Musanze: Ibirayi byamanutse biva kuri 800Frw bigera kuri 450Frw ku kilo
Akanyamuneza ku maso y’Abanyamusanze ni kose by’umwihariko kuri bamwe barya ari uko bahashye, nyuma y’uko igiciro cy’ibirayi cyamanutse bigera kuri 450Frw ku kilo, bivuye kuri 800Frw byariho mu mezi abiri ashize.
Igipimo fatizo cy’ibirayi gikunze gufatirwa ku mbuto ya Kinigi, abenshi bemeza ko ariyo mbuto ikunzwe na benshi, bakemeza ko ari nayo mbuto ibasha kwihanganira uburyo bwose yatekwamo ntibihungabanye umwimerere wayo.
Ubwo Kigali Today yageraga mu masoko atandukanye yo mu Karere ka Musanze ndetse no muri butike zimwe na zimwe zo mu nkengero z’Umujyi wa Musanze, abaturage bayitangarije ko bishimiye igabanuka ry’igiciro cy’ibirayi, dore ko hari abemeza ko bari barabihagaritse ku ifunguro ryabo rya buri munsi kubera uburyo byari bihenze.
Nzabarinda Isaac, Umuhinzi w’ibirayi wabigize umwuga wo mu Karere ka Musanze, yavuze ko iryo gabanuka ry’igiciro cy’ibirayi ryatewe n’uko bigeze igihe cy’umwero wabyo, imvura nayo ngo ikaba yaraguye ku rugero rwiza.
Ati ‟Ibirayi byabonetse ku bwinshi, ibyo Abanyarwanda bifuje twe abahinzi twabibakoreye ibiciro biramanuka. Mu cyaro ikilo cy’ibirayi kiri hagati ya 370Frw na 400Frw. Igiciro fatizo navuga ko ikilo cy’ibirayi ari amafaranga 400”.
Arongera ati ‟Ibanga n’uko twahinze byinshi imvura igwa mu rugero n’izuba riva mu rugero birera umusaruro uriyongera, ubu hari ibyo turi guhinga bizera muri Werurwe no muri Mata 2025, twafatiye ingamba ubuhinzi bw’ibirayi, ibiciro ntabwo bizongera kuzamuka cyane, bizazamuka gato mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri”.
Ubwo Kigali Today yageraga mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, yasanze ibirayi byiza bya Kinigi biri ku mafaranga 450, uguze indobanure akishyura amafaranga 500 ku kilo, mu gihe uwitwaje amafaranga 400 nawe yabonaga ibiri mu rugero.
Iryo gabanuka, ni ibyishimo ku baturage nk’uko bamwe muri bo babivuga, ndetse bakemeza ko ipfa bari babifitiye rigiye gushira.
Umurerwa Daphrose ati ‟Kinigi nziza ikilo kiri kugura 450Frw kuko umucuruzi ari kubirangura kuri 420Frw, turishimye kuko ibirayi byaryaga umugabo bigasiba undi aho mu minsi ishize ikilo cyari ku mafaranga 700 na 800, ariko ubu kuba biri kuri 400Frw, buri muturage aba afite ubushobozi bwo kubihaha, uwaguraga ikilo cy’ibijumba 350Frw ari kongeraho igiceri cya 50 akagura ikilo cy’ibirayi”.
Arongera ati ‟Hari abari babivuyeho burundu, none se niba ufite ibuhumbi 2000Frw ukaba waguraga ibiro bitagera kuri bitatu none ayo mafaranga akaba ari kugura ibiro bitanu urumva atari inkuru nziza. Gusa nta mahirwe twabiha ko bizagera ku minsi mikuri bigihendutse, kuko ubusanzwe ibirayi biduha ibyumweru bitarenze bibiri byo kumanuka cyangwa kuzamuka, ubu wasanga kuri Noheli bizaba byuriye”.
Undi ati ‟Abaturage turishimye cyane kuba ibirayi byamanutse, nari narabivuyeho none nabisubiyeho kandi ndi kurya ngahaga, nagiraga 1000Frw singire icyo nkimaza, none ndi kukiguramo ibiro bibiri bakangarurira, ubu mu rugo iwanjye ni amahoro”.
Bamwe mu bacuruzi b’ibirayi kuri bo ngo kumanuka kw’ibirayi ni igihombo
N’ubwo abenshi bishimiye iryo gabanuka ry’igiciro cy’ibirayi, bamwe mu babicuruza baremeza ko iryo gabanuka rikomeje kubateza ibihombo kubera ko iyo biri ku giciro gito, biteza ikibazo cyo kubigurisha mu kajagari badasora, bigahombya abasora.
Icyizanye Francine ati ‟Ibirayi byamanutse abaturage bishimye kuko babonye ibiryo, ariko twe abacuruzi biraduhombya, hano ni hafi y’imirima umuturage arasaruro akabizengurukana aho ariho hose agenda ku maduka aho asanze amamodoka bakamwegera, igiciro cyose bamubwiye akacyakira kubera ko nta misoro baba bakwa”.
Arongera ati ‟Abo bagenda bazenguruka mu mihanda bibizerereza mu maduka nibo baduhombya, agurisha make akigendera kubera ko biba byabaye byinshi”.
Mugenzi we witwa Umutoniwimana Solange ati ‟Twe abacuruzi turi guhomba kubera ubwinshi bwabyo, nk’ubu nacuruzaga ku munsi ibiro 300 ariko ndi gucuruza 100 gusa, kubera uburyo abaturage bari kubyeza bakabigurisha mu kajagari ntitubone abaguzi”.
Ikilo cy’ibirayi bya Kinigi ni 450Fw na 500Frw, ubundi bwoko bw’ibirayi ni 400Frw, ikilo cy’igitoki ni amafaranga 500 na 450, ibijumba ni 350Frw, ikilo cy’ibitunguru kiragura 1000Frw, ikilo cy’amashaza 1300Frw, ikilo cy’ibishyimbo byumye ni 1300Frw naho ibitonore 1000Frw, ikilo cy’umuceri ni 1500Frw na 1700Frw, karoti 1000Frw, inyanya 1500Frw intoryi 1500Frw.
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze!! Kutugezaho ibiciro
Murakoze!! Kutugezaho ibiciro
Murakoze!! Kutugezaho ibiciro