Afunzwe akekwaho gusambanya umukobwa we

Umugabo witwa Kazage Lambert afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza akekwaho gusambanya umukobwa we.

Byabereye mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Bamwe mu batangabuhamya bemeza ko uyu mugabo bamuguye gitumo asambanya umukobwa we w’imyaka 17 y’amavuko bavuga ko bari babanje gusangirira inzoga ku kabari nyuma bataha ngo bakihisha mu muringoti bakahasambanira.

Ndayisaba Emmanuel wababonye bwa mbere akabahururiza avuga ko yari inyuma yabo akabona umwana na se bagenda bahuza urugwiro ariko bo batamubona.

Agira ati “Bageze ahantu bajya munsi y’umuringoti nanjye ngenda gahoro kugeza ubwo nabageze hejuru biyambuye umwana na se bari muri ayo mahano ariko nirinze kubarogoye nsubira inyuma mbimenyesha abandi bantu, ni bwo batawe muri yombi”.

Mbere y’uko uyu mugabo n’umukobwa we bafatwa, hari amakuru yahwihwiswaga ko bari basanzwe basambana ariko hakabura gihamya nk’uko Mugenzi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kavumu abivuga.

Agira ati “Hari amakuru yahwihwiswaga ko uriya mugabo n’umukobwa we basambana ariko nta gihamya yari ihari kuko kiriya ni icyaha gikorerwa mu bwihisho”.

Uwimana Beriya, umugore wa Kazage Lambert, avugana na Kigali Today, we yatangaje ko ibyo bavuga ku mugabo we ari ibinyoma.

Ati “Hari ababyihishe inyuma basanzwe bapfa amasambu n’indi mitungo n’umugabo wanjye abo ni bo bamugambaniye ngo bamwambike urubwa”.

Abazwa niba umugabo we yaba yari asanzwe amuziho iyo ngeso yo gusambanya umwana we, yasubije ko usibye kubyumva mu magambo abantu babivuga ku bwe ntabyo yari amuziho mu myaka yose bamaranye.

Umuvugizi wa Polisi w’agateganyo mu Ntara y’amajyepfo, Inspector Eurade Gakwaya, yemeje ko uyu mugabo ari mu maboko ya Polisi ndetse ko bari mu iperereza kugira ngo ukuri kumenyekane.

Icyaha cyo gusambanya umwana bikozwe n’umufiteho ububasha gihanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko nk’uko ingingo y’192 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ibivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

uwo mugabo agombaguhanywa

tuyishimire yanditse ku itariki ya: 13-01-2016  →  Musubize

turi muminsi y’imperuka bavandimwe!!!mbega ishyano

alias yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

ariko nk’ubwo ntibamurenganya koko yarongoye umwana we ugejeje imyaka y’ubukure,yewe na nyina nta complain afite,ubwo arashaka kugishira ipfa "ngo ushaka kugishira ipfa arakibyarira!"Polisi ijye ishishoza!Wenda si n’uwe numuzanano!umwana wawe nta appetit wamugirira!biva mumyumvire!umugabo ntashaka kwiyandalika hanze.Mwise BENDAMWABO!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Nta bantu tugifite niba umubyeyi asigaye arongora uwo yibyariye,ariko se uwo mwana we ko numva ari mukuru we abivugaho iki? ese yafashwe ku ngufu?cyangwa nawe yishakiraga kurongorwa na se?ahaaa!

KAGANGA yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

Awo mugabo wasambanyije umwanawe,iperereza nirimufata agomba guhanywa byindenga kamere murakoze mugire amahoro.

Iradukunda gratien yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

Mwa badamu mwe muve muri byabindi ngo mumuco nyarwanda ntawe uvuga amakosa y’umugabo,ndebeba uyu mubyeyi babaza ngo niba yarazi ko umugabo we asambanya umukobwa we akavugako we ntabyo yarazi ariko ko yumvaga babivuga, nigute abantu bo hanze bamenya ibibera iwawe wowe utarabimenya, baca umugani mukinyarwanda ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro

Kaneza yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

Aka si akumiro bahu, umuco nyarwanda waracitse koko

Mado yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

Uwo mwana se we ko ari mukuru abivuga ho iki?

ange yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka