Rwempasha: Yamukubise isuka bimuviramo urupfu

Hakuziyaremye Fredrick wo mudugudu wa Gasinga akagali ka Gasinga umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare arakekwa ko ariwe wagize uruhare mu rupfu rwa Gasana Julius witabye Imana nyuma yo gukubitwa isuka mu mutwe.

Nubwo uyu mugabo yari yarafashwe ariko nyuma akarekurwa, ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’uburasirazuba bwemeza ko yarekuwe n’ubushinjacyaha ariko bukanizeza ko azafatwa agahanirwa icyaha akekwaho kabone n’ubwo ngo yaba ari hanze y’igihugu.

Ahagana saa mbiri z’igitondo kuwa 26 Nzeli, nibwo uyu Gasana Julius yakubiswe isuka mu mutwe na Hakuziyaremye Fredrick amuziza ko yamwoneshereje amasaka mu butaka yamugurishije. Gusa ariko bamwe mu baturage bemeza ko ibi Hakuziyaremye yari yarabigambiriye kuva kera.

Nyuma yo gutemwa, Gasana yarivuje ariko aza gushiramo umwuka kuri uyu wa 16 Ukwakira mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ashyingurwa tariki 18/10/2013. Uru rupfu ariko rwaje nyuma y’uko ukekwaho iki cyaha Hakuziyaremye Fredrick arekuwe.

Abaturage b’umudugudu wa Gasinga bakaba batiyumvisha ukuntu umuntu ukekwaho icyaha yarekurwa nyamara uwatemwe akiri mu bitaro. Aha bakifuza ko uwagize uruhare mu irekurwa rye nawe yahanwa.

Superintendent Emmanuel Karuranga, umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’uburasirazuba avuga ko Hakuziyaremye yarekuwe n’ubushinjacyaha ariko ngo nyuma yo kubona bimwe mu bimenyetso by’icyaha ashinjwa yarashakishijwe na n’ubu akaba ataraboneka. Gusa ngo azaboneka ashyikirizwe ubutabera kabone n’iyo yaba ari hanze y’igihugu.

Ibi kandi nibyo byemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha, aho Gakuru James umuyobozi wawo avuga ko bamaze kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Musheli uyu Hakuziyaremye yari atuyemo kandi akaba agishakishwa.

Bamwe mu bakekwaho ubufatanyacyaha bo bamaze gufatwa na Polisi ubu nabo bakaba bagomba kugezwa imbere y’ubutabera. Abaheruka kubona Hakuziyaremye bwa nyuma bemeza bamubonye ku cyumweru tariki ya 13 uku kwezi bugacya mu gitondo kuwa mbere ahunga kuko ngo yari yamenye ko Gasana Julius amerewe nabi cyane.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka