Abanyeshuri ba KP bazahiga bashingiye ku iterambere ry’igihugu

Abanyeshuri ba Kibogora Polytechnic basabwe guhiga imihigo ishingiye ku iterambere ry’igihugu, ubwo hatangizwaga urugerero rw’amezi atanu muri iri shuri rikuru.

Babisabwe kuri uyu wa 8 Ukwakira 2015, ubwo ubuyobozi bw’Itorero mu Karere ka Nyamasheke bwatangizaga urugerero no kwakira abanyeshuri bashya muri iri shuri rikuru rya KP.

Hakizimfura Jean Chrisostome, Umuhuzabikorwa w'Itorero ry'Igihugu mu Karere ka Nyamasheke, yasabye abanyeshuri ba KP kwiga batekereza ku iterambere ry'igihugu.
Hakizimfura Jean Chrisostome, Umuhuzabikorwa w’Itorero ry’Igihugu mu Karere ka Nyamasheke, yasabye abanyeshuri ba KP kwiga batekereza ku iterambere ry’igihugu.

Hakizimfura Jean Chrisostome, Umuhuzabikorwa w’Itorero ry’Igihugu mu Karere ka Nyamasheke, yasabye abanyeshuri bashya gutangira gutegura imihigo y’ibyo bazakora muri iki gihe cyo gukora urugerero, kandi bakazibanda ku mihigo ishingiye ku iterambere ry’igihugu, bakazaba agakiza n’urumuri rw’abaturage baturiye kaminuza.

Yagize ati “Ntabwo muzahiga kwiga gusa ahubwo musabwe guhiga ibijyanye n’iterambere ry’igihugu.”

Yabasabye kwigisha abaturage uburyo bwo gukora uturima tw’igikoni, bakanatera ibiti ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Mukandemezo Marthe, umwe mu ntore nshya zatangiye kwiga muri Kaminuza ya KP, ngo yiteze impinduka ikomeye mu gufasha abo babana n’abaturiye iyo kaminuza mu kugera ku iterambere ry’igihugu kandi akaba yizera ko urugerero rwabo ruzasozwa hakozwe ibintu bifatika.

Abanyeshuri ba KP biyemeje kuba urumuri n'iterambere ry'igihugu.
Abanyeshuri ba KP biyemeje kuba urumuri n’iterambere ry’igihugu.

Agira ati “Muri iki gihe tugiye guhiga ibyo tuzakora tuzashingira ku bikorwa bizana iterambere mu Banyarwanda, turwanya imirire mibi, dutera ibiti n’amashyamba dufasha abaturage kwirinda indwara dukore n’ibindi bizana impinduka nziza ku buzima bwabo”.

Abayeshuri barangije amashuri yisumbuye bamara amezi arindwi bakora ibikorwa by’iterambere, bagera muri kaminuza bagakora ibindi bikorwa bimara amezi atanu, bikitwa kuba ku rugerero.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka