Yishe inyamaswa nyinshi kugeza aho amenyeye ko ari kwica inshuti ze
Mu minsi yashize, umwana wa Rushimusi yabaga ari rushimusi, kandi koko ni ko byagenze kuri Mupenzi Valentin wakuriye mu buzima bwo gushimuta inyamaswa zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Ku myaka umunani, Mupenzi yakurikiraga ba rushimusi mu ishyamba aho bicaga inyamaswa bakazibaga ndetse bakanatemamo imigano n’ibindi bifashishaga nk’ibicanwa.
Yagize ati: “Ishyamba narijyanagamo n’abantu bakuru , tugakoresha imitego mu kwica inyamaswa cyane cyane nk’Impongo cyangwa Imbogo. Twabaga tuzi neza ibice iherereyemo n’aho zakundaga kunyura akaba ariho tuzitegera, hagira igwa muri uwo mutego natwe tukayihuraho turi nk’abantu umunani cyangwa abarenzeho tukayitemagura tukageza ipfuye, tukayibaga, tukagabana inyama”.
“Ubushimusi bwakorwaga ku mugaragaro, inyama z’inyamaswa twabaga twishe, twazimanukanaga tuzikoreye ku mutwe, hakaba izo tugurishije kuri macye, izindi tukazijyanira abo mu rugo. Muri kano gace kose wasangaga bamwe botsa abandi batogosa, ugasanga birarangirira aho ngaho. Icyo gihe ingamba zo kubungabunga Pariki ntizari zagashinze imizi, imyumvire yacu ku kubungabunga Pariki n’ibiyirimo yari hasi cyane”.
Uko yakuraga, Mupenzi yibwiraga ko ari ho hari amakiriro ye, ariko gahoro gahoro abona ko aka kazi katababuzaga guhora mu bukene cyane.
Yagize ati: “Ubundi uretse kuba twari twaradindiye mu mitekerereze yo kumva ko kwishora mu bushimusi aribyo byadukiza, nta kindi gikorwa cy’iterambere. Ntiwaba umuhigi cyangwa umushimusi ngo wubake inzu, ngo worore inka cyangwa ngo ube umuhinzi. Abenshi muri twe tubyize aho tubuviriyemo.”
Aha ni ho yahereye yitandukanya n’uyu mwuga, yiyegurira umwuga wo gutwaza imizigo ba mukerarugendo basura Pariki y’ibirunga, maze amafaranga akuyemo akajya ayashora mu buhinzi.
Agira ati: “Iyo ntwaje mukerarugendo umuzigo, simbura nk’amadorari ari hagati y’10 na 20 ampa, hakaba ubwo anarenzeho bitewe n’uko ibihe bimeze. Ubwo rero iyo ngiyeyo kabiri gatatu mu cyumweru, urumva ko mpakura umusanzu ukomeye wubaka urugo.”
Aha ni naho yakuye igishoro cy’amafaranga ibihumbi 150 yahereyeho atangiza ubuhinzi ku buso bwa are 20, yasimburanyagaho ibirayi n’ibireti, uko asaruye akazigama, bigenda bimufasha kwagura ubuso ahingaho, aho ubu ageze kuri Hegitari 4 harimo izigera muri 2 n’igice z’ubutaka bwe bwite.
Nibura ngo buri gihembwe asarura toni 25 bikamwinjiriza amafaranga atari munsi ya Miliyoni 5 y’u Rwanda.
Atungishije benshi
Ibyo bikorwa by’ubuhinzi hari benshi babiboneramo imirimo bo mu gace atuyemo, aho na bo bahamya ko ari umusaruro bakura mu kuba Mupenzi yaravuye mu bushimusi.
Nyuma yo kubona atagarukira ku guhinga kijyambere no gutwaza ba mukerarugendo imizigo, Mupenzi yongeyeho no gushinga ishuri mu gace atuyemo ryigwamo n’abana babarirwa muri 400 bo mu cyiciro cy’amashuri y’inshuke.
Mu Karere ka Musanze habarirwa abantu 494 bibumbiye muri Koperative Mupenzi Valentin abarizwamo, bakora umwuga wo gutwaza imizigo ba mukerarugendo, kandi umubare munini muri bo, ni abahoze mu bushimusi bw’inyamaswa baza kubureka.
Bisamaza Jacques ukuriye Koperative Kabeho Ngagi Sabyinyo yagize ati: “Mbere tutarihuriza hamwe muri Koperative, cyari ikizira kuri twe ko inyamaswa isohoka muri Pariki ikaba yasubirayo ari nzima; bitewe n’imyumvire yacu yari ikiri hasi, aho twayibonaga byanze bikunze twarayicaga ikaribwa.”
“Nyuma yo kubona ko ubushimusi aho kuduteza imbere butudindiza, twatekereje uko twajya tujyana muri pariki n’ibikorwa by’ingirakamaro, bigaragaza isura nziza yayo ku bajya kuyisura, niko kwinjira muri uyu mwuga wo gutwaza ba mukerarugendo imizigo”.
Aka ngo ni akazi imibereho yabo ya buri munsi ishingiyeho, kanafasha benshi mu bagakora kugira indi mishinga byunganirana bikorera harimo nk’ubuhinzi bwaba ubw’ibirayi, ibigori, amashaza, ibireti n’ibindi, cyane ko nk’abaturiye agace k’ibirunga aribwo bisangamo cyane. Hari n’abagiye bigurira amashyamba bakaba bafatanya ibyo bikorwa byombi n’ububaji.
Ni akazi bakora basimburana buri munsi kandi nibura umuntu umwe muri bo iyo yaherekeje mukerarugendo amutwaje umuzigo, aba ashobora guhembwa amadorari 20 ku munsi, kandi mu cyumweru kimwe buri wese akora nibura inshuro ebyiri.
Janvier Kwizera Umukozi wa Pariki y’Ibirunga Ushinzwe ubufatanye n’abaturage, avuga ko urugendo rumaze nibura igihe cy’imyaka 15, rwo kwegeranya abahoze mu buhigi n’ubushimusi bw’inyamaswa zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bagahugurwa bagakangurirwa kwiteza imbere.
Agira ati: “Aho batandukaniye n’andi makoperative, bo icyo bakora kimeze nk’akazi ka buri munsi basimburanaho kandi uwakoze, ku munsi atahana ayo yakoreye. Bagitangira, nibura ku munsi uwaherekeje mukerarugendo amutwaje igikapu yahembwaga amadorari 10. Aya mafaranga yagiye azamuka aho ubu ageze ku madorari 20 ndetse hari na gahunda y’uko na yo mu gihe kiri imbere aziyongera.”
Uretse aba batwaza imizigo ba mukerarugendo bakorera mu Karere ka Musanze, no mu tundi Turere imiryango y’ingagi yagiye yagukiramo turimo aka Rubavu, Burera na Nyabihu naho hakorerayo amakoperative yibumbiyemo abatwaza ba mukerarugendo imizigo.
Ohereza igitekerezo
|