FESPAD yatweretse ko Abanyafurika ari bamwe-Minisitiri Uwacu

Minisitiri w’ Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, avuga ko Iserukiramuco Nyafurika ry’ imbyino, rimaze iminsi ine ribera mu Rwanda, ryagaragaje ko Abanyafurika ari bamwe.

Minisitiri Uwacu Julienne mu gusoza FESPAD 2016.
Minisitiri Uwacu Julienne mu gusoza FESPAD 2016.

Yabitangaje mu muhango wo gusoza iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya cyenda mu Rwanda, umuhango wabareye mu Rukari mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa 4 Kanama 2016. Ati” FESPAD yatumye dusabana binyuze mu muco w’Abanyafurika.”

Avuga ko byabaye akarusho ko banyuze mu ntara zose basangira ibyishimo n’umunezero binyujijwe mu mwihariko w’imbyino ndetse n’indirimbo za buri ntara.

Ati “Ari na ko n’abashyitsi bacu badusangiza ubwiza bw’umuco wabo mu mbyino bikatunezeza. ”

Abaririmbyi bo muri Senegal basusurutsa ibirori byo gusoza FESPAD 2016.
Abaririmbyi bo muri Senegal basusurutsa ibirori byo gusoza FESPAD 2016.

Yongeyeho ko ibyinshi mu mico y’Abanyafurika bisa, ku buryo usanga rimwe na rimwe hadakenewe umusemuzi wo kubisobanura.

Minisitiri Uwacu yakomeje avuga ko Umuco w’Afurika ari ubukungu bukomeye abayobozi b’ Afurika babonye, kandi bukwiye kubakirwaho kugira ngo Abanyafurika bagere ku iterambere.

Ati “Iyi ni yo mpamvu twahuje Iserukiramuco n’Umuganura Abanyarwanda dufata nk’umunsi mukuru twishimira umusaruro twagezeho.”

Intore z'Urukerereza.
Intore z’Urukerereza.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza ahasorejwe iri serukiramuco, bagaragaje ibyishimo byinshi byo kuba ryasorejwe iwabo, banatangaza ko ryabunguye ubumenyi bwinshi mu muco.

Uwitwa Hatangimana Emmanuel yagize ati” Ni iby’agaciro gakomeye kuba iri serukiramuco ryasoreje iwacu. Ubumenyi ridusigiye ni bwinshi kandi n’ingirakamaro kuri twe, ndetse no ku miryango yacu, cyane cyane abagifite ubumenyi buke ku muco.

Abatahira bavugira inka.
Abatahira bavugira inka.

Isozwa ry’ Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino ryaranzwe n’imbyino zitandukanye z’abashyitsi baryitabiriye, bagaragaza umwihariko w’ imbyino z’umuco wabo, bafatanyije n’Itorero ry’Igihugu “Urukerereza” na ryo ryabasangije Ubukungu bw’Umuco Nyarwanda.

FESPAD yasojwe n’igitaramo gitegurwa n’Akarere ka Nyanza Cyiswe” I Nyanza Twataramye”, igitaramo cyagaragayemo amatorero atatu ari yo, Urukerereza, Urugangazi n’Indamutsa.

Igitaramo “I Nyanza twataramanye” cyitabiriwe n’ abahanzi gakondo batandukanye, barimo Muyango, Nyiranyamibwa, Mariya Yohana, Mushabizi Washize Ubwoba, Sofiya Nzayisenga n’abandi.

Igitaramo cyari kitabiriwe cyane.
Igitaramo cyari kitabiriwe cyane.

Hanagaragayemo udukino dutandukanye twakumbuje abantu Umuco Nyarwanda ndetse tunabasigira amasomo menshi mu muco ndetse n’amateka y’u Rwanda.

Andi mafoto

Habayeho no gukirana, byabagaho cyane mu Muco Nyarwanda.
Habayeho no gukirana, byabagaho cyane mu Muco Nyarwanda.
Ibisakuzo.
Ibisakuzo.
Umukino wo kunyabanwa bakubitana inkoni.
Umukino wo kunyabanwa bakubitana inkoni.
Abaririrmbyi bo muri Kongo.
Abaririrmbyi bo muri Kongo.
Umudiho wo mu Misiri.
Umudiho wo mu Misiri.
Nyiranyamibwa aririmba.
Nyiranyamibwa aririmba.
Abasizi na bo ntibahatanzwe.
Abasizi na bo ntibahatanzwe.
Muri iki gitaramo banamurikiwe inyambo zo mu Rukari.
Muri iki gitaramo banamurikiwe inyambo zo mu Rukari.
Bari bizihiwe cyane.
Bari bizihiwe cyane.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka