Nsheke: Abanyeshuli bakoze inzogera ikoreshwa na mudasobwa

Guha abanyeshuli umwanya wo gutekereza ku byo bigishwa nibyo bikangurirwa abarezi muri rusange cyane abigisha amasomo ngiro, ni nyuma y’aho abanyeshuli biga amasomo ya mudasobwa mu ishuli ryisumbuye rya Nyagatare babashije gukora inzogera y’ikigo yikoresha hatiyambajwe umuntu usona.

Iyi nzogera ikoreshwa na mudasobwa kandi igasona ivuga igikorwa gikurikiyeho nta muntu uyikoresheje. Ijwi rinyura mu ndangururamajwi kandi nta mugozi uhuza iyo mudasobwa irimo n’iyo ndanguraramajwi.

Twizere Pacifique yiga mu mwaka wa gatandatu usoza amashuli yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubugenge n’ubumenyi bwa mudasobwa akaba ari nawe wagize igitekerezo cy’iyo nzogera, ngo nyuma y’amezi 4 akora ubushakashatsi afatanije na mugenzi we bayigeraho.

Yishimira muri rusange ibyo yagezeho ndetse akemeza ko agishakisha uburyo yakora yonyine atari ngombwa ko yaba iri muri mudasobwa. Asaba abanyeshuli gushyira mu bikorwa igitekerezo bagize, kuko ngo niyo kinaniranye kibasigira ubundi bumenyi.

Iyi nzogera ikimara gukorwa, abanyeshuli bamwe ngo byarabatunguye bacyumva ko atari iyakozwe n’umuzungu, kuko ngo batumvaga ko umuntu uwo ariwe wese yayikora. Ibi rero ngo byabubatsemo ikizere ko nabo bagira ibyo bakora byagirira umuryango nyarwanda akamaro.

Nshutiraguma Esperance avuga ko ibi ari ishema ku banyeshuli n’ikigo muri rusange kandi ngo iyi nzogera yatumye igihe cyubahirizwa. Aha akavuga ko nawe yiteguye kuzagira icyo akora azibukirwaho kandi gifitiye Abanyarwanda akamaro.

Kabare Edward uyobora ishuli ryisumbuye rya Nyagatare, yishimira ko ubu buvumbuzi butangiriye mu kigo ayobora bityo akemeza ko ari umusaruro ukomoka ku guha abanyeshuli uruhare mu myigishirize yabo no kuremwamo ikizere cy’uko bashoboye.

Aha asaba abarezi kumva ko abanyeshuli bashoboye bityo bagomba guhabwa umwanya wo gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko iyi nzogera bita School Automatic Time Keeper (SATIK), imaze umwaka wose ikoreshwa uretse ngo kumenyekanisha igihe n’ikigiye gukorwa, indangururamajwi yayo isigaye yifashishwa mu biganiro bitangwa mu kigo.

Abayihimbye bavuga ko iki gitekerezo cyatewe n’uko hari igihe ushinzwe gusona cyangwa kuvuza isifure yatindaga kubikora kimwe n’uko atakurikiranaga amasomo ye neza kubera guhora areba ko isaha yageze, yanageraho agahaguruka mu ishuli mu gihe abandi bakurikirana isomo.

Kuri ubu programme yayo ngo yagejejwe muri minisiteri y’uburezi kugira ngo ikwirakwizwe mu bigo byose.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka