mu rugo rwe tariki 19/07/2014, ntiyagaruka mu rugo rwe nuko umugore we abonye ko adatashye acyeka ko yaba yaraye mu bantu b’imiryango yabo, bityo akomeza kumutegereza.

Gusa ngo ku cyumweru umugore yabonye ko bwije adatashye atangira kubaririza mu bantu ariko ntiyagira umubwira ko yamubonye. Uyu mugabo rero yaje kuboneka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21/7/2014, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, abonywe n’umugore wari uzindutse ajya guhinga akabona umurambo wa Ntibategereza mu mukoki.

Ngo umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Rutongo mines aho wakorewe isuzuma ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.
Nyuma y’ibizamini byabonywe n’abaganga bo muri ibi bitaro byagaragaje ko ngo nta wamwisha gusa haracyekwa ko yaba yaguye muri uyu mukoki kubera ubusinzi bityo agahita apfa. Ntibategereza yashyiguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 21/7/2014.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka