Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kiyokazu Ota yatashye inyubako y’ishuli rya Nyanza Peace Academy riherereye mu Karere ka Nyanza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Kayijuka John Herbert, ari mu maboko ya Polisi akekwaho kunyereza miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu Karere ka Nyanza hatewe ibiti 3500, mu gikorwa cyo gutangiza gahunda yo gutera miliyoni 100 z’ibiti ku isi mbere ya 2017.
Urubyiruko rwibumbiye mu muryango FPR Inkotanyi mu ishuli rikuru rya INILAK, ishami rya Nyanza ruravuga ko ibyiza u Rwanda rugezeho bifite impamvu ibitera.
Ikigo cya Gatagara cyatangiye guhuriza hamwe abana b’abakobwa n’abahungu mu mikino na siporo, mu rwego rwo kubigisha ihame ry’uburinganire.
Mu karere ka Nyanza hatangijwe igikorwa cyo gutera imiti yica imibu urugo ku rundi mu mirenge ifite ubwiyongere bwa Malariya.
Ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ES Mutima, kuri uyu wa 25 Ukwakira 2015, ryishimiye ko ryatsindishije ku kigero cya 95% mu bizamini bya Leta.
Abagize inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Nyanza bakoze igikorwa cy’umuganda udasanzwe basibura imihanda kuri uyu wa 24 Ukwakira 2015.
Urwego rw’Igihugu rw’imfungwa n’abagororwa rwahuguye abaforomo barwo bakorera mu bigo nderabuzima by’amagereza yose yo mu Rwanda.
Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Nyanza bahamya ko imyumvire yiyongereye mu kurwanya isuri itwara ubutaka bwabo babyazaho umusaruro.
Umugabo witwa Kazage Lambert afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza akekwaho gusambanya umukobwa we.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihirijwe murenge wa Muyira ku rwego rw’Akarere ka Nyanza wasize uhwituriye abagore kutiyandarika.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango bwatangije ikinyamakuru buvuga ko kigamije kuzamura imyumvire y’abaturage bo muri uwo murenge.
Mu karere ka Nyanza hatangijwe ku mugaragaro tariki 14 Ukwakira 2015 igihembwe cya mbere cy’ihinga 2016 A mu gice cy’Amayaga.
Ibarura rya 4 ry’imibereho y’Abanyarwanda riragaragaza ko abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene mu Karere ka Nyanza babarirwa muri 38 %.
Abantu batatu bitabye Imana abandi bane barakomereka bikomeye mu mpanuka yabereye mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza.
Umugabo witwa Nsanzabandi Jean Paul bita Tababu yishe umwana w’umuturanyi we, mu karere ka Nyanza, avuga ko amutanzeho igitambo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buratangaza ko imwe mu mirenge irimo udusantere ariyo iza ku isonga mu kugira umubare w’ibyaha byinshi.
Gasirabo Phenias w’imyaka 45 utuye mu karere ka Nyanza avuga ko aremerewe umutwaro no kubona ibyo atungisha abana 10 yabyaye.
Umunyemari Saadi Zaidi ukomoka mu gihugu cya Arabia Saudite aratangaza ko agiye kuvugurura agace ka Mugandamure mu karere ka Nyanza.
Kyalondawa Ngerele umukongomani wari umaze imyaka 20 atuye mu karere ka Nyanza yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, tariki 16 Nzeri 2015.
Mu ishuli ry’amategeko rya ILPD basezeye kuri Dr Kalinda wagizwe umudepite muri EALA banishimira icyizere yagiriwe cyo guhagararira u Rwanda.
Igikorwa cyo kubaka urugomero rw’amazi ruherereye mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza rwatwaye arenga miliyari esheshatu y’amanyarwanda.
Perezida Kagame yemereye abaturage b’akarere ka Nyanza uruganda rw’amata ruzabasha kubasha gutunganya umusaruro w’amata wajyaga upfa ubusa.
Perezida Kagame atangaza ko ibimaze gukorwa mu gihugu nyuma y’imyaka 20 ari urugero rw’ibishoboka gukorwa bigateza imbere Abanyarwanda imbere.
Perezida Paul Kagame arakorera urugendo mu karere ka Nyanza abonereho no kureba ibikorwa by’urugomero rw’amazi ruherereye mu murenge wa Rwabicuma.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bufatanyije na polisi, batwitse bimwe mu bikoresho bivugwa ko byifashishwaga mu kuroga.
Mu mwaka utaha wa 2016, akarere ka Nyanza karatangira gukorera mu nyubako nshya y’igorofa ifite agaciro ka miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu banyonzi bo mu Mujyi wa Nyanza barishimira ko bakomorewe gukora nubwo ngo bagihura n’imbogamizi zo gusuzugurwa n’abatwara ibindi binyabiziga.
Ifu y’igikoma yitiranywa na SOSOMA yadutse mu karere ka Nyanza, yateje ikibazo mu baturage bavuga ko bayiguze bayizeye ariko nyuma ikaza kubagiraho ingaruka.