Nyabihu: Polisi yafashe ababyeyi baherutse gutwika umwana wabo intoki

Polisi irakangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kurera kwirinda guha abana ibihano by’indengakamere byiganjemo ibibabaza umubiri. Ni nyuma y’aho tariki ya 29 Kamena 2020 mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Kabatwa hagaragaye ababyeyi batwitse intoki umwana wabo w’imfura bamuhora ko yafashe amafaranga akajya kuyagura amandazi.

Ikarita igaragaza aho Akarere ka Nyabihu gaherereye (mu ibara ry'umutuku)
Ikarita igaragaza aho Akarere ka Nyabihu gaherereye (mu ibara ry’umutuku)

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko ku mugoroba Saa moya, Hitimana Emmanuel w’imyaka 34 n’umugore we Mukandutiye Liliane w’imyaka 28 bafatanyije gutwika umwana wabo w’imyaka 10.

Yagize ati “Nyina w’uriya mwana yagiye kureba amafaranga igihumbi aho yari ari arayabura, yegera umwana yumva arahumura amandazi amenya ko ari ya mafaranga yayaguzemo. Ubwo yahise afatanya n’umugabo we bafata intoki z’umwana wabo bazishyira mu ziko barazitwika.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko ubwo batwikaga uwo mwana ngo yaratatse cyane abaturanyi barabyumva babimenyesha umuyobozi w’umudugudu na we atabaza Polisi iraza irabafata.

Iyi nkuru Polisi yatangaje ku rubuga rwayo rwa Internet ivuga ko umwana yahise ajyanwa kwa muganga naho ababyeyi be bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabatwa kugira hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneho gusaba ababyeyi ndetse n’abandi bantu bafite inshingano zo kurera kwirinda guhana abana mu buryo ndengakamere.

Yagize ati ‘Nta muntu ukwiye guhana umwana muri buriya buryo kabone n’iyo waba utaramubyaye. Nk’umubyeyi hari ukuntu wakosora umwana n’iyo wamuganiriza gusa ariko utamuhaye ibihano bibabaza umubiri.”

Yashimiye Umuyobozi w’Umudugudu watanze amakuru anasaba n’abandi kudahishira abakora ibyaha.

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka