Musheri: Barasaba kwegerezwa inyongeramusaruro

Abaturage batuye mu murenge wa Musheri ho mu karere ka Nyagatare barasaba kwegerezwa imbuto n’ifumbire muri iki gihe igihembwe cya mbere cy’ihinga kigeze bakazajya babikura hafi batagombye gukora urugendo rurerure.

Ushinzwe ubuhinzi muri uyu murenge atangaza ko iki kibazo cyakemuka babiganiriyeho na rwiyemezamirimo usanzwe utanga izi nyongeremusaruro mu bahinzi.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Musheri Rutinywa Vincent avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bakabwira rwiyemeza mirimo watsindiye kubagezaho ifumbire bakayimanura hasi mu midugudu. Icyakora ngo muri rusange imyiteguro y’iki gihembe cya mbere cy’ihinga 2014 imeze neza.

Imibare igaragazwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge wa Musheri igaragaza ko biteguye guhuza ubutaka kuri hegitari 1500. Ikirere ngo kigenze neza bakaba babona toni 5550 z’ibigori na 700 z’ibishyimbo. Bimwe mu Bihingwa biberanye n’aka gace harimo ibishyimbo,ibigori n’urutoki.

Mu mudugudu wa Gakiri ni hamwe haboneka ubutaka bugenewe ubuhinzi, abaturage batuye muri uwo mudugudu baratangaza ko biteguye neza igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2014 bakaba bavuga ko babonye itandukaniro mu guhinga gakondo no mu guhinga kijyambere.

Nkurikiyimana Jean Claude agira ati « Ntabwo twatekerezaga ko guhinga kijyambere byatanga umusaruro ushimishishije ugereranyije nuko twari dusanzwe duhinga bya gakondo. Gusa ubu byaragaragaye ko nta bundi buryo bwiza nko gukoresha inyongeramusaruro ».

Yongeraho ko ngo imwe mu mbogamizi bagifite ni uko ifumbire bayikura kure bakaba bifuza ko yabegerezwa dore ko bafite n’abajyanama b’ubuhinzi babafasha mu ri ibi bikorwa.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka