Abagore batuye mu mudugudu wa Ngona, akagari ka Rubona, umurenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo, bishyize hamwe binyuze mu mugoroba w’ababyeyi bifuza gukora uruganda rukora inzoga.
Umusaza witwa Mushokezi Pascal utuye mu kagari ka Munyarwanda, umurenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo arasaba ko yahabwa indangamuntu nk’abandi Banyarwanda ndetse akanubakirwa inzu ngo kuko bamusenyeye nyakatsi ntibamwubakire iyisimbura kandi bari babimwijeje.
Kanzayire Laurence utuye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo ntiyabashije kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro neza kuko umugabo we witwa Habarugira Nasoni yamubyukirije ku nkoni.
Umusore witwa Bizimana Jean Bosco yafashwe atera amabuye hejuru y’inzu y’uwitwa Nduwayezu Venuste tariki 12/10/2012 mu murenge wa bushoki mu karere ka Rulindo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo akunze gushishikariza ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana babo babatoza kuzavamo abantu b’ingirakamaro ariko muri ako karere haracyagaragara abana badahabwa agaciro n’ababyeyi babo.
Imiryango irindwi yo mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo irasaba ubuyobozi kubishyura ibyabo bimuwemo kubera imirimo yo kubaka umuhanda irimo gukorwa.
Imvura idasanzwe yaguye mu karere ka Rulindo kuwa mbere tariki 08/10/2012 yangije imyaka, ibisenge by’amazu birasambuka n’imodoka ziranyerera ziragwa.
Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rulindo kuwa mbere tariki 08/10/2012, Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasuye ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi bikorerwa mu gishanga cya Bahimba asanga icyo gishanga kitabyazwa umusaruro nk’uko bikwiye.
Umwana witwa Niwemwiza wo mu karere ka Rulindo afite ikibazo cy’umubyibuho ukabije ugereranije n’uko abana bari mu kigero cye baba bangana. Ku mwaka umwe n’amezi abiri, Niwemwiza apima ibiro 25.
Bamwe mu bakobwa bo mu karere ka Rulindo babyariye iwabo bavuga ko akenshi abo babyaranye batabafasha ariko ngo n’iyo bemeye abana babo biragorana kubandikisha mu bitabo by’amategeko.
Nyuma y’aho bigaragariye ko bamwe mu baturage batuye akarere ka Rulindo bitaborohera kugera aho gaherereye, ngo bishyure amafranga abahesha service zimwe na zimwe, ubu habonetse uburyo bworoshye bwo kwishyura ayo mafranga hatarinze gukorwa ingendo ndende.
Abatunze imbwa n’injangwe bo mu karere ka Rulindo bari muri gahunda yo gukingira amatungo yabo mu rwego rwo kuzirinda indwara y’ibisazi ivugwa cyane muri ayo matungo yibanira n’abantu.
Tariki 08 Nzeri buri mwaka isi yose yizihiza umunsi wo kurwanya ubujiji. Mu Rwanda uwo munsi wizihirijwe mu karere ka Rulindo.
Abaturage n’abayobozi bo mu karere ka Rulindo batanze amafaranga asaga miliyoni 407 n’ibihumbi 666 mu kigega Agaciro Development Fund kuri uyu wa gatanu tariki 07/09/2012.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo barasaba ubuyobozi bw’aka karere ko bwabafasha, bukaborohereza ku birebana n’imiturire kuko ibibanza byo kubakamo birenze ubushobozi bwabo.