Abaturage b’Akarere ka Nyagatare by’umwihariko abo mu Murenge wa Rwempasha n’ibice biwegereye, barasezeranya ubuyobozi ko batazongera kunyura mu mazi bajya mu Gihugu cya Uganda, kuko babonye umupaka.
Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batakiri abahinzi baciriritse, ahubwo basigaye bambara neza nk’ikigori kubera uruganda rwongerera agaciro umusaruro wabo, rwanatumye babona igiciro cyiza ku bigori.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, arasaba urubyiruko kwigira ku bikorwa by’Inkotanyi byo kubohora Igihugu no kugiteza imbere, ariko buri wese akanagira ishyaka ryo gukora nk’ibyabo cyangwa no kubirenzaho.
Bamwe mu Banyarwanda birukanywe mu Gihugu cya Tanzaniya mu 2013 bagatuzwa mu Murenge wa Rukomo, bavuga ko kuva bahatuzwa bahawe ubutaka bakuraho ibyo barya ariko bimwa ibyangombwa byabwo, ku buryo badashobora kubona uko biteza imbere.
Abaturage bivuriza ku Kigo nderabuzima cya Nyagatare, barishimira ko babonye inyubako nshya ituma bisanzura ariko nanone basaba ko umubare w’abaganga wakwiyongera, kugira ngo bajye bahabwa serivisi ku gihe.
Imam wa Islam mu Ntara y’Iburasirazuba, Sheikh Kamanzi Djumaine, arasaba abayisilamu na bagenzi babo bahuje imyemerere ndetse n’abo batayihuje, kwishimana aho kurengera imbibi z’Imana bijandika mu bibi kuko biyirakaza.
Inzobere mu bworozi no mu buvuzi bw’amatungo, Dr. Zimurinda Justin, avuga ko indwara y’uburenge mu Ntara y’Iburasirazuba, ituruka ahanini mu bihugu bihana imbibi na tumwe mu Turere tuyigize kubera inyungu za bamwe mu borozi ariko nanone ngo yacika burundu mu gihe aborozi bamwe bahindura imyumvire.
Ayinkamiye Cecile wo mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare yafashwe na Polisi ya Nyagatare akekwaho guhohotera abana.
Mbarukuze Fabien wo mu Kagari ka Cyabayaga, aratakambira Urwego rw’Umuvunyi nyuma yo gusenyerwa inzu ye n’ikorwa ry’umuhanda Nyagatare-Base, mu guhabwa ingurane y’ibyangiritse agahabwa sheki itazigamiye.
Imiryango 36 yari ituye ahitwa ku Gitaka, mu mbibe z’Umudugudu wa Nyakabuye mu Kagari ka Cyabayaga Umurenge wa Nyagatare ndetse n’Umudugudu wa Kajumo Akagari ka Mbare Umurenge wa Karangazi, barasaba ubuyobozi kubasubiza ibibanza bahoranye bakongera kubyubakamo nyamara ubuyobozi bukavuga ko bahimuwe mu rwego rwo kubahiriza (…)
Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurinda akarengane, Yankurije Odette, yasabye abayobozi mu Karere ka Nyagatare, gushishikariza abaturage gukemura ibibazo mu bwumvikane aho kugana inkiko, kuko bibatesha umwanya n’ubushobozi ndetse hakaba n’ubwumvikane bucye na bagenzi babo.
Abaturage basaga 200 bari batuye mu Midugudu ya Nshuli mu Murenge wa Rwempasha n’uwa Rwinyemera mu Murenge wa Karangazi, batangiye guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bamaze imyaka isaga 10 batuyemo.
Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu Karere ka Nyagatare bafite impungenge ko ibinyabiziga byabo bishobora gutezwa cyamunara kubera kunanirwa kwishyura amadeni y’amakosa batakoze, bikekwa ko biterwa n’abahindura ibirango by’ibinyabiziga.
Imiyoboro y’amashanyarazi yubatswe kera mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba ikomeje kuvugururwa yongererwa imbaraga ku buryo ihaza abayifatiraho amashanyarazi ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda ziciriritse.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko irondo ry’abaturage rikorwa mu Midugudu yose ahubwo ridakorwa neza kubera ko abarikora atari abanyamwuga.
Ikipe ya Kiyovu Sports ntiyahiriwe n’umunsi wa 29 wa shampiyona nyuma yo gutsindwa na Sunrise igitego kimwe ku busa, bituma itakaza umwanya wa mbere.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare barifuza ko abantu bazi neza ko bafite Virusi itera SIDA ariko bakayikwirakwiza ku bushake bashyirirwaho itegeko ribahana bikabera abandi urugero rwo kudakwirakwiza indwara.
Abazwi nk’Imboni z’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ndetse na Tanzaniya, bavuga ko bashyize imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge na magendu (ibicuruzwa byinjizwa bidasoze) kuko iyo binyuze ku mupaka bigasora, amafaranga abivuyemo ari yo agaruka akubaka Igihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yasabye urubyiruko kutajya mu murengwe ngo bibagirwe aho u Rwanda rwavuye, ahubwo abashishikariza guharanira ishyaka ry’Igihugu abagituye bose bigengamo kandi abanyamahanga bakabana neza n’abenegihugu.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, avuga ko n’ubwo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu nkiko bigeze ku gipimo cyiza ariko nanone bifuza ko umuturage ashobora kuburana atageze ku rukiko hagamijwe kugabanya ingendo ndetse no gutanga ubutabera bwihuse.
Ku mugoroba tariki ya 12 Gicurasi 2023, i Nyagatare habaye umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko hamaze kubarurwa hegitari 279 z’imyaka zamaze kurengerwa n’amazi, kubera imvura nyinshi yaguye mu Majyaruguru y’Igihugu, umugezi w’Umuvumba ukuzura amazi akajya mu mirima y’abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategikimana Fred, avuga ko ibagiro rya kijyambere rya Nyagatare ririmo kubakwa niryuzura, nta modoka zizongera gupakira amatungo ahubwo zizajya zipakira inyama zayo.
Abayobozi mu nzego z’ibanze bavuga ko bihaye ingamba zo kurandura ihohoterwa mu miryango n’irikorerwa abana, bahereye ku Isibo kuko ingo zifitanye amakimbirane ariho zibarizwa.
Abantu 21 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu Mirenge ya Nyagatare na Rukomo babaga mu nzu zitameze neza kubera igihe zimaze zubatswe, bongeye kuzishyikirizwa zarasanwe neza.
Abaturage b’Umudugudu wa Kabare ya mbere, Akagari ka Kabare Umurenge wa Rwempasha, bishimiye kwakira ikiraro cyo mu Kirere bubakiwe, kibafasha kugera ku biro by’Umurenge batabanje kuzenguruka, ariko nanone bifuza ko bakorerwa umuhanda uvuye kuri icyo kiraro ukabahuza n’Akagari ka Cyenjojo.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami rishinzwe Ubuzima, Nakato Agnes, avuga ko kugira ngo umuhigo wa Mituweli ujye weswa 100% hagiye gushyirwaho ibimina byo ku rwego rw’Isibo bizakusanyirizwamo imisanzu y’abahatuye.
Imam w’Akarere ka Nyagatare, Sheikh Hussen Ruhurambuga, arasaba buri Munyarwanda kumenya ko iki Gihugu cy’u Rwanda atari inguzanyo ya Banki bafashe, ahubwo ari icyabo kandi buri wese afite inshingano zo kugiteza imbere mu buryo bwose.
Mu ma saa tatu z’ijoro rya tariki 13 Mata 2023, mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Kagitumba mu Mudugudu wa Munini, habereye impanuka y’imodoka ya bisi ya Trinity, abantu 3 bahita bitaba Imana abandi 5 barakomereka bikomeye, 29 bakomereka byoroheje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko mu cyumweru kimwe gusa hamaze gufatwa abantu 13 bakekwaho ubujura bagafatanwa n’ibyo bibye.