Nyamagabe: Abasaga ibihumbi 46 bivuje indwara ziterwa n’umwanda mu mezi 10

Ibitaro bya Kaduha mu Karere ka Nyamagabe bigaragaza ko abarwayi basaga ibihumbi 46 bavuwe indwara ziterwa n’umwanda mu mezi icumi abanza y’uyu mwaka, ni ukuvuga 53% by’abarwayi basaga ibihumbi 86 bakiriwe kuri ibyo bitaro kuva muri Mutarama 2020.

Ubwiherero ngo bwarubatswe ariko bumwe ntibwujuje ibyangombwa birimo gupfundikirwa no gusakarwa
Ubwiherero ngo bwarubatswe ariko bumwe ntibwujuje ibyangombwa birimo gupfundikirwa no gusakarwa

Mu bavuwe, abasaga ibihumbi 20 bari barwaye indwara z’inzoka ziterwa n’umwanda, kutagira ubwiherero bufite isuku bikaba bifatwa nk’isoko y’izo ndwara, hakiyongeraho kutagira isuku ku mubiri no ku bikoresho byo mu rugo.

Ibice bikorana n’ibitaro bya Kaduha bigizwe n’imirenge icyenda kuri 17 igize Akarere kose ka Nyamagabe. Umuyobozi w’ibitaro bya Kaduha, Tharcisse Kabalisa, avuga ko indwara z’inzoka, iz’amenyo, impiswi n’indwara z’uruhu ari zo zibasira abaturage bivuriza muri zone y’ibitaro bya Kaduha.

Umuyobozi w'ibitaro bya Kaduha avuga ko kwirinda umwanda ari ukwingira indwara nyinshi ziterwa na wo
Umuyobozi w’ibitaro bya Kaduha avuga ko kwirinda umwanda ari ukwingira indwara nyinshi ziterwa na wo

Umuyobozi w’ibitaro bya Kaduha avuga ko abaturage bakwiye gufata ingamba zikomeye kugira ngo birinde indwara ziterwa n’umwanda kuko zirinzwe nibura icya kabiri cy’indwara cyose cyaba cyirinzwe.

Agira ati “Umusarane usukuye ni umwe mu miti yadufasha kurwanya indwara ziterwa n’umwanda bityo isuku n’isukura ikadufasha kurwanya no kwirinda icya kabiri cy’indwara ku baturage bacu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko bibabaje kuba hari abantu bakituma ku gasozi. Icyakora ubu buri rugo rufite ubwiherero ariko hakaba hari abagifite ubwiherero butubakiye, cyangwa ubwubakiye bukaba budasakaye.

Umukecuru w'imyaka 85 utagiraga ubwiherero avuga ko yajyaga kwituma anyagirwa cyangwa yihishe kuko ubwo yari afite butari busakaye
Umukecuru w’imyaka 85 utagiraga ubwiherero avuga ko yajyaga kwituma anyagirwa cyangwa yihishe kuko ubwo yari afite butari busakaye

Ibyo ngo bivuze ko hakiri ikiri kubura kandi bitari bikwiriye bikaba bibabaje gukaraba ugacya ariko ugasiga iwawe nta bwiherero, ugasanga umuntu ari mu bandi agafata ijambo ko azagera ku iterambere umugoroba wagera akajya mu rutoki.

Agira ati “Ibyo si byo ko umuntu ajya mu isibo agahiga ngo azagera ku iterambere adafite umusarane, nyamara ku bufatanye n’abatuye isibo mushobora kwishyira hamwe mukubakiranira imisarane kuko ubwiherero budasaba ibintu bihambaye aho kwirirwana n’abandi byagera nijoro ukajya mu rutoki”.

Ku bo bigaragara ko bafite ubwiherero budasakaye, avuga ko ibati rimwe ryonyine rihagije ngo umuntu agire umusarane usakaye mutoya aho kubaka munini wamugora kuzuza, kandi ko atari ngombwa ko abantu bashyirwa ku karubanda banengwa ko badafite ubwiherero.

Ubwiherero bwujuje ibyangombwa bugomba kuba bupfundikirwa
Ubwiherero bwujuje ibyangombwa bugomba kuba bupfundikirwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe avuga ko ntawagera ku iterambere kandi hari ibyo atujuje kuko iyo warwaye indwara ziterwa n’umwanda ukajya kwivuza uta umwanya wo gukora kandi ugatanga amafaranga yo kwivuza n’ubuzima bukahazaharira kandi isuku kuri buri muntu n’ahateranira abantu benshi bishoboka.

Avuga ko umwarimu utazakurikiza amabwiriza y’isuku n’isukura na we azakurikiranwa kuko azaba atoza abana kugira umwanda, kandi kubaka ibikorwa remezo by’isuku n’isukura ku mashuri bigamije gutoza abana isuku.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe avuga ko bibabaje kwituma mu rutoki bugacya ukaraba ukajya gutanga ibitekerezo mu isibo
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe avuga ko bibabaje kwituma mu rutoki bugacya ukaraba ukajya gutanga ibitekerezo mu isibo

Agira ati “Twaganiriye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ko umwarimu uzagaragaraho umwanda na we azajya yirukanwa ntahagarare imbere y’abana kuko yaba abatoza umwanda.”

Mu rwego rwo kunoza isuku n’isukura, Akarere ka Nyamagabe katangiye gahunda yo kubaka ubwiherero no kugeza amazi meza ku bigo by’amashuri aho bitari byagera ku bufatanye n’umuryango wita ku isuku n’isukura, Water Aid.

Umuyobozi uhagarariye umushinga Water Aid avuga ko hari imishinga itandukanye yo kunoza isuku n’isukura kugira ngo Abatuye Akarere ka Nyamagabe bashobore kurwanya indwara ziterwa n’umwanda.

Uhagarariye Water Aid avuga ko Nyamagabe izakorerwamo ibikorwa byo gufasha abaturage kurwanya indwara ziterwa n'umwanda
Uhagarariye Water Aid avuga ko Nyamagabe izakorerwamo ibikorwa byo gufasha abaturage kurwanya indwara ziterwa n’umwanda

Imwe muri iyo mishanga izanatuma ibigo by’amashuri n’abaturage batishoboye bashyikirizwa ibikoresho by’isuku n’isakaro ku baturage batishoboye kugira ngo bubake ubwiherero busukuye.

Bamwe mu baturage barimo abageze mu zabukuru n’abakennye cyane bagaragaza ko kutagira ubwiherero bwujuje ibya ngombwa biterwa n’ubushobozi bukeya, ababwubakiwe bakavuga ko bagiye kurushaho kubufata neza kugira ngo birinde indwara ziterwa n’umwanda.

Uyu mubyeyi uba mu nzu acumbikiwemo yubakiwe ubwiherero kuko nta bushobozi yari afite
Uyu mubyeyi uba mu nzu acumbikiwemo yubakiwe ubwiherero kuko nta bushobozi yari afite
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka