Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko ku munsi wa Noheli habaye impanuka imwe y’imodoka yahitanye ubuzima bw’umwana. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Gahengeri, Akagari ka Runyinya, Umudugudu wa Kiyovu, ahagana saa kumi z’igicamunsi, ku modoka yo mu bwoko bwa Hyundai, yaturukaga i (…)
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr Eddy K. Ndayambaje, avuga ko ibigo nderabuzima birindwi bifite ubwitabire bucye bw’ababyeyi bisuzumisha inda, byashyizwemo imashini zisuzuma ubuzima bw’umwana ukiri mu nda, mu buryo bw’igerageza ibizavamo bikaba aribyo bizashingirwaho zigezwa n’ahandi.
Bamwe mu baturage mu Karere ka Nyagatare bavuye mu isoko ryaho hafi saa tanu z’ijoro, bahashye ibya Noheri nubwo ibiciro by’ibiribwa ngo byari hejuru ugereranyije n’indi minsi.
Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bagiye gukaza inyigisho zikangurira abayoboke bayo umurimo, kuko aribwo bazaba babarinze ibishuko.
Abantu 18 bafunzwe bakekwaho gucuruza inzoga z’ibiyobwenge harimo Zebra Waragi ndetse kanyanga, bakaba barafashwe mu minsi ibiri gusa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi wa Koperative NDMC (Nyagatare Dairy Marketing Cooperative), Hodari Hillary, n’Umubaruramari w’iyi Koperative, Muhoza Happy, bakekwaho kunyereza umutungo wa Koperative ungana na Miliyoni 160 z’Amafaranga y’u Rwanda.
CG (Rtd) Emmanuel Gasana, wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare ko atanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare umufunga by’agateganyo kuko hatitawe ku mpamvu yagaragaje zituma aburana adafunze.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Imibereho y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayigana Godfrey, arasaba abaturage kugira uruhare mu kwiteza imbere aho guhora bateze amaramuko kuri Leta kuko ahubwo yo ifite inshingano zo gukora ibikorwa binini bibafasha kugera ku iterambere rirambye.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo, Baguma Nkubiri Dominique, avuga ko isoko ryambukiranya imipaka niritangira gukora, rizafasha mu kuzamura ubucuruzi ariko by’umwihariko rikazafasha mu gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ku i saa yine za mu gitondo zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023, umuyaga utari mu mvura wasambuye inzu ndetse wangiza n’intoki kuk zaguye hasi, mu Kagari ka Gacundezi na Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ihagarikwa ry’umushinga w’ubworozi bw’inkoko, mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Kinihira ryatewe n’uko bakoreraga mu gihombo, kubera ihenda ry’ibiryo byazo n’abakozi bazitagaho umunsi ku wundi.
Bamwe mu bageze mu zabukuru mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bahura n’ikibazo cy’ubwigunge kubera kutagera ku bo bifuza no kudasurwa ndetse n’ubukene bukabije kuko barya badakora.
Bamwe mu bagabo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batinya kuvuga ihohoterwa, bakorerwa kubera gutinya gusuzugurwa n’abaturanyi ariko nanone banishingikiriza ko umugabo ari umutware n’umunyembaraga, ku buryo ataneshwa n’umugore.
Bamwe mu baturage b’Akagari ka Nyamirembe Umurenge wa Gatunda, bavuga ko amashusho y’urukozasoni yerekanwa mu nzu zihishe rimwe na rimwe zikora nk’utubari, ndetse no muri telefone ngendanwa, arimo gusenya ingo agashora urubyiruko mu busambanyi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza, Kayisire Marie Solange, arasaba abakiri bato kwegera abageze mu zabukuru kugira ngo babigireho umuco n’indangagaciro, ariko banasangire inararibonye ku buryo byafasha mu gukemura ibibazo byugarije imiryango n’Igihugu muri rusange.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rurasaba abaturage kwihutira kugana Isange One Stop Center ziba mu bitaro byose mu Gihugu, bakimara guhura n’ihohoterwa kuko bifasha mu gukusanya no kubungabunga ibimenyetso bizifashishwa mu butabera, mu guhamya icyaha ugikekwaho.
Ku wa Mbere tariki ya 02 Ukwakira 2023, Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyakuyeho akato k’amatungo kari karashyizweho mu Murenge wa Karangazi nyuma y’uko hagaragaye indwara y’uburenge mu nka zo mu Kagari ka Nyamirama, mu mpera za Kanama 2023. RAB ikaba yasabye aborozi gukurikiza ingamba zo (…)
Abagore 10 bo mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, bari mu gihirahiro nyuma yo guha amafaranga umuntu batazi wiyise umukozi w’umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira (CDAT) mu Murenge wa Rwempasha, wabizezaga ko bazabona amafaranga menshi (…)
Abahinzi bo mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi bari barishyuye inyongeramusaruro muri Tubura, binyuze muri Smart Nkunganire ariko ntibazihabwe, batangiye gusubizwa amafaranga yabo.
Abaturage bahawe imirimo yo guhanga amaterasi y’indinganire mu Karere ka Nyagatare, by’umwihariko abo mu Murenge wa Mukama, bavuga ko bamaze hafi amezi abiri badahembwa nyamara bari bizejwe guhembwa nyuma ya buri minsi 10, icyakora ubuyobozi bwemeye ko icyo kibazo gikemuka bitarenze uyu wa gatanu.
Bamwe mu baturage mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bacibwa intege n’uko bafata umuntu wabibye bakamushyikiriza inzego z’umutekano cyangwa iz’ubugenzacyaha ariko agahita arekurwa.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe amashyamba, Mbonigaba Jean, arihanangiriza abatema ibiti batabirewe uruhushya kuko batema ibikiri bito, akabibutsa ko hari ibihano bibategereje.
Guverineri w’Intara ya Kagera mu Gihugu cya Tanzaniya, Hon. Fatuma Abiubakar Mwasa, uri mu ruzinduko mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko bagiye kugabanya inzego zose zidakenewe mu mitangiye ya serivisi, hagamijwe korohereza Abanyarwanda bakorerayo cyangwa bifuza gukorerayo ubucuruzi.
Abaturage bakoresha ikiraro Mirama-Rurenge, kiri ku mugezi w’Umuvumba, baribaza igihe kizakorerwa dore ko hagiye gushira umwaka nta modoka zihanyura uretse abanyamaguru, naho moto n’amagare bigakoresha uruhande rutacitse, bagasaba ko cyakwihutishwa gukorwa kuko cyahagaritse ubuhahirane.
Aborozi bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe, bahawe igihe cy’umwaka umwe kugira ngo inka zose zibe zororerwa mu biraro, isanzwe hanze igafatwa nk’izerera, nyirayo agafatirwa ibihano.
Rutihimbuguza Daniel w’imyaka 75 y’amavuko utuye mu Kagari ka Nyarurema Umurenge wa Gatunda, avuga ko yahunze urugo rwe gatatu kubera amakimbirane, inshuro ya nyuma agarurwa n’abana yiyemeza gusezerana n’umugore byemewe n’amategeko, nk’ikimenyetso cy’uko atazongera gukimbirana na we.
Bamwe mu rubyiruko bifuza ko udukingirizo twashyirwa ku bajyanama b’ubuzima mu Midugudu aho batuye kuko ahandi tuboneka ari kure ndetse bamwe bakagira isoni zo kutugura mu maduka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Ndama, ndetse inka 56 zikaba zimaze gukurwa mu bworozi.
Imirenge ya Karama, Tabagwe, Musheri, Matimba, Gatunda na Rukomo, ishobora kubura amazi kubera ihagarara ry’imirimo y’uruganda rw’amazi rwa Condo, bitewe n’amapoto abiri yajyanaga amashanyarazi ku ruganda yahiye, bitewe n’itwikwa ry’ishyamba riri ku musozi wa Rushaki.
Abaturage 4,000 barishimira ko bahawe akazi mu bikorwa byo gutunganya amaterasi y’indinganire mu mirima, aho buri muntu ahembwa 2,000Frw ku munsi, kandi bakazabona n’umusaruro urenze uwo babonaga, kuko ubundi ubutaka bwabo bwatwarwaga n’isuri.