Abahinzi barasabwa kwizera imbuto z’ibigori zituburirwa mu Rwanda
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ushinzwe imbuto, Rwebigo Daniel, avuga ko imbuto z’ibigori zituburirwa hanze y’Igihugu zidatanga umusaruro kurusha izituburirwa mu Rwanda, ahubwo abazizana ku isoko ry’u Rwanda ngo bashakisha uburyo basebya izatuburiwe mu Rwanda.
Abitangaje mu gihe bamwe mu bahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare bavuga ko imbuto z’ibigori zituburirwa mu Rwanda zifite ibibazo bitandukanye ku buryo hakwiye ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo na zo zigere ku rwego rw’izituburirwa hanze y’Igihugu.
Umuhinzi utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko yahinze imbuto zo mu bwoko bwa RHM (Rwanda Hybrid Maize), ariko ntabone umusaruro yifuzaga ugereranyije n’izo yajyaga ahinga zituburirwa hanze y’Igihugu.
Ati “Ubu imbuto za RHM nazivuyeho, nahingaga RHM 1407 ariko yeze nabi cyane ku buryo nabonye toni enye kuri hegitari. Ubu nasubiye kuri Pannar 53 kandi nabonye toni zirindwi kuri hegitari.”
Ndikumana Alain Rock ahinga ibigori ku buso bwa hegitari 20. Avuga ko ntawakwemeza ko imbuto z’ibigori zituburirwa mu Rwanda zose zitera neza ahubwo ngo hari iziba zifite ibibazo bishingiye ku gutuburwa nabi ariko nanone izituburirwa hanze ngo zifite umusaruro uri hejuru.
Agira ati “Urebye nta tandukaniro rinini rihari uretse ibibazo byo gutuburwa nabi nko kubora, kuzitera ntiziheke, zanaheka igitiritiri nticyuzure intete. Gusa jye ndazihinga zose usanga ziriya za RHM zera hagati ya toni 5,5 kugera kuri toni 6 kuri hegitari mu gihe Pannar 53 igeza kuri toni 7 kuri hegitari.”
Ndikumana yifuza ko hanozwa uburyo izi mbuto zatuburwa neza ku buryo zihangana n’imvura nyinshi kuko ngo aribwo zikunze kubora cyane zihereye hejuru.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare, Twiringiyimana Jean Chrysostome, avuga ko imbuto zose zituburirwa mu Rwanda zera cyane ahubwo ikibazo ngo ni abantu badakunda iby’iwabo.
Yagize ati “Nka RHM mbere yagiraga ibibazo byo kubora hejuru ariko ubundi irera cyane kandi vuba ku buryo kuri hegitari imwe utajya munsi ya toni esheshatu. Ubundi navuga ko Pannar itakiri imbuto iri hejuru y’izacu kuko nka WH (Western Hybrid Seeds) 403, 505 na 507 ni imbuto zera cyane kurusha Pannar 53.”
Akomeza agira ati “Urugero WH ni yo nkunda guhinga, kuri hegitari nkuramo toni 6 kugeza kuri 7 ndetse na Pannar 53 na yo yera nk’izo kandi irahenze mu giciro kuko ikilo cyayo kigura hejuru y’amafaranga 3,000 mu gihe WH igura 1,000 ku kilo.”
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ushinzwe imbuto, Rwebigo Daniel, avuga ko imbuto zituburirwa mu Rwanda hari aho byagaragaye ko zijya zibora ariko nanone atari ikibazo gikomeye kubera ko izi mbuto ari zo zitangwa mu Gihugu ku kigero cya 75% kandi bitabuza umusaruro w’ibigori ku rwego rw’Igihugu kwiyongera buri mwaka.
Ikibazo gihari ngo ni kompanyi zatumizaga imbuto hanze zigenda zisebya izituburirwa mu Rwanda kugira ngo abahinzi bazange bakomeze kuzizana ku bwinshi ariko ngo banasabwe kuza kuzituburira mu Gihugu barabyanga.
Ati “Tujya tugira ikibazo cyo gusebya imbuto zacu, ayo makompanyi nk’abo ba Pannar n’abandi bajyaga bazizana mu Gihugu bashaka ko abahinzi bakwanga imbuto zatuburiwe hano ahari bagasubira mu kuzikura hanze kuko turanabasaba mu by’ukuri, niba abahinzi bazikunze tubasaba ko bazituburira mu Gihugu ariko ntibanabyemera.”
Avuga ko kutabyemera kwabo bitazatuma umwanzuro wa Leta wo gukoresha imbuto zatuburiwe mu Gihugu uhinduka ahubwo bazakomeza gushyira imbaraga mu kongera amoko y’imbuto no kuyashyira mu duce biberanye.
Rwebigo Daniel avuga ko ikindi cyiza ku mbuto zituburirwa mu Rwanda ari uko zihanganira izuba ndetse zikaba zera cyane iyo zitaweho kurusha izo zituruka hanze.
Atanga urugero ku zahinzwe mu Karere ka Kayonza ahitwa Ndego ahabonetse toni 9,150 kuri hegitari imwe ku mbuto ya RHM 1407 ndetse no mu cyanya cyuhirwa cya Nasho aho hari abahinzi babona toni 11 kuri hegitari kandi hakaba nta yindi mbuto y’ibigori ituruka hanze irahatanga uwo musaruro.
Asaba abahinzi kurushaho kubahiriza ingamba zijyanye no guhinga neza bakoresha neza inyongeramusaruro kandi ku gihe ariko bakanarushaho kwegera inzego zishinzwe ubuhinzi ku bujyanama.
Ohereza igitekerezo
|