Nyamagabe: Abikorera batatu batubura imbuto y’ibirayi ikiva muri Laboratwari

Nyuma y’uko imbuto y’ibirayi yari yabaye nkeya mu gihembwe cy’ihinga gishize, byanatumye ihenda cyane, mu Karere ka Nyamagabe habonetse abikorera batatu biyemeje gufasha RAB gutubura imbuto ikiva muri Laboratwari.

I Nyamagabe habonetse abikorera batatu bafasha RAB gutubura imbuto z'ibirayi zivuye muri Laboratwari
I Nyamagabe habonetse abikorera batatu bafasha RAB gutubura imbuto z’ibirayi zivuye muri Laboratwari

Icyakora, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko n’ubwo hari icyuho aba batatu bazafasha kuziba, bakiri bakeya cyane ugereranyije n’imbuto ziba zikenewe, kugira ngo abahinzi babashe guhinga imbuto yizewe.

Abiyemeje gutubura imbuto ivuye muri Laboratwari ni abari basanzwe bakora umurimo wo gutubura imbuto y’ibirayi bahawe n’agashami ka RAB gakorera i Nyamagabe, barimo abikorera babiri na koperative imwe.

Babishishikarijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, biyemeje gukora uyu murimo usaba ubushobozi buhagije kuko uwukora urebye abona imbuto fatizo yabasha kugurisha nyuma y’umwaka.

Godfroid Kanakuze ukorana na JMV Nkurikiyimana wo mu Murenge wa Buruhukiro wiyemeje kuzajya atubura izi mbuto, asobanura ko imbuto zavuye muri Laboratwari (vitroplant) bazitera mu nzu zabugenewe, zikeraho uturayi tungana n’amashaza (bita minitubercule mu rurimi rw’Igifaransa).

Utwo turayi tungana n’amashaza ntibahita batugurisha, ahubwo baraduhinga tukavamo imbuto y’ibirayi biringaniye bita Fatizo (prebase mu Gifaransa).

Minitubercule kandi ngo ntibakwiyemeza guhita bazigurisha kuko tuba tukiri dutoya cyane, ariko na none duhenze cyane bitewe n’ukuntu kutugeraho bigoye.

Ati “Kutugeraho bigoye kuko duhingwa mu gitaka cyakuwe ahantu hatahinzwe bavanga n’umucanga ndetse n’ifumbire, byose byabanje kuyungururwa, hanyuma bigacanirwa mu gihe cy’amasaha umunani. Ibi biba ari ukugira ngo hizerwe ko abantu bagiye guhinga mu butaka butarimo indwara.”

Imbuto fatizo barateganya kuzajya bayigurisha n’abandi batubuzi bayihinga igatanga imbuto shingiro (base mu Gifaransa), ari na yo n’ubundi abatubuzi batubura igatanga iy’ibanze (certifié) ari na yo ihabwa abaturage bakayihinga, ibirayi bivuyeho bikaribwa.

Ese uku gutubura imbuto ivuye muri Laboratwari bizatuma igiciro cy’imbuto y’ibirayi kigabanuka cyane?

Antoinette Nizeyimana wo mu Murenge wa Gatare na we utubura imbuto zivuye muri Laboratwari, avuga ko icyo atekereza kizakemuka ari ukubura kw’imbuto, na bwo ibihe bigenze neza, ariko ko atahamya ko igiciro cy’imbuto cyo kizagabanuka cyane.

Agira ati “Yego igiciro kizava ku 1000 cyangwa 800 ku kilo kuko imbuto izaba ikibura, ariko na none ntabwo kizagwa hasi cyane kuko gishyirwaho biturutse ku biba byatanzwe kugira ngo imbuto ibashe kuboneka. Nkurikije uko mbona byifashe, simpamya ko cyajya kure cyane y’amafaranga 600 na 700.”

Guhinga ibirayi bivuye muri Laboratwari bisaba ubushobozi buhagije
Guhinga ibirayi bivuye muri Laboratwari bisaba ubushobozi buhagije

Naho ku bijyanye n’igihe imbuto batangiye gutubura izabonekera kugira ngo yifashishwe n’abahinzi, ngo bizasaba imyaka byibura ibiri uhereye mu Kwakira 2020 batangiriyeho ubu butubuzi bw’imbuto ivuye muri Laboratwari.

Impamvu ni uko imbuto izo ari zo zose, zaba izikiva muri Laboratwari cyangwa izituburwa kimwe n’ibirayi byahingiwe kurya, byose byerera ku gihe kimwe bitewe n’ubwoko bw’imbuto.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyamagabe, Janvier Ndayambaje, avuga ko ubundi ku gihembwe cy’ihinga A mu Karere ka Nyamagabe haba hakenewe toni 25.570 z’imbuto z’ibirayi, hakanakenerwa toni 20.540 mu gihe cy’ihinga B.

Kugeza ubu ngubu, hatabariyemo imbuto abaturage baba bifitiye, imbuto z’ibanze (certifié) ziboneka ku gihembwe cy’ihinga ziba zemewe guhingwa kuko ziba zakurikiranywe ni toni 812.7 gusa.

Ati “Urebye icyuho gituruka ku kuba abatubura imbuto zivuye muri Laboratwari bakiri bakeya. Ugereranyije n’imbuto ikenewe ku isoko, bariya batatu biyongereye kuri RAB baracyari bakeya cyane.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka