Batoraguye uruhinja rukimara kuvuka hafi y’urugomero rw’amazi

Mukamana Immaculée utuye mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza yatoraguye uruhinja rukimara kuvuka ruzingazinze mu bitenge hafi y’urugomero rw’amazi.

Uru ruhinja rwatoraguwe kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2015 na Mukamana arugeza kwa muganga yisunze Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwabicuma maze nyuma yo kurupima basanga ni ruzima.

Uruhinja n'umurambo w'umugore utaramenyekana batoraguwe hafi y'uru rugomero rw'i Nyanza.
Uruhinja n’umurambo w’umugore utaramenyekana batoraguwe hafi y’uru rugomero rw’i Nyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Bizimana Egide, avuga ko uyu mubyeyi utari nyina w’urwo ruhinja we yahisemo kururera ariko ubuyobozi na bwo bukamwemerera kujya bumufasha.

Yagize ati “Uyu mubyeyi abifashijwemo n’ubuyobozi yahise agurirwa imyenda, amata n’ibindi bikoresho byafasha urwo ruhinja kubaho neza”.

Nyuma y’umunsi umwe urwo ruhinja rumaze kubona umubyeyi urwitaho akarurerera iwe mu muryango hafi y’aho rwatoraguwe, kuri urwo rugomero hanatoraguwe umurambo w’umubyeyi bikekwa ko yaba ari we wari nyina w’urwo ruhinja.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Bizimana Egide, yabwiye Kigali Today ko kugeza ubu uwo mugore basanze yapfuye bataramenya neza aho akomoka.

Yagize ati “Nta byangombwa bamusanganye ngo bigaragaze aho avuka ariko dukomeje kubaririza mu yindi mirenge ihana imbibi n’Umurenge wa Rwabicuma ngo batumenyeshe ko uwo mugore yaba ari uwo muri iyo mirenge”.

Bizimana akomeza uvuga ko yababajwe n’icyo gikorwa cyo guta umwana yaboneyeho gusaba abaturage guca ukubiri n’icyo cyaha abibutsa ko bihanwa n’amategeko.

Ati “Guta umwana ntabwo ari indangagaciro za muntu ndetse n’iyo ibibazo byakurenga udafite ubushobozi bwo kumurera kirazira kumuta cyangwa ngo wiyahure kuko ubuzima umuntu atari we ubwiha ngo isaha yose ashakiye abwiyambure”.

Ingingo ya 231 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ihanisha igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu umubyeyi, cyangwa umwishingizi we, wahamijwe icyaha cyo guta umwana ahantu hagaragara ariko akaza kuboneka.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka