Abahindura ibirango by’ibinyabiziga bashobora gutuma hari ibindi bitezwa cyamunara birengana

Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu Karere ka Nyagatare bafite impungenge ko ibinyabiziga byabo bishobora gutezwa cyamunara kubera kunanirwa kwishyura amadeni y’amakosa batakoze, bikekwa ko biterwa n’abahindura ibirango by’ibinyabiziga.

Hari abahindura pulake bagamije kujijisha
Hari abahindura pulake bagamije kujijisha

Uwitwa Nsengiyaremye Eric avuga ko moto ye yafashwe ku wa mbere tariki ya 05 Kamena 2023 nyuma yo gusanga ifite amande y’amafaranga y’u Rwanda 120,000.

Aya mande akomoka ku makosa arimo kutambara ingofero yabugenewe (casque), kugenda nabi mu muhanda n’andi makosa atandukanye, akaba ngo yarakozwe guhera mu Kuboza 2022.

Avuga ko atigeze akora ayo makosa, bikagaragazwa n’uko nta butumwa bugufi afite nk’uko bisanzwe bigenda k’umaze kwandikirwa amande.

Ati “Mu by’ukuri mfite ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo nkore Taxi ya moto, nta mupolisi wanyandikiye none moto yanjye ubu irafunze kandi ni inguzanyo ya Banki nafashe. Ikindi yari intungiye umuryango, ndibaza uko nakoze ayo makosa bikanyobera rwose.”

Mugenzi we witwa Rwabagabo Ali Hassan avuga ko we iki kibazo akimaranye igihe kuko byamubayeho mu mwaka wa 2022 muri Kanama, aho yasanze afite ideni ry’amande yandikiwe mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko moto ye atarigera ayirenza Akarere akoreramo ka Nyagatare ariko atungurwa no kubwirwa ko yishyuzwa amande y’amakosa yakorewe i Kigali kuri moto ye.

Bene aba bahisha ndetse n'abahindura pulake bashobora guteza ibibazo abandi
Bene aba bahisha ndetse n’abahindura pulake bashobora guteza ibibazo abandi

Agira ati “Umuyobozi wa Polisi mu Ntara icyo kibazo narakimubwiye arabizi, sinjya ntiza moto yanjye kandi urumva sinanayijyana i Kigali kuko amafaranga nagura amavuta ni menshi ushyizeho n’umunaniro kandi imodoka zihari.”

Uretse aba hari n’undi moto ye imaze ukwezi ifunze kubera kubura amafaranga 500,000 yo kwishyura amande na we atazi uburyo yakozemo ayo makosa.

Avuga ko afite impungenge ko moto ye izatezwa cyamunara nyamara nta ruhare yagize mu ikorwa ry’amakosa yatumye ideni rigera kuri ayo mafaranga.

Yagize ati “Ubu maze ukwezi ntakora, byarantunguye maze guhura na Polisi barebye mu mashini basanga mfite ideni risaga ibihumbi magana atanu 500,000 ku makosa yakorewe ahantu hatandukanye ntajya ngera. Ayo mafaranga sinayishyura uretse ko nta n’ayo mfite ahubwo narekera moto igatezwa kandi niko bizagenda nta kundi.”

Polisi ivuga ko itazihanganira abakora bene ibi byo guhisha pulake
Polisi ivuga ko itazihanganira abakora bene ibi byo guhisha pulake

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko kwandikirwa umuyobozi w’ikinyabiziga ntabimenye bishobora guterwa n’impamvu ebyiri.

Icya mbere ngo ni uko umuntu ashobora gutiza mugenzi we ikinyabiziga akajya ahantu agakora ikosa akandikirwa ntabwize ukuri nyiri ikinyabiziga.

Ubundi buryo ngo ni abahindura ibirango by’ibinyabiziga bakora amakosa, amande akandikwa ku kindi kinyabiziga ari nabwo bukangurambaga Polisi irimo gukora muri iyi minsi.

Uyu yasibye umwe mu mibare igize pulake
Uyu yasibye umwe mu mibare igize pulake

Ati “Hari abantu bahindura pulake zabo bagambiriye gukora amakosa, tuvuge niba mfite RB 058, nkaba nakora RB 958, ya 0 nkayihinduramo 9 nkoresheje irangi cyangwa ikindi, noneho yaca ahantu ya camera ikandikira uwa 958 kandi yari afite 058 na byo birashoboka.”

Asaba abafite iki kibazo kwandikira Komiseri ushinzwe umutekano wo mu muhanda amusaba kurenganurwa ariko akanagaragaza ibimenyetso bifatika kuri ya saha n’itariki yandikiweho ko atigeze ava mu gace yari arimo.

Aba bo bafashwe pulake bazisize ibyondo batwaye ibintu bitemewe (magendu)
Aba bo bafashwe pulake bazisize ibyondo batwaye ibintu bitemewe (magendu)
Aba bafashwe bahishe pulake muri ubu buryo
Aba bafashwe bahishe pulake muri ubu buryo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka