Umunyekongo witobora umunwa atangaza benshi muri FESPAD

Mu Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino riri kubera mu Rwanda guhera tariki ya 1 Kanama 2016, umwe mu Banyekongo baryitabiriye arimo kwitobora umunwa abyina bigatangaza benshi.

Uyu Mukongomani yitobora umunwa ntave amaraso.
Uyu Mukongomani yitobora umunwa ntave amaraso.

Abaturage bo mu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza ahabereye umunsi wa gatatu wa Fespad kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kamena 2016, babonye uyu Mukongomani yitobora umunwa ntave amaraso, n‘ aho yatoboye ntihagaragare bavugaga ko babona atari umuntu usanzwe.

Mu kiganiro n’Umuyobozi w’iri torero waduhaye izina rimwe rya Sebastien ngo azwiho cyane, yavuze ko ibi byo kwitobora umubiri ari ubuhanga busanzwe mu muco wabo, ko bose bashobora kubikora.

Yagize ati ”Ibi byo kwitobora umunwa ntibitangaje kuko ni umuco wacu twese turabikora ahubwo mu gitaramo cyo gusoza FESPAD, azatobora mu nda kugira ngo abagaragarize ubuhanga tubitse mu muco wacu”.
Yakomeje avuga ko abavuga ko ibi bakora byo kwitobora ku mubiri ari ugukorana n’imyuka mibi Atari byo, akavuga ko babifashe uko hari n’ibindi byinshi na bo bakwita gukorana n’imyuka mibi babona mu yindi mico ya bagenzi babo bahuriye na bo muri iri serukiramuco.

Iri torero ry’ Abanyekongo ryitabiriye iri serukiramuco rya Fespad riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya cyenda, ryaturutse mu gace k’Amajyaruguru ya Kivu ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

FESPAD ku munsi wayo wa gatatu yari i Mukarange mu Karere ka Kayonza.
FESPAD ku munsi wayo wa gatatu yari i Mukarange mu Karere ka Kayonza.

Baraje bahahurira mu Rwanda n’abandi babyinnyi baturutse mu bihugu bya Senegal na Misiri, aho baje basanga mu Rwanda amatorero atandukanye, ahagarariwe n’itorero rikuru ry’igihugu, Urukerereza.

Umunsi wa mbere w’iri serukiramuco waranzwe n’umutambagiro mu Mujyi wa Kigali wagaragazaga imbyino za buri gihugu ndetse n’imyidagaduro itandukanye.

Umunsi wa Kabiri wo waranzwe n’ikiganiro nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’umuco ndetse rinagera mu Majyaruguru muri Musanze, naho uwa gatatu urangwa no kujya gutaramira mu Ntara y’burasirazuba mu Karere ka Kayonza, ndetse no mu Burengerazuba mu Karere ka Rusizi.

Iri serukiramuco rizasozwa ku wa kane tariki ya 4 Kanama 2016, risorezwe mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo aho bazakeshereza mu cyiswe “i Nyanza Twataramye”, aho buzacya hizihizwa Umunsi Mukuru w’Umuganura.

Agira ati ”Guhuza Fespad n’umuganura ni amata yabyaye amavuta, kuko bizadufasha gusubiza amaso inyuma tukareba ibyo twagezeho mu mpande zose, tukanafata ingamba zo kubyongera mu bihe biri imbere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahaaa! ndumiwe noneho pe ariko ndumva ari imyuka mibi pe!

Uwase Robert yanditse ku itariki ya: 4-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka