Kuzitira Parike y’Akagera ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza mu Rwanda– Minisitiri w’umutekano
Minisitiri w’umutekano mu Rwanda, Sheikh Mussa Fazil Harerimana aravuga ko kuba leta yarubatse uruzitiro rwa Parike y’Akagera ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza iri mu Rwanda kuko urwo ruzitiro rwubatswe ngo rujye rukumira inyamaswa za pariki y’Akagera zajyaga zisohoka muri pariki zikangiza imyaka y’abaturage baturiye iyo Parike, ndetse bamwe zikabambura ubuzima.
Ibi minisitiri Fazil Harerimana yabivugiye mu muhango wo guhererekanya urwo ruzitiro hagati y’ikigo cyarwubatse TNH-EME na leta y’u Rwanda, mu muhango wabaye ejo tariki ya 05/09/2013 mu karere ka Kayonza, hamwe muho pariki y’Akagera ifite amarembo ayinjiramo.

Minisitiri Harerimana yavuze ko pariki y’Akagera yahozeho kuva kera, ariko leta zo hambere zikaba ntacyo zakoze mu rwego rwo kurengera abaturiye iyo pariki ngo zibarinde ko bazajya bahohoterwa n’inyamaswa ndetse izo leta zirinde n’inyamaswa ubwazo.
Minisitiri Harerimana ati “Iyi Parike imaze imyaka irenga 200, cyangwa irenga. Ariko buri wese yakwibaza ati kuki uyu munsi aribwo huzuye uruzitiro rurinda abayituriye guhohoterwa n’inyamaswa? Kuki aribwo hatashywe igikorwa nyir’izina cyo kurinda abaturage n’inyamaswa ku buryo burambye? Kuki se uyu uyu munsi aribwo dufite ubuyobozi bukora ibyo byose? None se ingagi n’izi pariki zose Imana iziremye uyu munsi? Igisubizo nta kindi, ni uko aribwo dufite ubuyobozi bwiza mu Rwanda.”

Minisitiri w’umutekano yavuze ko buri mwaka u Rwanda rwinjiza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 180 mu bukerarugendo, anavuga ko kuba u Rwanda rufite leta ituma rukoresha ibyo rufite rukabivanamo amafaranga menshi ari uko leta ishakisha ibishoboka byose kugira ngo Umunyarwanda amere neza kandi u Rwanda n’Abanyarwanda bigire mubyo bafite.
Clare Akamanzi uyobora ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere RDB, Rwanda Development Board yavuze ko abaturage n’inzego zose bafite inshingano zo kurinda urwo ruzitiro rwa pariki ibyatuma rwangirika byose, anasaba ababyeyi baturiye Parike y’Akagera kubuza abana ba bo kwegera urwo ruzitiro kuko rurimo amashanyarazi.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, madamu Rica Rwigamba, yavuze ko urwo ruzitiro rwubatswe mu rwego rwo gukumira ibibazo inyamaswa za pariki zatezaga abaturage, ndetse na ba rushimusi bajyaga bahiga inyamaswa za Parike. Yanavuze ko RDB izakomeza gukorana bya hafi n’ubuyobozi bwa pariki kugira ngo umutekano w’inyamaswa za Parike n’uw’abaturage bayituriye ukomeze kubungwabungwa.
Abaturage baturiye Parike y’Akagera bavuga ko urwo ruzitiro ruje ari igisubizo kuri bo, kuko batazongera kwikanga inyamaswa za pariki cyangwa ngo zajyaga zibonera imyaka cyangwa zikambura abandi ubuzima.

Uruzitiro rwa pariki y’Akagera rwubatse ku burebure bwa kilometero 110, rukaba runyura mu turere dutatu, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare duhuriye kuri iyo pariki. Urwo ruzitiro rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2011, rukaba rwuzuye rutwaye amafaranga angana na miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi.

Yongeyeho ko urwo ruzitiro rufite uburambe bw’imyaka 40, ku buryo nyuma y’iyo myaka hazaba harabonetse ibindi bisubizo ku buryo burambye.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|