#Kwibuka27: Mu Bunyambiriri hashyinguwe imibiri 61 y’Abatutsi biciwe i Kaduha

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kaduha mu gice kizwi nk’Ubunyambiriri, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, bibutse haba n’igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 61 yabonetse.

Bashyinguye imibiri 61 y'Abatutsi biciwe i Kaduha muri Jenoside
Bashyinguye imibiri 61 y’Abatutsi biciwe i Kaduha muri Jenoside

Fidèle Rwamuhizi wasobanuye amateka ya Bunyambiriri mbere ya Jenoside no muri Jenoside, yavuze ukuntu Abatutsi bo muri ako agace batangiye gutotezwa kuva 1963 kubera ubutegetsi bwariho.

Yavuze ko mu 1965 yagiye kwaka ibyangombwa akabyimwa kubera gusa ko ari Umututsi akaza kubyakirwa n’umuturanyi wari inshuti ya se bataramwica. Yakomeje avuga ko n’ubwo abacitse ku icumu iyo batanga ubuhamya basoza bashimira Inkotanyi kuko zabarokoye, ariko ko n’abakoraga Jenoside na bo bakwiye gushimira Inkotanyi kuko zafashe igihugu, imiryango y’abakoraga Jenoside iyo inkotanyi zitinda yari gusubiranamo.

Ati “Inkotanyi iyo ziza kwihorera bitewe n’uko ibintu byari byifashe icyo gihe nta muntu wari gusigara”.

Rwamuhizi yashimiye bamwe mu bapadiri bahishe abatutsi muri 1963 nka Padiri Janssens i Kaduha na Dejambline mu Cyanika, na ho mu 1994 Padri Leodomir yahishaga Abatutsi, Rwamuhizi akaba yanagaye cyane abandi bapadiri batereranye abatutsi bakicwa.

Uwo mugabo yagaye abantu bubakiye umusarani ku mibiri 48 yari mu cyobo kandi ngo byakozwe vuba.

Ati “Ni agashinyaguro kubona abantu babubakiraho hagakoreshwa kandi bazi ko harimo abantu, turasaba inzego kubakurikirana kugira ngo baryozwe icyo gikorwa kibi cy’ubushinyaguzi bakoze”.

Yashimye kandi ubuyobozi bw’akarere bwabateye ishyaka ryo kugaruka iwabo none bakaba bahinga bakeza. Yabwiye Ingabo ko ba bana bavanye mu mibyuko y’amasaka bakuze na bo barimo ingabo zizagera ikirenge mu cyabo.

Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice witabiriye icyo gikorwa, yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku bw’umutima wo gutanga imbabazi, ubu bakaba babanye neza n’ababiciye.

Guverineri Kayitesi avuga ko kuri iyi nshuro ya 27 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace k’Ubunyambiriri, hakigaragara abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ko ariko kubarwanya na byo bikomeje.

Uwo muyobozi yavuze ko Abanyarwanda babanye neza, bazi aho bavuye, ko kubatanya byagorana. Yashimiye Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside mu bwitange bwinshi kuko zari zifite umutima w’ubumuntu.

Imibiri yashyinguwe yakuwe mu bice bitandukanye bigize Umurenge wa Kaduha, muri GS Kaduha hakuwe imibiri y’abantu 48, bakurwa mu rukuta rw’amashuri, mu cyobo wa WC abanyeshuri bakoreshaga.

Imibiri 5 yakuwe ahandi muri GS Kaduha imibiri 4 yakuwe ahitwa i Mugote mu mirima y’abaturage umubiri 1 wakuwe ahitwa i Runyinya mu murima w’umuturage, umubiri umwe wakuwe ahitwa i Joma undi umwe ukurwa mu Murenge wa Mugano. Urwibutso rwa Kaduha rusanzwe rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 47.

Icyahoze ari Gikongoro ubu ni mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, amatariki ya 21 na 23 Mata ku barokotse, bavuga ko ari amatariki batazibagirwa mu buzima kuko yari imperuka ku Batutsi.

Bamwe mu bagize uruhare Mu gutsemba Abatutsi b’i Kaduha no mu bindi bice bigize Ubunyambiriri harimo Col. Simba Aloys ndetse n’uwari Perefe wa Gikongoro, Bucyibaruta Laurent.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka