Menya inkomoko y’imbyino “Ngera” n’uwayihimbye

Eugénie Musaniwabo w’i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, ari we ngo wahimbye imbyino yamamaye izwi ku izina rya “Ngera” yaje no kumwitirirwa, avuga ko yayihimbye aburira bagenzi be basangiraga itabi bihishe.

Eugénie Musaniwabo bise Ngera kubera indirimbo yahimbye
Eugénie Musaniwabo bise Ngera kubera indirimbo yahimbye

“Mbe Ngera wabaye ute? Yewe Ngera we uko nabaye kuramaze yehe....Umva njyewe ko nabaye Bikeriyo, yewe Ngera we nk’umukeri wo ku nzira yehe Ngera we, umukeri wo ku nzira barasoroma ugashibuka ye…”

Iryo ni ibango ry’imbyino Ngera, yahimbwe na Eugénie Musaniwabo, wavutse mu mwaka wa 1945, ubu akaba atuye mu Mudugudu wa Bamba, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Kaduha, Akarere ka Nyamagabe.

Umunsi ayihimba ngo yari kumwe na bagenzi be b’inkumi, bicaye ahantu mu nzu barimo kunywa itabi ryo mu nkono rwihishwa. Arebeye mu mwenge w’inzu ngo yabonye hakurya umutware n’ingabo zari zimugaragiye bagiye kunyura aho bari bari, ni uko mu kuburira bagenzi be abibabwira mu ndirimbo.

Ati “Nateruye ngira nti ‘mbe Ngera wabaye ute ye. Yewe Ngera we uko nabaye kuramaze yeye.’ Ni uko nkurikizaho ikindi gitero agakono k’itabi bamaze kugahisha, bigera aho dushyiramo n’amashyi, urwenya ruba urwenya, indirimbo ifata ityo!”

Inkono y'itabi
Inkono y’itabi

Muri icyo gihe ngo habagaho amoko atatu y’itabi: hari iry’igikamba ryanyobwaga hifashishijwe inkono y’itabi, hakaba isegereti bamwe bitaga ‘ruje’, hakaba n’ikigoma, umuntu yagereranya n’igikamba kizingiye mu rupapuro, kinabyibushye ugereranyije n’isegereti.

Inkumi zijijutse ngo ni zo zakundaga kunywa isegereti, ari na yo mpamvu hari igitero cy’iyi mbyino kivuga ngo “Umukobwa Gatarina ye, yewe Ngera we ko yataye isegereti yeye, umvaga ko yataye isegereti, yewe Ngela we mu muryango wa kiliziya yeye, ubwo abakobwa barumirwa ye, yewe noneho abahungu baraseka”.

Anavuga ko iki gitero atagihereye ku mukobwa wataye isegereti mu muryango wa Kiliziya, ahubwo ngo cyabaye nko kugenekereza k’umuhanzi.

Iyo ndirimbo ngo yaje kumenyekana biturutse ku banyamakuru ba Radiyo Rwanda bagendaga mu biturage hirya no hino mu Rwanda, baje kugera n’i Kaduha ni uko Musaniwabo na bagenzi be bari kumwe mu itorero barayiririmba, abanyamakuru na bo bayigeza kuri Radiyo Rwanda.

Isegereti
Isegereti

Musaniwabo anavuga ko iryo torero rye ari na ryo ryatumye indirimbo Ikigote, ubundi yari indirimbo y’abahigi, imenyekana kuko na yo ari bo bayiririmbye hanyuma igatangira kujya inyuzwa kuri Radiyo Rwanda.

Muri iyo ndirimbo hari aho bavuga ngo “Ayiyeyehe ayiyeyeyeee… Yewega ngo ikigote cyareze zirakonda. Ayiyeyehe ayiyeyeyeeyeyee zirakonda. Cyareze cyerera abagihiga...”

Ubundi abasobanukiwe iby’ibiti byo mu mashyamba ya kimeza bavuga ko ikigote ari ubwoko bw’igihumyo kimera mu gishyitsi cy’umugote abantu basaruraga bakagiteka, bakakirya kandi kikabaryohera nk’uko baryoherwa n’ibihumyo.

Naho umugote wo ngo ni igiti cyo mu ishyamba cyenda gusa n’icya avoka, kigira indabyo nyinshi, ku buryo iyo cyeze inzuki zigihova zigakora ubuki buhagije.

Kugeza na n’ubu Eugénie Musaniwabo bita Ngera aracyahanga imbyino, bitewe n’ibigezweho. Mu za vuba harimo ivuga ngo “Araruhagarariye, ahagarariye u Rwanda Paul Kagame, arubereye inkingi y’amahoro n’ubumwe, Abanyarwanda twahisemo neza, Kagame Paul aharaniye u Rwanda”.

Itabi ry'igikamba bashyira mu nkono y'itabi bagatumagura
Itabi ry’igikamba bashyira mu nkono y’itabi bagatumagura

Yifuza rero uwazabatera inkunga hamwe na bagenzi be basigajwe inyuma n’amateka baririmbana, indirimbo zabo zikamenyekana, bakagira n’igihe cyo guhura n’abandi bahanzi. Iyo yumva yifuza cyane ko yamenyekana kurusha izindi ngo ni ivuga kuri Nyungwe.

Ati “Rwose nzishima ari uko baba ari babiri cyangwa batatu turi kumwe, indirimbo ya Nyungwe isakaye mu Rwanda.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka