Urubyiruko rusindira mu muhanda ruragawa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bidakwiye ko umusore cyangwa inkumi ajya mu bikorwa by’urukozasoni aho gukora ngo yiteze mbere.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere Bahizi Charles, yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 21 Ukwakira 2015, nyuma yo kubona ibikorwa bikomeye urubyiruko rwakoze mu kwiteza imbere, kubera amahugurwa bahuguwe n’umushinga Dot Rwanda.

Yagize ati “Mwishyire hamwe mukore nk’uko bigaragara ko abakoze bagenda batera imbere, muhere kuri bike mufite, mukore imishinga hari ibigo byiteguye kubafasha mu kubaha amafaranga no gutegura imishinga, ni akaga kubona umusore cyangwa inkumi yasinze yandika umunani mu muhanda cyangwa yirirwa mu bagore cyangwa abasore ubundi akibera mu kabari.”
Yavuze ko urubyiruko rukwiye gukora rukiteza imbere, ufite ingufu nkeya akiyambaza abandi bagafatanya, akirinda kwitinya yirinda ingeso mbi zica ubuzima bwe kandi zikamugira umuntu udafitiye sosiyete akamaro.

Nyirinkwaya Richard ushinzwe ishami ryo gufasha urubyiruko mu iterambere no guhanga umurimo muri Dot Rwanda,avuga ko bateguye iki gikorwa bacyita “gera ku ntego.”
Yavue ko bamaze kubona ko urubyiruko rufite ishyaka ahubwo rukeneye kwegerwa kandi rugakora cyane kandi rukiteza imbere.
Ati “Twatunguwe n’uko urubyiruko runyotewe no gucuruza no gukora ku mafaranga kandi biragaraga ko hari abana bazamuka ukabibona, biratanga icyizere ko uru rubyiruko nirwegerwa rugakora neza ruzagera kuri byinshi.”

Uwimbabazi Venerande umwe mu rubyiruko watangiye kwiteza imbere, asanga gutinyuka aribyo byatumye ubuhinzi bwe bw’ibihumyo bugenda bukura, ku buryo atagitega amaboko ku bandi nibura ibyo akeneye by’ibanze akabasha kubyigurira.
Ati “Akenshi iyo ugitangira uba utaragira icyerekezo gihamye ariko iyo utinyutse ugakora birakunda ndagenda nunguka kandi nigurira amavuta n’utundi nkenera twa ngombwa.”
Kuri uyu munsi urubyiruko rusaga 50 rwabashije gukora rukihangira imirimo rwarushanyijwe kwerekana uburambe bw’umushinga batangiye.
Uwa mbere yahemwe ibihumbi 700, ukurikiye ahabwa ibihumbi 500, mu gihe bandi bahawe amaterefoni agezweho azabafasha mu ikoranabuhanga.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|