Bamwe mu basore n’abagabo bakora imirimo isaba ingufu mu Mujyi wa Musanze, Umurenge wa Cyuve ariko bakorera amafaranga atari menshi, barya imbada aho gufata amafunguro ya saa sita asanzwe kuko ngo barazirya bakumva barahaze bakabona n’imbaraga zo gukomeza akazi nta kibazo.
Ntagozera Joseph wo mu Kagari ka Cyogo, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze, atangaza ko kwitwa inganzwa n’abaturanyi n’abandi bagifite imyumvire ikiri hasi kubera gufasha umugore we imirimo yo mu rugo ntacyo bimutwara, kuko afite icyerekezo cyo gufatanya n’umugore we imirimo yose kugira ngo umuryango wabo utere imbere.
Umwana w’imyaka 17 wo mu Kagali ka kabilizi, Umurenge wa Gacaca arakekwaho kwica umuvandimwe we w’imyaka 14 amukubise imigeri bapfuye avoka zo kurya kuwa mbere tariki 01/09/2014 .
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ruzwi mu rurimi rw’icyongereza nka “Young Volunteers” rurakangurirwa kugira uruhare mu kubaka igihugu ariko ibyo bazabigeraho nibabanza guhinduka bo ubwabo, kandi bagashyira imbaraga nyinshi mu guhindura aho batuye by’umwihariko bagenzi babo kugira ngo igihugu kibe cyiza (…)
Abagore bahagarariye abandi mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze barakangurirwa kugeza ubutumwa bwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ku bagize imiryango yabo by’umwihariko ndetse n’aho batuye kuko ubunyarwanda ari wo musingi w’amahoro arambye mu Rwanda.
Urubyiruko rw’abakorerabushake 300 ruva mu gihugu cyose rwiyemeje gukumira ibyaha bitaraba, rurasabwa guhagarara kigabo mu rugamba rwo guhindura u Rwanda rukaba igihugu gikomeye kandi cy’intangarugero muri Afurika no ku isi hose.
Polisi ifatanyije na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango batangije ku mugaragaro ubukangurambaga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho abaturage bashishikarijwe kurwanya by’umwihariko icuruzwa ry’abana b’abakobwa ririmo kugaragara mu gihugu
Abana 120 basubijwe mu buzima busanzwe mu bihe bitandukanye nyuma yo kuba inyeshyamba mu mutwe wa FDLR, bongeye guhurizwa hamwe mu mahugurwa kugira ngo basangire ubunaranibonye n’imikorere abakiri inyuma nabo babigireho nabo batere ikirenge mu cyabo.
Bamwe mu banyonzi bo mu Karere ka Musanze bagaragaza ko batishimiye uburyo batanga amafaranga 100 ya buri munsi na 900 ya buri gihembwe ntibamenye uko akoreshwa kandi bakaba nta bwizigame bagira muri koperative yabo ya CVM (Cooperative velos de Musanze).
Mu kiganiro kirambuye, umunyamakuru wa Kigali Today yagiranye na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, kuri uyu wa kane tariki 14/8/2014 yatangaje byinshi ku buzima bwe bwo hanze y’inshingano z’ubuyobozi, amakipe akunda, amafunguro amugwa neza, ibyo akora mu gihe cyokwidagadura n’icyo ateganya (…)
Koperative KODUKUMU igizwe n’abacuruzi bo mu Karere ka Musanze irimo kubaka isoko rya kijyambere rizuzura ritwaye amafaranga asaga miliyari 4.5. Imirimo yo kuryubaka yaratangiye biteganyijwe ko izarangira mu myaka ibiri iri imbere.
Abacuruzi bo mu Isoko rya Byangabo, Umurenge wa Busogo barasaba ubuyobozi kubashyirira umuriro w’amashanyarazi mu isoko kuko umwijima ubabuza gukora nimugoroba bigatuma bataha kare ari bwo abakiriya batangiye kuza guhaha.
Abasore batatu bari mu kigero cy’imyaka hagati 20 na 30 bafungiye kuri Stasiyo ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze kuvakuwa kane tariki 7/8/2014 bakurikiranweho icyaha cyo kugurisha uruhushya mpimbano rwo gutwara imodoka.
Nsabimana Emmanuel wo mu Kagali ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze acumbikiwe kuri Stasiyo ya Polisi ya Muhoza kuva tariki 07/08/2014 akurikiranweho kwica umusore witwa Sagahutu Enock wari wamuhaye akazi ko kwica nyina umubyara kugira ngo abashe kugurisha amasambu.
Caritas ya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yashyikirije inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku Abanyarwanda 99 birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu Karere ka Musanze .
Nyuma y’uko mu Gasentere ka Byangabo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze hagaragaye abasore bakina mukino uzwi nka “kazungunarara” ucuza abaturage utwabo, n’urusimbi rukinirwa ku mugaragaro.
Iyamuremye Assiel utuye mu metero nke z’isoko rya Byangabo mu Murenge wa Busogo arasaba ubuyobozi gukura imyanda iva mu isoko mu murima we kuko atabasha kuwuhinga ngo awubyaze umusaruro wamwunganira mu gutunga umuryango we.
Umushinga RBV3CBA wo mu kigo k’igihugu cy’umutungo kamere mu Rwanda, uje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu mu turere twa Nyabihu na Musanze. Ibikorwa by’uyu mushinga bikazakorerwa mu mirenge 8, harimo 7 yo mu karere ka Nyabihu n’umurenge 1 wo mu karere ka Musanze.
Nyirakadari Dina, umwe mu Banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya utuye mu Kagali ka Garuka mu Murenge wa Musanze ho mu Karere ka Musanze arishimira ko ubuyobozi bwamufashije bishoboka nyuma yo guhabwa inzu ngo arimo gusubira mu buzima busanzwe.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze ngo ubuzima bwabo bugenda buhinduka umunsi ku wundi. Umubare munini umaze kubakirwa amacumbi begerejwe umuriro uva ku mirasire y’izuba n’amazi ari mu nzira zo kubageraho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 29/07/2014, mu Murenge wa Busogo, Akagali ka Sahara mu Mudugudu wa Nyiragaju habonetse umurambo w’umusore witwa Mutuyimana Nepomuscene yitabye Imana.
Mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze hafunguwe Ikigo cy’Umuco cyitwa Open Land Rwanda gifasha Abanyarwanda n’Abanyamahanga kumenya uko Abanyarwanda bo ha mbere babagaho n’ibikoresho gakondo bakoreshaga.
Umushinga wita ku bana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, Fair Children Youth Foundation (FCYF) ukorera mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, tariki 23/07/ 2014 washyikirije abana 9 ibikoresho by’imyuga bize bifite agaciro gasaga gato amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 257.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ifatanyije n’umuryango AEGIS TRUST barimo kumurika mu Karere ka Musanze kuva kuri uyu wa kabiri tariki 22/07/2014 ibihango by’abana n’abantu bakuru bitanga ubutumwa bw’amahoro no kwimika ubumwe mu Banyarwanda.
Abakora umwuga w’ubugeni bo mu Karere ka Musanze bemeza ko umwuga wabo utanga mafaranga menshi kuko bashora make bakagurisha kuri menshi ariko ikibazo bagira ni isoko rito ry’ibihangano byabo.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kararo, Akagali ka Mudakanwa mu Murenge wa Gataraga ho mu Karere ka Musanze bagaragaza ko inka za Girinka zitangwa hakurikije ikimenyane kandi zigahabwa abantu bifite.
Imigano yera cyane cyane mu bibaya hafi y’amazi ni kimwe mu gihingwa bigaragara ko cya cyakwera mu Karere ka Musanze mu bice byegereye ibirunga. Ngo yitaweho igahingwa ku bwinshi yakoreshwa mu mirimo y’ubwubatsi n’ibindi, amashyamba agasubira.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze barema isoko rya Byangabo riri mu Murenge wa Busogo bavuga ko babangamiwe n’umukono w’urusimbi bakunda kwita kazungunarara ukinirwa inyuma y’iryo soko, abana n’abagore bajya bashukwa bagakina uwo mukino bataha imbokoboko kandi baba baje guhaha ibintu bitandukanye.
Abacuruzi bakorera inyuma y’isoko rya Byangabo mu Karere ka Musanze n’abahaturiye bavuga ko babangamiwe n’umunuko uva mu myanda iva mu isoko imenwa aho, basaba ubuyobozi ko bubatabara bagashaka ahandi yajya ishyirwa.
Abakecuru babuze amagambo yo gushimira ingabo z’igihugu ziri mu gikorwa cyo kubavura indwara y’amaso izwi nk’ishaza nyuma yo gusabwa n’ibyishimo batewe no kongera kugira amahirwe yo kubona mu gihe bari bamaze imyaka itatu barahumye.