Nyabihu: Tariki 20 Mata 1994 nibwo Umututsi wa nyuma muri Komini Nkuri yishwe

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, bo mu cyahoze ari Komini Nkuri, bavuga ko ibihe bigoye banyuzemo mu gihe cya Jenoside no mu myaka yayibanjirije, kubera ubuyobozi bubi bwaranzwe na Politiki y’amacakubiri no kubiba urwango mu banyarwanda, byagize ingaruka zikomeye.

Bashyize indabo ku mva banunamira abashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mukamira mu rwego rwo kubaha icyubahiro
Bashyize indabo ku mva banunamira abashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mukamira mu rwego rwo kubaha icyubahiro

Icyahoze ari Komini Nkuri, ubu ni mu Karere ka Nyabihu. Benshi mu bari bahatuye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko imbarutso ya Jenoside atari indege y’uwahoze ari umukuru w’Igihugu Juvenal Habyarimana nk’uko abakunze gupfobya Jenoside babivuga kenshi, kuko guhera mu 1959 Abatutsi baho batotejwe bikomeye, birushaho gukaza umurego hagati y’umwaka wa 1990 kugeza mu gihe cya Jenoside.

Amateka yo muri aka gace, Uwamahoro Espérance ayazi neza, kuko ari umwe mu batutsi bari bahatuye. Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rutangijwe n’Ingabo za RPF Inkotanyi mu mwaka w’1990, Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Nkuri, biganjemo abize n’abari bafite amikoro; baratotejwe, bagafungwa bya hato na hato, abandi bakicwa bakajugunywa mu buvumo bwitwa Nyaruhonga.

Yagize ati: “Kuva urugamba rwatangira, Ubuyobozi bwariho bwatangiye kutwihimuraho, budushinja ko turi ibyitso by’Inyenzi zateye Igihugu. Interahamwe zifatanyije n’abasirikari babaga mu kigo cya Mukamira, uwtwaga Nyirakamanzi alias Nyirakamodoka wari Konseye, hakaba na Burugumesitiri wa Nkuri witwaga Mpiranya Mathias; bari ku isonga mu bwicanyi bwibasiraga Abatutsi, imirambo yabo ikajugunywa mu buvumo bwa Nyaruhonga nyuma yo kuyishinyagurira ko bayijyanye kwiga i Makerere ya Uganda”.

Uwamahoro akomeza avuga ko hagati y’amatariki ya 7 kugeza tariki 20 Mata 1994, Abatutsi bari barahasigaye, Interahamwe zifatanyije n’abasirikari babaga mu kigo cya Mukamira n’icya Bigogwe bari baranagize uruhare mu kuzitoza ubwicanyi, bafatanyije n’abayobozi bariho icyo gihe, bahiga Abatutsi bukware aho bari bihishe; aho bamwe babasangaga mu ngo zabo bakabicisha ibisongo, imipanga n’izindi ntwaro gakondo, barabsahura ndetse banabatwikira amazu.

Yagize ati: “Ahagana mu ma saa tatu z’igitondo cy’umunsi Jenoside yatangiriyeho, amazu y’Abatutsi bo muri Nkuri, bayasutseho essence aba umuyonga. Abatari bakabashije kwihisha bishwe batemaguwe, abagore bo mbere yo kwicwa babanzaga kubafata ku ngufu. Inzira y’inzitane y’amahwa, Abatutsi bahoze batuye muri ako gace cyangwa abari bahahungiye, bayinyuzemo bicwa urw’agashinyaguro kugeza tariki 20 Mata 1994 ubwo umututsi wanyuma yicwaga”.

Ababashije kurokoka bo mu cyahoze ari Komini Nkuri, ni abari barahungiye mu bindi bice cyangwa abari batuye mu bindi bice ariko basanzwe bahakomoka.

Ubwo abicanyi bari bamaze kumaraho Abatutsi baho nk’uko Uwamahoro akomeza kubivuga mu buhamya bwe, ngo bakomereje mu Bisesero no mu zindi Komini gutangayo umusada(ubufasha) wo kwica Abatutsi baho.

Tariki 20 Mata buri mwaka, Abarokotse Jenoside bo mu cyahoze ari Komini Nkuri bibuka inzirakarengane zahiciwe

Abarokotse Jenoside bo mu cyahoze ari Komini Nkuri(Nyabihu), batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu no hanze yacyo, bishyize hamwe bashinga Umuryango bise Nyabihu Survivors Family, ugizwe n’abasaga 200.

Ni umuryango bafata nk’umuyoboro utuma amateka y’ababo bishwe mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi adasibangana, no guharanira ko amacakubiri atazongera ukundi.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomoka mu cyahoze ari Komini Nkuri baharanira ko amateka mabi atazongera kubaho binyuze mu muryango bashinze
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomoka mu cyahoze ari Komini Nkuri baharanira ko amateka mabi atazongera kubaho binyuze mu muryango bashinze

Ku wa Kabiri tariki 20 Mata 2021, abagize umuryango Nyabihu Survivors Family bibutse ababo bazize Jenoside, umuhango witabirwa n’abatarenga 20, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19.

Ngabonziza Louis, umuyobozi w’uyu muryango yagize ati: “Uyu ni umwanya duha uburemere bukomeye cyane, kuko tuba twaje kuri uru rwibutso ruruhukiyemo abacu, duturutse ahantu hatandukanye; tukongera kubibuka, bigatuma twumva ko turi kumwe na bo. Twe abakiriho, uba ari umwanya wo guhumurizanya, gukomezanya no kurebera hamwe ibiduha imbaraga n’intumbero nziza y’ahazaza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Habanabakize Jean Caude, yashimye uburyo ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zigatuma Abanyarwanda bongera kugira umudendezo.

Abarokotse Jenoside bakomoka mu Karere ka Nyabihu bishyize hamwe, yaboneyeho kubakomeza muri ibi bihe, abasaba kurushaho guharanira kwiteza imbere.

Yagize ati: “Ingabo z’igihugu cyacu zahagaritse Jenoside, hakaboneka ababasha kurokoka, ni ibyo kwishimira ko uyu munsi ari bazima kandi babayeho neza. Tubikesha Politiki y’imiyoborere myiza. Igikomeye mbasaba ni ukubyubakiraho, mukirinda guheranwa n’amateka mabi yaranze Igihugu”.

Ati: “Nimuharanire gushyira imbere gahunda zose zigira uruhare mu iterambere ry’Abanyarwanda, yaba mu bukungu n’imibereho myiza. Mukomere ku ndangagaciro y’ubumwe bw’Abanyarwanda, murwanye ingengabitekerezo ya Jenoside kandi mboneraho no gusaba abagifite amakuru y’ahakiri imibiri itaraboneka, gutanga amakuru, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro”.

Ngabonziza Louis uyobora umuryango Nyabihu Survivors Family
Ngabonziza Louis uyobora umuryango Nyabihu Survivors Family

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukamira, rushyinguwemo imibiri 2202 y’Abatutsi bazize Jenoside n’abicwaga mbere yaho. Imibiri myinshi ikaba ari iyakuwe mu buvumo bwa Nyaruhonga y’Abatutsi babaga bishwe bakajugunywamo.

Umubare munini wabo ni abahoze batuye muri Komini Nkuri n’abakurwaga mu zindi Komini nka Karago na Mukingo na Mudende.

Abagize umuryango Nyabihu Survivors Family, bakomoka mu Karere ka Nyabihu barokotse Jenoside, bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri nk’ikimenyetso cyo kubunamira. Ni umuhango bakoze ku nshuro ya kabiri, kuva bashinga uwo muryango bahuriyemo.

Habanabakize Jean Claude yasabye abarokotse Jenoside kudaheranwa n'amateka mabi yaranze igihugu
Habanabakize Jean Claude yasabye abarokotse Jenoside kudaheranwa n’amateka mabi yaranze igihugu
Uwamahoro Espérance, umwe mu barokotse Jenoside bo mu cyahoze ari Komini Nkuri
Uwamahoro Espérance, umwe mu barokotse Jenoside bo mu cyahoze ari Komini Nkuri
Ubuvumo bwa Nyaruhonga bwajugunywagamo Abatutsi bishwe muri Jenoside no mu myaka yayibanjirije
Ubuvumo bwa Nyaruhonga bwajugunywagamo Abatutsi bishwe muri Jenoside no mu myaka yayibanjirije
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka