Umusore w’imyaka 22 yasize ubuzima mu kirombe

Umusore witwa Nsengiyumva Jean Damascène w’imyaka 22 y’amavuko, yapfiriye mu kirombe yarimo ashakamo amabuye y’agaciro.

Icyo kirombe kiri mu murima w’umuturage witwa Singirumukiza Fidèle, giherereye mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze.

Ubwo Nsengiyumva yari akirimo acukuramo zahabu, ngo itaka ryaba ryamugwiriye, aburiramo umwuka bimuviramo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza wemeje amakuru y’uru rupfu agira ati: "Impanuka yamenyekanye mu ma saa tanu z’igitondo. Mu gihe uwo musore yarimo acukura zahabu birashoboka ko itaka ryamugwiriye, bimuviramo gupfa. Iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane mu by’ukuri intandaro y’uru rupfu".

Umuvugizi yavuze kandi ko icyo kirombe cyahoze gicukurwamo amabuye y’agaciro kiza gufungwa kuko kitari cyemewe n’amategeko.

Agace icyo kirombe giherereyemo gakunze kuvugwaho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa rwihishwa.

Umurambo wa Nsengiyumva wajyanwe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzumwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka