Nyanza: Abakozi 8 b’akarere bafunze bakekwaho kunyereza amafaranga ya VUP
Abakozi umunani b’Akarere ka Nyanza bafunze bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza amafaranga yagenewe abaturage muri VUP.

Tariki ya 14 Ugushyingo 2016 nibwo aba bakozi batawe muri yombi. Barimo n’abatakiri mu kazi.
Bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana; nkuko byemezwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umujyenzacyaha muri iyo ntara; CIP André Hakizimana.
Abo bakozi bafunze harimo umuyobozi w’Umurenge wa Nyagisozi n’umukozi wari ushinzwe VUP muri uwo murenge.
Harimo kandi umukozi w’Akarere ka Nyanza wari ushinzwe imiyoborere myiza n’umukozi wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri ako karere.
Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko hari n’abandi bashobora gukurikiranwa mu minsi iri imbere kuko hagikorwa iperereza ngo bamenyekane neza.
Turacyakurikirana iby’iyi nkuru
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Erega mbere yogushyirwa mubuyobozi bajye babanza bamenye amateka yaburi muntu background. kuko nibitaba ibyo ibyarubanda bizakomeza kuribwa.
Nyanza ni hatari na mitation yo muri education ni ikibazo ureba umwanya kandi hose ari muri leta
Ngo barekuwe?
Ryari? Na nde? Bishyuye se amafaranga yanyerejwe?
Bariya bakozi ubushinjacyaha bumaze gusuzuma dossiers zabo bugasanga nta cyakwitwa icyaha gifatika kirimo bwajyana imbere y’urukiko, mu ma saa 14H00 bwahise bubarekura bose ubu bari my miryango yabo , ibi kdi bireba n’abandi batari baritabye Polisi kubera ko bari bagize impamvu zifatika zo kutaboneka . Gusa Polisi ijye ibanza ishishoze ntigahubuke mu byemezo byo gufata no gufunga kko ijya ikoramo kenshi amakosa
Gusa I nyanza biragaragara ko harimo ivangura kuko hari abadakorwaho kdi nabo barakosheje. muzabikurikirane.
wowe uvuga ko bakohereje gushyira amafaranga kuri konti yafunzwe uzi ko bishoboka, none barayifunguye bayashyiraho? iyo Monti yari iy’umuyobozi?, ikindi abanditse iyi nkuru bazibuke no kwandika ko abakekwaga barekuwe. ubu bamaze gutaha
Murakoze Ku nkuru muduhaye, munamenyeshe abayisomye ko abakekwaga barekuwe.
wowe uvuga ko bakohereje gushyira amafaranga kuri konti yafunzwe uzi ko bishoboka, none barayifunguye bayashyiraho? iyo Monti yari iy’umuyobozi?, ikindi abanditse iyi nkuru bazibuke no kwandika ko abakekwaga barekuwe. ubu bamaze gutaha
retayurwanda ireba kure uyumuyobozi wirwabicuma yarafite conte yafuzwe yasako yarwabicuma bagucaga amande akakoherezayo kuyashyira kuri conte kandi barayigunze wagera kuri bank bamuhamagara akababwira ngonibashyireho ntibakamubaze byinshi najye yanyoherejeyo babanza kumbaza byinshi byibazaho