Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, hazabaho ibikorwa byo kwegera abarokotse, incike n’abatishoboye baremerwe ndetse habeho na gahunda zo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko uruganda rutunganya amata y’ifu ruherereye mu Karere ka Nyagatare rwatangiye gukora mu mpera za Werurwe 2024, mu buryo bw’igererageza.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi (RSSB) ishami rya Nyagatare, Nzamurambaho Sylvain, asaba abaturage kumenya imyirondoro yabo bakoresheje telefone igendanwa, kugira ngo hirindwe ko bashobora gutinda guhabwa serivisi kwa muganga, kubera kudahura k’umwirondoro uri ku ikarita ndangamuntu n’uri muri sisiteme.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ibibazo by’ubutaka bakira muri iyi minsi ari ibishingiye ku miryango n’abaturanyi baba bapfa imbibi, atari abantu runaka bigabiza ubutaka bw’abandi, hakaba harashyizweho itsinda ryo kubikemura.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari bibanze cyane mu kubaka no gusana ibiraro binini byari bibangamiye urujya n’uruza rw’abaturage, ariko na none ngo hakaba hari ibindi bigomba kubakwa umwaka w’ingengo y’imari utaha.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare buvuga ko abanyeshuri 68 ari bo bagikurikiranwa kwa muganga, harimo batandatu (6) bari mu bitaro bya Nyagatare, ahagikekwa ko amata banyoye ku ishuri ari yo ntandaro y’uburwayi.
Abanyeshuri barwaye ni abiga mu mashuri abanza y’icyiciro gihabwa amata muri gahunda yo kurwanya igwingira na bwaki.
Guhera tariki ya 01 Mutarama 2023 kugera tariki ya 01 Mutarama 2024, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, habaruwe abangavu 8,801 bari hagati y’imyaka 14 kugera kuri 19 basambanyijwe baterwa inda.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, mu ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, Soeur Marie Josée Maribori, avuga ko mu gihe ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bugenda bugabanuka muri rusange, mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ho bugenda bwiyongera kuko buri ku kigereranyo cya 35% hashingiwe kuri (…)
Ubushakashatsi bwakoze n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), mu mwaka wa 2023 kuri serivisi y’isuku, bugaragaza ko Akarere ka Nyagatare kazamutseho amanota 13.6%, kava ku manota 68.6% kagera kuri 82.2% n’umwanya wa gatandatu mu Gihugu cyose.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, arizeza abaturage b’Umudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, amazi yinjiye mu butaka bwabo kubera iyuzura rya Valley dam (ikidendezi) ya Gihorobwa, ko ikibazo cyabo kirimo kwigwaho bakazahabwa igisubizo.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson, avuga ko kubera gahunda zihari zijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite, imihigo yahizwe muri uyu mwaka izaba yamaze kweswa ku kigero cya 100% muri Gicurasi 2024.
Aborozi batanga amata ahabwa abanyeshuri mu rwego rwo kurwanya igwingira na bwaki, barinubira gutinda kwishyurwa kuko ubundi bishyurwa nyuma y’iminsi 15 none hashize ukwezi kurenga.
Umugabo afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Nyagatare akekwaho kwiba inka akazibagira iwe, ndetse no guhinga urumogi nyuma y’uko iwe hasanzwe ikinono cy’inka n’akarima k’urumogi.
Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto mu Karere ka Nyagatare bavuga ko amakoperative y’abamotari azafasha mu kurwanya abajya muri uyu mwuga batabyemerewe kuko bahombya abawusanzwemo ndetse bagahombya na Leta kuko badatanga imisoro.
Nyuma y’imyaka icyenda (9) Koperative y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’Umuvumba, CODERVAM, ivuye mu ideni rya Miliyoni 309,864,415Frw yari ifitiye abacuruzi baguraga umusaruro wabo, ibirarane by’imishahara y’abakozi n’iby’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ubu ni yo yahize andi makoperative mu kwesa (…)
Umukozi ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria mu Ntara y’Iburasirazuba, Niyonshuti Pierre Amidei, avuga ko mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bw’indwara ya Malaria mu Karere ka Nyagatare bagiye gushyira mu makoperative y’abahinzi amaguriro y’ibikoresho byifashishwa mu kurwanya umubu utera Malaria kuko iyi ndwara abahinzi ari (…)
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko hakiri urujijo ku mubiri w’umuntu (umugore), wabonetse mu murima w’ibigori kuko yari yaramaze kwangirika ku buryo batapfa kumenya umwirondoro we, ariko haketswe umugore umaze iminsi ine yaraburiwe irengero.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, SP Daniel Kabanguka Rafiki, avuga ko nta mwana wagororewe mu Igororero rya Nyagatare wahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika wari wahagaruka aje gufungwa kubera gusubira mu byaha ahubwo ngo benshi bagaruka baje gushima no gusura ndetse no guha icyizere bagenzi babo.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Godfrey, avuga ko uruganda Inyange ishami rya Nyagatare rwahagaze mu minsi ishize mu mpera z’ukwa mbere, bituma hari amata atagemurwa, biteza aborozi igihombo cy’amafaranga asaga Miliyoni eshanu.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, arasaba abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba badafite indangamuntu kandi barifotoje, kugana Imirenge biyandikishirijemo kugira ngo bazifate, ariko n’abatarifotoza kandi bagejeje imyaka abasaba kwihutira kubikora kuko gutunga indangamuntu ari uburengenzira bwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ibikorwa by’amaboko byakozwe n’urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye, Urugerero Inkomezabigwi icyiciro cya 11 hatabariwemo ubukangurambaga byabariwe agaciro mu mafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 131.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Uburezi, Batamuriza Edith, avuga ko imyumvire y’ababyeyi n’abana ku kwiga imyuga igenda ihinduka, aho ubu abana bahabwa kwiga uburezi rusange basigaye baza guhinduza bashaka amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Umuturage witwa Ndayisaba Emmanuel wo mu Mudugudu wa Cyonyo, Akagari ka Bushoga, Umurenge wa Nyagatare, yamaranye umufuniko w’icupa ry’inzoga mu nda iminsi 10 ubona kumuvamo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze umukozi ushinzwe Irangamimerere (Etat Civil) mu Murenge wa Kiyombe, witwa Habyara Justin w’imyaka 51 y’amavuko n’umuturage witwa Nubahimana w’imyaka 24 y’amavuko, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke (ruswa) aho Habyara (…)
Imiryango irengera umwana na bamwe mu bayobozi, barifuza ko abakekwaho gusambanya abana bajya baburanishirizwa mu ruhame ahakorewe icyaha, ndetse icyaha cyamara kubahama urutonde rwabo rukamanikwa ku biro by’Imirenge bakomokamo nka ba ruharwa bose, kuko byabera abandi isomo ryo kwirinda iki cyaha.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, avuga ko ku rwego rw’Akagari nihamara gushyirwa umuntu wabigize umwuga ukurikirana imikorere y’Amavuriro y’Ibanze (Health Post) ndetse no kongera umubare w’abaforomo ku Bigo Nderabuzima bizatuma aya mavuriro yose abasha gukora uko bikwiye.
Perezida wa Sunrise FC akaba yari n’umuyobozi wa Koperative NDMC (Nyagatare Dairy Marketing Cooperative), Hodari Hillary, n’Umubaruramari w’iyi Koperative, Muhoza Happy, bakekwagaho kunyereza umutungo wa Koperative ungana na Miliyoni 160 z’Amafaranga y’u Rwanda, barekuwe by’agateganyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, arasaba abaturage kubana neza na bagenzi babo no kubahiriza amategeko.
Nyuma y’imyaka umunani (8), mu ruhuri rw’ibibazo bijyanye n’imiyoborere n’imicungire mibi ya Koperative byatumye ijya mu ideni rya Miliyoni 400, CODERVAM ibashije kwiyubakira Sitasiyo ya Essence ya Miliyoni 350, ndetse ikaba inateganya kubaka inzu yakira abashyitsi (Guest House).