Ntizihabose Charlotte, Umubyeyi w’abana batanu wo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, nyuma y’imyaka myinshi atagira aho aba, arashimira Urubyiruko rw’abakorerabushake muri ako karere, Ubuyobozi bw’akarere, Ingabo na Police n’abaturage batangiye igikorwa cyo kumwubakira, inzu ye ngo ikazaba yuzuye mu byumweru bibiri.
Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), yihanangirije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, nk’Akarere gafite ikibazo cy’abana bafite igwingira ku rugero rwo hejuru mu Rwanda, nyamara kakaba kagenda gahoro muri gahunda zo krwanya imirire mibi. PAC ikaba yababwiye igwingira (…)
Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeri 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyabihu bafashe udupfunyika 7,493 tw’urumogi barufatana Niyomugabo Theoneste w’imyaka 21 na Twizerimana Hitabatuma w’imyaka 34, bafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rugera, Akagari ka Gakoro, Umudugudu wa Nyakigezi.
Abaturiye ikiyaga cya Karago giherereye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, cyane cyane abahoze bakirobamo, bavuga ko amafi yo muri icyo kiyaga yahunze andi agapfa kubera amazi amanurwa n’isuri akacyirohamo.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021 saa cyenda, bafashe babiri mu bari bikoreye magendu y’imyenda ya caguwa abandi babaherekeje bafite imihoro yo kurwana. Abafashwe ni Twahirwa Marcel w’imyaka 24 na Dukuzumuremyi Valens w’imyaka 39, bafatiwe mu Karere (…)
Abagize Umuryango witwa ‘Nyabihu Survivors Family’, bemeza ko kubwira abakiri bato amateka mabi yaranze u Rwanda, bituma barushaho kuyasobanukirwa, bikabatera imbaraga zo gukunda igihugu no kukirinda abafite umugambi wo kucyoreka.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), kuri wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, ryafashe abantu babiri bafite udupfunyika 2,836 tw’urumogi. Abo ni Byukusenge Angelique w’imyaka 21 wafatanwe udupfunyika 1,000 na ho Uwiduhaye Marie Therese w’imyaka 25 afatanwa udupfunyika 1,836 bombi bakaba (…)
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu Karere ka Nyabihu, rweretse itangazamakuru abantu batandatu bafatanywe urumogi harimo n’uwagerageje guha Polisi ruswa y’amafaranga angana na Miliyoni y’u Rwanda.
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) itangaza ko ubu imirimo yo kubaka sitasiyo y’amashanyarazi (Electrical substation) ya Nyabihu iri gusozwa, ndetse ubu sitasiyo iri hafi kugezwamo amashanyarazi ngo itangire kugeza amashanyarazi mu ngo zituye mu Karere ka Nyabihu n’Uturere duhana imbibi na ko.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Gasarabwe Jean Damascène, yatangaje ko yamaze kwakira ibaruwa y’ubwegure y’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ndizeye Emmanuel, weguye ku mirimo nyuma y’amezi atatu asabwe kwegura ntabikore yitwaza ko bitubahirije amategeko.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, bo mu cyahoze ari Komini Nkuri, bavuga ko ibihe bigoye banyuzemo mu gihe cya Jenoside no mu myaka yayibanjirije, kubera ubuyobozi bubi bwaranzwe na Politiki y’amacakubiri no kubiba urwango mu banyarwanda, byagize ingaruka zikomeye.
Abantu 62 bavuye mu Karere ka Rubavu na Nyabihu bafatiwe mu Murenge wa Bigogwe basengera ku rutare mu bwihisho. Abafashwe bari bayobowe na Pasiteri Samvura Claude w’imyaka 34, uturuka mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.
Abaturage bo mu Murenge wa Rambura mu Kagari ka Rugamba mu Mudugudu wa Kibumbiro bavuga ko babuze uko bajyana umusaruro ku isoko bitewe n’umuhanda wangiritse bikabatera igihombo kubera ibirayi biborera mu buhunikiro.
Mu Kagari ka Nyarutembe Umurenge wa Rugera muri Nyabihu, haravugwa amakuru y’ibendera ry’igihugu ryafatiwe k’ushinzwe umutekano mu mudugudu, hakekwa ko ryajyanyweyo n’umuturage bagiranye amakimbirane.
Mu ijoro ryakeye mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, abagizi ba nabi biraye mu isambu ya Ntamezayino Jean Bosco iri ku buso bwa ari 40 batemagura ibitoki birimo, ibigiye kwera n’ibindi bigiye kwana, hakaba hamaze kubarurwa ibigera kuri 51 byatemwe.
Ni impanuka yabaye ku itariki 18 Ugushyingo 2020, mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Jenda, ubwo abana babiri bo mu rugo rumwe, umwe witwa Umutoniwase Kevine w’imyaka cumi n’ine yari ahetse mu murumuna we witwa Niyomufasha Honorine ufite imyaka ine, basohokaga mu rugo bagiye kugura amakara ku (…)
Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu rwegereje abaturage bo mu Murenge wa Karago amazi meza, batandukana no kuvoma umugezi wa Nyamukongoro bamwe banenga ko ushyirwamo umwanda.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu yafashe uwitwa Nsanzimana Protais w’imyaka 38, akora inzoga zitujuje ubuziranenge. Yafatiwe mu Murenge wa Rugera mu Kagari ka Nyarutembe mu Mudugudu wa Kibere. Uwo mugabo yafashwe tariki ya 15 Ukwakira 2020.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu, ku Cyumweru tariki 04 Ukwakira 2020, yataye muri yombi umugabo witwa Yotam Segahutu, afatanwa litiro 1000 z’inzoga itujuje ubuziranenge izwi ku izina rya ‘Dunda Ubwonko’.
Abatuye mu Karere ka Nyabihu basenyewe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki 6 rishyira tariki 7 Gicurasi 2020 abantu 72 bakahasiga ubuzima, barashima uburyo Leta ikomeje kubaha inkunga yo kubafasha gusubira mu ngo zabo.
Abagize Koperative yitwa ‘KOGUGU’ ihinga ikanahunika imbuto y’ibirayi mu Karere ka Nyabihu, baratangaza ko aka karere kubambuye amafaranga y’ubukode bw’inzu bahoze bakoreramo, hakaba hashize umwaka urenga batishyurwa.
Abaturage bibumbiye muri koperative ‘Tunoze ubwubatsi’ bakora umwuga wo gucukura umusenyi mu mugezi wa Nyamutera mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabuhu, barinubira uburyo ibikorwa byabo byigabijwe na Kampani ‘Kigali Trust’, Akarere ka Nyabihu kakavugwaho kuyitiza umurindi.
Abafundi 150 barimo n’abayede bo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bahuguriwe uburyo bwo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu murimo wabo wa buri munsi, basabwa umusanzu wo guhugura abandi.
Bipfuyekubaho Jean Pierre wabaga mu mutwe wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, yahungutse mu mwaka wa 2013. Avuga ko yarokowe n’umwana we yohereje mu Rwanda mu rwego rwo kumenya neza amakuru mbere yo gufata icyemezo cyo gutaha.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rugera ku wa Gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2020 yamennye inzoga zitujuje ubuziranenge zirenga litiro 4,500. Ni inzoga zafatiwe mu bikorwa bimaze iminsi bikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe zinyuzwa muri Sitasiyo ya Polisi ya Rugera igizwe n’imirenge ya Rugera na Shyira.
Polisi irakangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kurera kwirinda guha abana ibihano by’indengakamere byiganjemo ibibabaza umubiri. Ni nyuma y’aho tariki ya 29 Kamena 2020 mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Kabatwa hagaragaye ababyeyi batwitse intoki umwana wabo w’imfura bamuhora ko yafashe amafaranga akajya (…)
Nkundibiza David utuye mu mudugudu wa Ruhunga mu kagari ka Guriro mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu avuga ko nta pfunwe aterwa no guheka umwana we n’ubwo hari abamwita inganzwa.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu isaba abatwara abagenzi kuri moto kwirinda gutwara abakora ingendo zihuza Akarere ka Nyabihu n’aka Rubavu mu gihe ubu bitemewe.
Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu yafashe Irakiza Marie-Grace agerageza guha ruswa abashinzwe umutekano ngo bamufungurire abavandimwe bari baherutse gufungirwa gukubita no gukomeretsa.
Mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mulinga ku manywa yo ku wa Gatanu tariki 05 Kamena 2020 hadutse inkangu yibasiye imiryango itanu igizwe n’abantu 24 itwara inzu zabo.