Igisasu cyahitanye umwe abandi bane barakomereka

Mu karere ka Nyanza abantu batanu baturikanwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade, bane bari abana, umwe ahita yitaba Imana, abandi barakomereka.

Mu karere ka Nyanza abantu batanu baturikanwe n'igisasu
Mu karere ka Nyanza abantu batanu baturikanwe n’igisasu

Ibi byabereye mu mudugudu wa Nyabusheshe, akagari ka Butara mu murenge wa Kigoma, kuri uyu wa 25 Nzeli 2016.

Aba abana batoraguraga ibyuma byashaje bagurisha bizwi ku izina ry’Injyamani, batoraguramo igisasu.

Ubwo bagikinishaga bagikorogoshora, cyabaturikanye umwe muri bo ahita apfa, abandi batatu n’umugabo bari kumwe barakomereka, nk’uko abaturage babivuga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigoma buvuga ko umugabo ari mu kigero cy’imyaka 37, abana bo bakaba hagati y’imyaka umunani na 12. Uwapfuye yari afite imyaka 12.

Abakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Nyanza, bari kuvurwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma Gasore Clement avuga ko bikimara kuba ubuyobozi bw’akarere bwihutiye kuhagera.

Icyo abayobozi basabye abaturage ni ukwirinda gukinisha ibyuma batazi.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twashatse kumenya icyo inzego z’umutekano zibivugaho, ariko ntitwabasha kuvugana n’ubuyobozi bwa Polisi. Turacyayikurikirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Umuntu wese yirinde gukinisha ibyo atazi kuko byamuviramo ingaruka

Albert yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

twihanganishije umuryango wuwumwanawitabyimana,kandi ababyeyi nibabehafi yabanababo,baba hinyigisho nyinshi

eugene rusizi yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

uwomwana imanaibahe iruhukoridashira.

Byiringi ro eric yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

mbashimiye amakuru mutugezaho yo hino nohino.Abaturanyi ndabihanganishije kdi uwatuvuyemo Imana imwakire mubayo mperereye mumurenge wa Nyanza,Muyira,Gati,Buhaza.

Nyandwi emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Uwapfuye ,nti Imana imuhe iruhuko ridashira .abakometsenti:Nyagasani abahozeho ukuboko kwayo gukiza MWIRINDE gukorakora kukintu mutazi .bantu mwe UNVA AMAKURU MUNASOME!isi yikigihe irahangayitse pe!+SOMALIA+KENYA ....

Fuadhowe yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

ntihanganishije abaturanyibacu, kuko nanjye ndabaturanyi babo. home n’Inyanza.

Vedaste Yvan Mucyo yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Nibihangane Tubarinyuma Gusa Abana Birinde Gutoragura Inyuma [Injyamani]Batazi

Mbarushimana Pasteur yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Abobaturanyi ndabihanganishij kdi ababye bagenzure abana babo bababuz gutora ijymani zibyuma.

nyandwi Emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Turabashimira Kumakuru Mutugezaho.

Uwihanganye Patrick Buanye yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka