Muri iki gikorwa cyatangirijwe ku bitaro bya Rutongo kirakorwa n’ingabo z’u Rwanda ubwazo zifatanije n’ikigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye (FARG).
Abacitse ku icumu bo mu karere ka Rulindo basanga iyi ari inkunga ikomeye abacitse ku icumu bahawe mu rwego rwo kubavura, bakaba bashimira cyane ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu kuri iyo nkunga.

Umwe mu bacitse ku icumu, ufite ibibazo by’indwara yasigiwe na Jenoside yo kuva yagize ati “Iyi ni inkunga ikomeye mpawe kuko kuva Jenoside yarangira nta buvuzi buhambaye nari nakabonye ariko mfite icyizere noneho ko ngiye kuvurwa. Ndashimira ingabo z’igihugu zikomeje kudutekerezaho.”
Maj. Angelus Mugenzi wari uhagarariye umuyobozi w’ibitaro bya gisirikare muri iki gikorwa, yavuze ko basanga abarwayi aho bari kandi abo basanga bafite uburwayi bukomeye bakomereza kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, icya ngombwa ngo ari uko umurwayi aba afite ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati “Ibi bitaro bisanga aho aba barwayi bari hirya no hino mu gihugu, bikabavura bikozwe n’inzobere z’abasirikare, abo basanze bafite indwara zikomeye bajyanwa ku bitaro bya Kanombe ahari ibikoresho bikomeye bagasuzumwa kandi bagahabwa imiti yo mu rwego rwo hejuru”.

Uyu muyobozi yavuze ko iyo basanze umurwayi afite indwara ikomeye bisaba ko ajya kuvurirwa hanze y’igihugu, kandi nta kiguzi atanze, uretse ikarita y’ubwisungane mu kwivuza yonyine.
Akarere ka Rulindo kabaye aka 17 gakorewemo ubu buvuzi, iki igikorwa cyo kuvura abacitse ku icumu batishoboye kikaba gitegurwa na Minisiteri y’Ingabo, biciye mu bitaro bya Kanombe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku bufatanye na FARG.
Iki gikorwa kibaye mu gihe Abanyarwanda bari mu minsi 100 bibuka ku nshuro ya 20 Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|