
Mu 2015 nibwo umwana w’uyu Nyiramayira yishwe n’umugabo w’umuturanyi we, wahise atabwa muri yombi akanafungwa ariko nyuma aza kurekurwa yitwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe.
Nyiramayira utihanganira kubona uwo mugabo yidegembya, avuga ko ababazwa no kuba uwo mugabo yitwa umurwayi wo mu mutwe kandi mu gihe yicaga uwo mwana we yari umucuruzi wamenyaga n’iby’urugo rwe agatunga umugore n’abana be nta kibazo.
Yagize ati “Wabishingira he se ubyemeza ko umugabo urera abana be agatunga urugo n’umugore wavuga ko ari umurwayi wo mu mutwe? Kuki se atafashe umwana we ngo umukubite ku rukuta amwice?”
Uyu mugore avuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ariwe wenyine yisabira kuba yamurenganura kuko abona ko atahawe ubutabera yari ategereje.
Bamwe mu bahoze ari abaturanyi b’uyu mugabo ushinjwa urupfu rw’uwo mwana, bemeza ko yigeze kugira ikibazo cyo mu mutwe ariko ngo igihe yakoraga ubwo bwicanyi babonaga ari muzima.
Umugore w’uyu mugabo ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi, we yatangarije Kigali Today ko umugabo we yishe uwo mwana w’umuturanyi nyuma y’iminsi micye yari ishize agaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko ikibazo cy’uyu mugore kizwi ariko ko ntacyo bagikoraho, kuko mu rubanza rwabaye rwemeje ko ukekwaho gukora icyaha yari umurwayi wo mu mutwe aricyo cyashingiweho mu kutamukurikirana.
Ati “Inama twagira ababyeyi b’uriya mwana wishwe ni ukuregera indishyi bitewe n’uko urubanza rwaciwe akarere ntacyo karukoraho.”
Uyu mugabo ushinjwa urupfu rw’uyu mwana ubu acururiza mu Karere ka Huye akaba ari naho yimuriye urugo rwe aruvanye mu Karere ka Nyanza.
Ingingo ya 101 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo ushinjwa yari arwaye ibisazi mu gihe yakoraga icyaha.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukuregera indishyi z’akababaro yakagombye kujyana ikirego aho abangirijwe n’inyamaswa bajya kuko n’uwo musazi wamwiciye n’uwa Leta
Ariko izonkiko zo mwarebye nibantaza ruswa barya umuntu wishe umwana amukubise kurukuta ubwo uwomuntu nta jenocide yariyarakoze?musubize amaso inyuma.ariko kagame naza azabarega kdi azishyurwa umwanawe igihugu nikimwishyure kuko abo mwita abasazi nabigihugu.njye nafunga bose
Ngo atuye Huye?Muratubwire amazina ye turebe iyo twigira Mbegaaaa Uhishira umurozi akakumaraho urubyaro uwo mugore ararye ari menge
Njye ngize ikibazo:
1. umuntu niyo yaba afite uburwayi bwo mu mutwe agakora igikorwa cy kwica umuntu wamurekura akidegembya??? Njye numva yajyanywa kuvurwa kuko ashobora no kwica undi, ubwo se aramutse yishe undi ubwo ninde waba ufite ikosa kandi barasanze arwaye???
2. niba yararekuwe agashobora kwimura umuryango we kandi akaba aho yimukiye arikuhakorera ubucuruzi, uwo muntu kok ni umurwayi??? Reka twemere ko ari umurwayi nkuko ubutabera bwabigaragaje bushingiye (niko nibwira) kubyo abaganga batanze. None se Amategeko y’u Rwanda yemerere abafite uburwayi bwo mu mutwe gukora umwuga w’Ubucuruzi???? Ikindi kuki umugorewe yemera kwimukana n’umuntu avuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe? Cyangwa nawe niko ameze??
3. Iyo umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba afite umwana (cyangwa abana) arera, bamweambura ubwo burenganzira bwo kurera abo bana (kuko ari ab’igihgu) kugirango atabagirira nabi kandi kugirango bahabwe uburenganzira bwabo. None uyu bite, ahubwo bamuhaye umuryango wose n’umugore.
Conclusion: Kubera ibyo byose mvuze harugur, uyu muntu nta burwayi afite, ahubwo ubutabera uko bwakoze Imana niyo ibizi