Bafatanywe udupfunyika ibihumbi 11 tw’urumogi harimo n’uwaduhishe mu nzitiramibu

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu Karere ka Nyabihu, rweretse itangazamakuru abantu batandatu bafatanywe urumogi harimo n’uwagerageje guha Polisi ruswa y’amafaranga angana na Miliyoni y’u Rwanda.

Abafashwe bose uko ari batandatu barimo abagore bane n'abagabo babiri bakwirakwizaga urumogi
Abafashwe bose uko ari batandatu barimo abagore bane n’abagabo babiri bakwirakwizaga urumogi

Barimo abagore bane n’abagabo babiri bakomoka mu turere twa Rubavu na Nyabihu, bafatiwe ahantu hatandukanye, barugemuye mu tundi turere.

Umugore witwa Musabyimana Damarisi w’imyaka 50 y’amavuko ni umwe mu bafashwe. Yabwiye Kigali Today ko yahamagawe n’uwitwa Fabien bari basanzwe bakorana mu gutunda ibiyobyabwenge, amubwira ko agenda akamuha akazi. Ngo nibwo yagezeyo amuha igipfunyika cy’inzitiramibu gihishemo udupfunyika 1000 tw’urumogi, adufatanwa agerageza kurujyana aho yari atumwe.

Yagize ati: “Uwo Fabien yampamagaye ambwira ko ngenda akandangira akazi, akampemba amafaranga ibihumbi 10. Nkigera iwe yampaye icyo gipfunyika, ntega moto ingeza ku muhanda, manuka n’amaguru buhoro buhoro ariko mfite icyoba cyinshi. Gusa sinari nzi ko bari bumfate. Ngeze imbere gato mbona haje imodoka ihagarara iruhande rwanjye. Abarimo bambaza ibyo mfite mbabwiza ukuri ko ari urumogi, baba bantwaye gutyo no kuri RIB”.

Uyu mugore avuga ko bwari ubwa kabiri atunda urumogi, dore ko yari abimazemo amezi abiri. Ngo yigiriye inama yo kutabitwara mu gikapu, kuko bashoboraga kumutahura byoroshye, niko kubipfunyika mu nzitiramibu.

Ati: “Bwari ubwa kabiri ntunda urumogi. Icyaha ndacyemera kuko nagikoze kandi nzi neza ibyo nari ntwaye. Ndasaba imbabazi, mboneraho no gushishikariza bagenzi banjye, kutazigera na rimwe bijandika mu bikorwa nk’ibi kuko ari bibi”.

Undi mugore witwa Irankunda Vestina wo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Muringa, na we yafatanwe udupfunyika 1000 tw’urumogi, akaba avuga ko bwari ubwa mbere abikora, aho yari yijejwe igihembo cy’amafaranga ibihumbi 10.

Yagize ati: “Bamfatanye udupfunyika tw’urumogi ubwo nari ndi mu modoka ya Coaster mbijyanye I Nyanza. Nari nzi ko ari rwo ntwaye, kuko uwari wampaye icyo kiraka yari yansabye kubimujyanirayo, ariko ambwira ko uwo mbishyiriye mumenya ari uko ngezeyo. Nta makuru ahagije nari mfite y’uko ibyo narimo nkora ari icyaha gikomeye kuri uru rwego. Bwari uburyo bwo gushakira abana banjye imibereho”.

Bikorimana Fabien wafatiwe mu cyuho mu bucuruzi bw’urumogi iwe mu rugo aho yanafatanwe udupfunyika twarwo ibihumbi 6, akagerageza no guha Polisi ruswa ngo imureke. Yiyemerera ko yajyaga arukwirakwiza mu bantu bakarujyana kurucuruza.

Yagize ati: “Urwo rumogi rwari ruhishe iwanjye mu gihe nari ntegereje ko nduha abantu twari dufitanye gahunda. Polisi yaraje irarutahura aho nari naruhishe, ngerageza kubinginga ngo bambabarire, nanabizeza kubashakira amafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda ngo bandeke. Icyo gihe nari mfite kuri telefoni ibihumbi 370 yonyine, biba ngombwa ko nitabaza inshuti, inyongereraho andi, yuzuye ayo nari nabijeje, ngize ngo nyabahe, bahita banta muri yombi gutyo”.

Mu bandi bafashwe ni Mukasine Marie Louise wafatiwe hamwe na Bikorimana Fabien. Hakaba Nyirahakuzimana Sifa wafatanwe udupfunyika 3500 hakaba na Mutarambirwa Jean de Dieu ukurikiranyweho icyaha cyo gutunda no gucuruza urumogi. Bose hamwe bakaba barafatanwe udupfunyika ibihumbi 11 magana atanu.

Aba bose uko ari batandatu bafashwe tariki ya 5 Gicurasi 2021 bahita bashyikirizwa RIB Station ya Mukamira. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB Dr Murangira Thierry, aburira abishora mu bikorwa nk’ibi kubireka hakiri kare.

Yagize ati: “Abantu bishora mu biyobyabwenge bari bakwiye kubivamo hakiri kare kuko RIB ikomeje gufata n’inzego zitandukanye mu kubirwanya. Amazi si yayandi, ibihano byarakajijwe kandi n’ingamba mu kubirwanya zariyongereye. Ibihano biri hagati y’imyaka irindwi na burundu bitewe n’icyiciro cy’ibiyobyabwenge umuntu afatanwe. Ndetse n’ihazabu y’amafaranga ziri hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni 30. Ngira ngo birumvikana neza ko ibihano biremereye”.

Mu bindi yagarutseho birebana na ruswa yagize ati: “Ruswa ituma ibikorwa bibi nk’ibi bidacika. Ni ikintu kidakwiriye kwihanganirwa na gato kuko ruswa imunga igihugu, ikabangamira iterambere ryacyo n’itangwa rya serivisi nziza. Ibangamira bikomeye iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Abishora mu byaha bakeka ko bazatanga ruswa ntibakurikiranwe baribeshya cyane”.

Agaruka ku buremere bw’ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge na ruswa, Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yashimangiye ko ingingo ya kabiri y’iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rishyira ibiyobyabwenge mu byiciro bitatu aribyo: Ibiyobyabwenge bihambaye nka Cocaine, Urumogi, Heroine na Mugo. Iyo umuntu abifatanwe, urukiko rukabimuhamya, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 na 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uwafatanwe ibiyobyabwenge bikomeye nka Mayirungi, Shisha, Rwiziringa na Electronic Cigarette, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 n’ihazabu ya miliyoni 15 kugeza kuri 20. Ni mu gihe uwafatanywe ibiyobyabwenge byoroheje we, ahanishwa igifungo cy’imyaka 7 kugeza ku myaka 10 n’ihazabu ya Miliyoni eshanu kugeza kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku muntu uhamijwe n’urukiko icyaha cya ruswa, ahabwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro eshatu kugeza ku nshuro eshanu z’agaciro k’indonke yatanze.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB Dr Murangira Thierry, ahamagarira abantu bose kwirinda ibyaha ibyo aribyo byose, kuko bibangamira iterambere ry’ababyishoramo n’iry’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka