Musanze: Abivuriza mu kigo nderabuzima cya Kabere bavuga ko hari abakozi badahagije
Abivuriza mu Kigo Nderabuzima cya Kabere giherereye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, barashimira Leta yavuguruye inyubako z’icyo kigo mu buryo bujyanye n’icyerekezo, ariko bagaragaza imbogamizi z’abakozi bake zituma badahabwa serivisi uko bikwiye.
Icyo Kigo Nderabuzima giha serivisi abaturage babarirwa mu bihumbi 21 biganjemo abaturuka mu Mirenge itatu ari yo Umurenge wa Muko, uwa Nkotsi n’uwa Kimonyi, cyubatswe mu 1986 izo nyubako zivugururwa muri 2023, ahashyizwe ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gutanga serivisi zitandukanye z’ubuvuzi.

Abagana icyo kigo barashima cyane ko cyavuguruwe inyubako zishaje zirasenywa izindi ziravugururwa hubakwa izijyanye n’icyerekezo zirimo igeretse rimwe, abo baturage bakemeza ko ibyo bikomeje kubarinda umwanda wagaragaraga muri iryo vuriro waterwaga n’izo nzu zishaje kugeza ubwo abazaga kwivuza banyagirwaga.
N’ubwo bishimira izo nyubako nziza, bavuga ko serivisi basabira muri iryo vuriro zitaranozwa neza kubera ubucye bw’abaganga n’abakozi b’iryo vuriro, bagasaba Leta ko yabongerera abakozi mu kwihutisha serivisi z’ubuvuzi.
Uzamukunda Spéciose ati “Twishimiye iterambere Leta yatuzaniye ivugurura iri vuriro. Ariko turifuza ko batwongerera abaganga kuko abari hano ni bake, hari ubwo ugera hano mu gitondo wazindutse cyane ugataha mu ijoro”.
Arongera ati “Urasanga abaganga babiri bari ku kazi, umugore utwite yaza kubyara ugasanga umuganga wari uri kwita ku bandi agiye kwita kuri uwo mugore, ugasanga turi kwitotombera abaganga kandi na bo nta kundi babigenza aho usanga bavura benshi kandi bo ari bake, ugasanga natwe uburwayi buriyongereye kubera gutinda kuvurwa. Ntacyo tuveba abaganga barakora pe, ikibazo ni bake”.
Tuyisenge Etienne ati “Ibibazo by’inyubako byarakemutse, ariko na none abaganga ni bake cyane ugereranyije n’umubare w’abantu bakira, bakeneye kongerwa kugira ngo abantu bareke gukomeza gutinda ku mirongo, mu rwego rwo kwirinda ko umuntu ashobora kuba yaharembera”.
Barasebanya Patrice umaze imyaka 36 akora isuku mu Kigo Nderabuzima cya Kabere, na we asanga umubare w’abakozi muri icyo Kigo Nderabuzima ari muto ku bakinaga, agasaba ko abaganga bongerwa.
Ati “Abaganga ntabwo bahagije rwose, usanga abaturage bategereza igihe kirekire kubera ubuke bw’abaganga”.
Icyo kigo nderabuzima gitanga serivisi zitandukanye zakira abaza kwivuza bataha n’abacumbika. Zimwe muri izo serivisi zirimo kwakira ababyara, gupimisha inda, kuboneza urubyaro, kwita ku bafite indwara zitandura, kwita ku bana bafite ikibazo cy’imirire mibi, gukingira, serivisi za Laboratwari, kuvura inkomere, abafite uburwayi bwo mu mutwe n’izindi.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kabere, Janvière Mukarusine, na we yemeza ko ikibazo cy’abaganga bake kikiri imbogamizi muri iryo vuriro.
Ati ‟Nk’uko abaturage bakomeje kubivuga, dufite abaganga bake aho abo duteganyirijwe mu mbonerahamwe y’abakozi hari abo tudafite. Ubu dufite abaforomo barindwi n’umubyaza umwe, tukagira n’abunganira abaganga icyenda”.
Arongera ati “Abo n’ubwo bahari dufite icyuho turacyabura abaganga batatu kandi n’ubwo bakwiyongeraho nabwo wasanga badahagije kuko usanga umuganga umwe azenguruka muri serivisi zirenga eshatu.
Arongera ati ‟Niba hari abagore baje kwipimisha inda hakaba hari undi waje kubyara, wa muganga arasiga abaje kwipimisha ajye kubyaza, kandi kubyaza ni ibintu bifata umwanya, ugasanga ba bandi baje kwipimisha inda barambiwe”.

Mu kumenya icyo inzego nkuru z’ubuzima zivuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yavuganye n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, bifite mu nshingano kureberera icyo Kigo Nderabuzima, avuga ko icyo kibazo bakigejeje kuri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) babwirwa ko barimo kwiga uko bagikemura.
Ati ‟Ikigomba gukorwa muri rusange ni ukuvugurura imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo mu Bigo Nderabuzima kuko itajyanye n’Akazi kagomba kuhakorerwa. Naho imyanya iba itarimo abakozi yo turabikurikirana bagahita bajyamo”.
Ikindi abo baturage bagarutseho, ni ikibazo cy’umuhanda mubi ugana kuri icyo Kigo Nderabuzima cya Kabere, aho bigora abarwayi kugera mu bitaro bya Ruhengeri mu gihe bibaye ngombwa ko boherezwayo.
Ohereza igitekerezo
|