Nyagatare: Barakeka ko ari igini kuko amaze icyumweru mu isambu atavuga

Ruticumugambi Daniel utuye mu mudugudu wa Kaduha ya mbere akagali ka Kaduha umurenge wa Katabagemu akarere ka Nyagatare arasaba ubuyobozi kumufasha bugakura umuntu bikekwa ko ari igini akaba amaze icyumweru mu isambu ye.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka itari hejuru ya 25 y’amavuko, ugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe, yageze mu isambu ya Ruticumugambi Daniel kuwa kane w’icyumweru gishize. Abamubonye bemeza ko guhera icyo gihe atavugaga cyangwa ngo agire uwo avugisha uretse uw’igitsina gore nawe umwizeje ifunguro.

Ubwo twahageraga, bamwe mu baturage bemezaga ko atari umuntu ahubwo ari igini, abandi babihakana. Bamwe bagiraga bati “Igini ryambara neza kandi ntiribonwa n’abantu barenze umwe abandi bati utavuga wese aba ari igini. Ikindi bati na nyiri umurima ntawumushira amakenga yarihashyira”.

Uku kumwitirira igini ariko ngo bifite inkomoko, aho uwo twaganiriye utifuje ko izina rye ryatangazwa yatubwiye ko byose biherwa ku kuba Ruticumugambi Daniel yarapfushije umwana ku mugore mukuru, akanga kureba umubiri we no kwinjira mu nzu byongeye kandi bugacya mu gitondo uyu muntu ufite uburwayi bwo mu mutwe agaragara mu isambu ye.

Uyu musore amaze icyumweru aba mu isambu ya Ruticumugambi kandi ntibazi aho akomoka.
Uyu musore amaze icyumweru aba mu isambu ya Ruticumugambi kandi ntibazi aho akomoka.

Aha abaturage bagasanga n’ubwo umuntu yakwanga ate uwo bari barashakanye atakwanga urubyaro bafitanye bityo akaba atakwanga kurwaza umwana we, akanga kureba umubiri we n’aho ashyingurwa.
Ibi byose biza guhuzwa n’uko habonetse umuntu mu isambu ye utavuga banagereranya ko ariyo nkomoko y’ubutunzi Ruticumugambi Daniel afite.

Nyiri ugukekwaho iri gini Ruticumugambi Daniel yatubwiye ko yifuza ko ubuyobozi bwakura uyu muntu mu isambu ye dore ko hari ushobora kumugirira nabi bikamwitirirwa kuko uretse kuharara wenyine n’iyo imvura iguye anyagirwa atajya kugama.

N’ubwo abaturage batumvikanaga kukuba niba ari umuntu cyangwa igini, ahagana mu masa sita tariki 02/10/2013 uyu muntu yaje guhaguruka nyuma yo kwemererwa ifunguro n’umwe mu babyeyi bari bahari.

Ubuyobozi bw’akagali ka Kaduha buvuga ko iki kibazo bwakigejeje ku murenge bugitegereje igisubizo kiganisha uyu murwayi kwa muganga nk’uko Tuyishime Irakiza Jeanne d’arc uyobora aka kagali yabitangarije Kigali Today.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, uyu musore yari ari mu maboko y’ubuyobozi bw’umudugudu wa Kaduha ya 2 hagitegerejwe igisubizo cy’akagali n’umurenge. N’ubwo ntawuzi aho akomoka, benshi mu baturage bemezaga ko yari amaze hafi amezi agera kuri 2 abarizwa mu kagali ka Kanyeganyege gahana imbibe n’aka Kaduha.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 1 )

Noneho ndumiwe kabisa, ubwose abobamucumbikiye bazi yaraturutsehe?

Elias yanditse ku itariki ya: 4-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka