Musanze: Abaturage baguze amapoto y’umuriro abapfira ubusa
Mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze abaturage bishyize hamwe bagura amapoto n’insinga bagamije kwizanira umuriro w’amashanyarazi, ariko babwirwa ko amapoto bashakaga gukoresha atujuje ubuziranenge.
Abo baturage uko babarizwa mu ngo 54, ni abo mu Mudugudu wa Gasanze bakusanyije arenga miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, ngo bakore umuriro w’amashanyarazi kuri kilometero imwe.
Nyiringabo Germain agira ati: “Twashatse kwivana mu mwijima maze buri rugo rutanga amafaranga ibihumbi 21, tuyaguramo amapoto ndetse n’insinga. Ariko byageze mu gihe cyo gusaba REG ko yaza ikaduha umuriro iradutsembera.”
Umuturanyi we Mukanoheli Elisabeth nawe avuga ko iki kibazo bari babonye uburyo bwo kugikemura burundu. Aho agira ati: “Ubwo twatekerezaga kwizanira amashanyarazi, hari bamwe muri twe bari baramaze kunoza imishinga yo gushyiraho aho kogoshera no gutunganya imisatsi, abandi bateganya kuygura imashini zisya, ariko REG iradutenguha.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Ingufu REG Ishami rya Musanze Batangana Regis, avuga ko aba baturage bategura uwo mushinga, batigeze begera iki kigo, ari na yo ntandaro yo gukoresha ibiti bitujuje ubuziranenge.
Yagize ati“Abaturage bashize ibiti bitari amapoto ya nyayo, ntibagisha inama ngo bamenya ibyujuje ibipimo by’ubuziranenge. Byashoboka ko hari nk’umuntu wabihereranye akabashuka abizeza ko ibyo bikoresho byemewe ariko mu by’ukuri si ko bimeze. Twabagiriye inama y’uko ibyo biti n’insinga babisubiza abo babiguze na bo bakabaha amafaranga babiguze, mu rwego rwo kwirinda ko bahomba.”
Agaruka ku miterere n’ibigenderwaho ngo igiti kibe icyujuje ubuziranenge buherwaho gikoreshwa nk’ipoto ishyirwaho insiga z’amashanyarazi, Batangana yagize ati: “Igiti kibonetse cyose gicibwa mu ishyamba n’ubwo cyaba kinini cyangwa cyumye gite, ntabwo ari ihame ko gihita kigirwa ipoto mu gihe kiba kitaratunganywa mu ruganda ahabugenewe. Hari imiti kiba kigomba guterwa ituma kirushaho gukomera ndetse n’uburambe, ikagiha ubudahangarwa bukirinda gusaza vuba cyangwa kwangizwa n’udusimba two mu butaka nk’imiswa”.
“Igiti cyatunganyijwe muri ubwo buryo kigahinduka ipoto, kiraramba kugeza mu myaka irenga 20 gishinze mu itaka, mu gihe igiti gisanzwe cyo, kiba kidashobora kurenza nk’umwaka umwe kitaraborera mu butaka”.
Icyakora ngo n’ubwo bafite inyota y’umuriro w’amashanyarazi, ngo bashonje bahishiwe kuko REG iteganya kongera ingufu z’umuriro w’amashanyarazi uzakwirakwizwa muri ako gace, cyane ko n’uwahabarizwaga wari usanzwe ufite ingufu nkeya.
Imibare y’ikigo REG, igaragaza ko kugeza muri Mutarama 2024, ingo zingana na 21% by’abacana, zakoreshaga akomoka ku mirasire y’izuba mu gihe 55% zo zakoreshaga akomoka ku muyoboro mugari.
Ohereza igitekerezo
|
Hello, ndabasuhuje amahoro ya nyagasani abane namwe. Tukiri kukibazo cy’umuriro rwose hari uduce twinshi two mukarere ka Musanze tutarabona umuriro, urugero nkahahoze hari Ibiro by’umurenge wa Cyuve aho amapoto amaze imyaka 3 ashinze ntagisubizo twari twabona saho gusa kuko hari nutundi duce wagiye ugarukira munzira. Rwose mudukorere ubuvugizi kuko hari byinshi biri kugenda bidindira kubera ikibazo cyo kubura amashanyarazi. MURAKOZE