Abahinzi b’ibireti bibumbiye muri KOAIKA bo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, barishimira uburyo bakomeje kongera umusaruro w’ubwo buhinzi, aho n’ubwasisi bagenerwa bwazamutse bugera kuri Miliyoni 24,052,000Frw buvuye kuri Miliyoni 17Frw.
Minisitiri w’Umutekano Dr Vincent Biruta, yatangije ibikorwa byo kubaka ikigo mbonezamikurire mu Karere ka Nyabihu, yibutsa abaturage ko umutekano, iterambere n’imibereho myiza bigendana, ko kimwe kibuze ibindi bitagerwaho.
Imyumvire n’amakimbirane byiganje mu miryango, ni bimwe mu bigarukwaho n’ababyeyi batandukanye mu Murenge wa Jenda, ko biri mu byongera umubare w’abana bagwingiye ndetse bafite imirire mibi.
Ibireti ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu u Rwanda rwohereza mu mahanga byinjiriza u Rwanda amadovise atubutse, aho buri mwaka icyo gihingwa cy’ibireti cyinjiriza u Rwanda agera kuri Miliyoni 10 z’Amadolari, ni ukuvuga abarirwa muri Miliyari 13 na Miliyoni 581 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ibiza by’imvura ivanze n’umuyaga byo mu ijoro ryo ku itariki 02 rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, byibasiye uduce dutandukanye tw’Igihugu cyane cyane abatuye Intara y’Iburengerazuba, aho byahitanye abantu 135 bo hirya no hino mu gihugu.
Mu Karere ka Nyabihu hatangirijwe ku mugaragaro Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, aho urwo rubyiruko guhera kuwa gatatu tariki 9 Ukwakira 2024, rwatangiye kwegera abaturage no gufatanya na bo gukora ibikorwa bitandukanye, bibafasha kwigobotora ibibazo byari bibugarije, mu rwego (…)
Umugabo wamenyekanye ku mazina ya Gervais, ufite imyaka 47 y’amavuko, bamusanze mu ishyamba amanitse mu giti yapfuye.
Abatuye Akarere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’amashyamba yabo akomeje kwangizwa, bagatunga agatoki inganda eshatu zikorera muri ako Karere zikamura amababi y’inturusu ziyabyaza amavuta.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu, mu muhanda Musanze-Rubavu, aho imodoka ebyiri harimo itwara abagenzi zagonganye, ku bw’amahirwe abari bazirimo bakarokoka ndetse nta n’uwakomeretse.
Nubwo Nyabihu iboneka mu Turere dufite ubutaka bwera, hakaba hatava izuba ryinshi ahubwo hakarangwa ubuhehere, kandi hagafatwa nk’igicumbi cy’ubworozi ahaboneka amata ahagije, ni Akarere kadasiba ku rutonde rw’Uturere dufite imibare iri hejuru y’abana bafite igwingira, hakavugwa kandi n’ikibazo cy’abangavu benshi baterwa inda.
Abaturage bo mu Murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu, bamurikiwe ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere, bituma biruhutsa ingorane zo kutanoza imihahirane bitewe n’amazi cyane cyane yo mu gihe cy’imvura y’umuhindo cyangwa iyo mu gihe cy’itumba, yuzuraga ntibabone aho banyura, hakaba ubwo anabateje impanuka zo kuyaburiramo (…)
Umusore witwa Habanabakize Etienne wo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, aravugwaho kunigwa n’inyama ikamuheza umwuka, bimuviramo gupfa.
“Bandebereho: Ntuzagwingira Duhari” ni intero y’ababyeyi b’abagabo bo mu Karere ka Nyabihu biyemeje kugira uruhare mu kwita ku mikurire myiza y’abana. Ni na yo nsanganyamatsiko yagendeweho mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato (ECD Day), wizihirijwe ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu mu Kagari (…)
Rwanda Coding Academy (RCA), ishuri rigamije kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda, riherereye ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu, rigiye kwagurwa mu rwego rwo kuryongerera ubushozozi bwo kwakira umubare uhagije w’abanyeshuri.
Abaturage batuye mu murenge wa Bigogwe mu gice cya Gishwati batangaza ko umuhanda wa kaburimbo bari kubakirwa uzaborohereza kugeza umusaruro wabo ku isoko bigatuma amata yabo yongererwa agaciro.
Intama ikomeje kuba imari ishyushye ku baturage batuye mu Karere ka Nyabihu aho buri wa Kabiri na buri wa Kane w’icyumweru, ku isoko ry’amatungo magufi rya Mukamira muri aka Karere usanga haba hashyushye, ari urunyuranyurane rw’amatungo magufi (cyane cyane Intama), aho abacuruzi baba baje kurangura izo bajyana hirya no hino (…)
Mu muhanda Nyabihu-Ngororero mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, imodoka itwara abagenzi izwi nka Twegerane, yagwiriwe n’igiti, abagenzi n’umushoferi barokorwa n’uko bari bamaze gusohoka muri iyo modoka.
Abahinzi b’ibireti bo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, bahawe ubwasisi bwa Miliyoni 17,630,000Frw, mu rwego rwo kubashimira uburyo bazamuye ubuhinzi bw’ibireti mu gihembwe cy’ihinga cy’umwaka ushize.
Yubahe Beatrice w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, wasabiwe ubutabazi bwihuse bw’amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu yo kumufasha kuyungurura amaraso (Dialyse), arashimira ababigizemo uruhare kuko ubufasha yabonye bwatumye ashobora kubyimbuka akaba ategereje ko ahindirirwa impyiko agasubira mu ishuri.
Abatuye Akarere ka Nyabihu, by’umwihariko abo mu Murenge wa Bigogwe, bafitiye impungenge inka zabo ziri gufatwa n’indwara z’inzoka, nyuma yuko zikomeje gushoka ibirohwa, kubera kubura amazi meza muri ako gace, bagasaba ko ababishinzwe bayabagezaho.
Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Byabihu, nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho byifashishwa mu kwanikaho umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo, bavuga ko bigiye kubafasha kurushaho kuwubungabunga no kuwurinda kwangirika, bityo ireme n’ubwinshi bwawo birusheho kuba ibifatika.
Abaturage bo mu ngo zisaga ibihumbi 13 bo mu Mirenge ya Rugera na Shyira, bamurikiwe umuyoboro w’amazi meza wa Rubindi-Vunga ureshya na Klometero 34, basezerera ingendo ndende bakoraga bajya gushaka amazi y’ibirohwa by’umugezi wa Mukungwa, aho bahoraga bahanganye n’indwara ziterwa n’umwanda.
Mugabarigira Eric wari Umukuru w’Umudugudu wa Jari mu Kagari ka Nyarutembe mu Murenge wa Rugera Akarere ka Nyabihu, mu masaha y’igitondo cyo ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, byamenyekanye ko yishwe n’abatahise bamenyekana, icyakora abantu batatu bakaba bahise batabwa muri yombi, hakomeza gukorwa iperereza.
Bamwe mu baturiye ishuri ryisumbuye rya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro rya Bigogwe TSS, barishimira uko bateye imbere mu buhinzi babikesha abiga muri iryo shuri, ibyo bikabafasha kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi.
Abaturage bo muri imwe mu Mirenge yo mu Karere ka Nyabihu bahangayikishijwe n’abajura bakomeje kwigabiza amashyamba yabo bagakokora amababi y’ibiti bakayagurisha abashoramari bashinze inganda ziyakamuramo umushongi w’amavuta bivugwa ko yaba yifashishwa mu buvuzi.
Abatuye hafi y’umugezi wa Kinoni mu Karere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’amazi yawo akomeje kwangiza ubutaka bwo ku nkengero zawo, bigatuma asatira inzu zabo n’umuhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu, hakaba hari impungenge z’uko nta gikozwe mu maguru mashya ngo ashakirwe inzira anyuramo, bazisanga hasigaye amatongo ndetse (…)
Abatuye Umurenge wa Jomba na Mulinga mu Karere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’ikiraro cya Gitebe gikomeje kwangirika, bakagira impungenge z’impanuka abanyeshuri bacyambuka bajya ku ishuri bashobora kuhagirira, dore ko cyegereye ikigo cy’ishuri, gusa ubuyobozi bwavuze ko kigiye gukorwa bidatinze.
Yubahe Beatrice w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, arasabirwa ubutabazi bwihuse bw’amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu yo kumufasha kuyungurura amaraso (dialyse), mu gihe hategerejwe ko hakorwa ibizami byo gupima uwamwemereye impyiko no kuyimushyiramo.
Abatuye Akagari ka Batikoti mu Murenge wa Kabatwa Akarere ka Nyabihu, barasaba kugezwaho umuriro w’amashanyarazi nk’uko byakorewe utugari baturanye.
Kagiraneza Enock, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu, ndetse na Mugabe Matsatsa ukuriye Irondo ry’Umwuga muri aka Kagari, bari mu maboko ya RIB, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo uwitwa Dushimimana gupfa.