Musanze: Abasore batatu batawe muri yombi bagurisha urushushyarwo gutwara ibinyabiziga mpimbano
Abasore batatu bari mu kigero cy’imyaka hagati 20 na 30 bafungiye kuri Stasiyo ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze kuvakuwa kane tariki 7/8/2014 bakurikiranweho icyaha cyo kugurisha uruhushya mpimbano rwo gutwara imodoka.
Rugira Jean Bosco wagurisha iyo permis y’impimbano na Ngarukiyintwali Jean Paul wakoraga akazi ko gushaka abantu bashaka permis mu Mujyi wa Musanze hamwe na Niyigena Oswald wo mu Karere ka Nyabihu washakaga kuyigura bafashwe na Polisi nyuma yo gushwana tariki kuwa ka kane w’iki cyumweru.

Rugira w’imyaka 24 avuga ko yatangiye gukwirakwiza impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano ubwo yatekerwaga umutwe n’umuntu wiyise umupolisi ukorera mu biro bya Polisi mu nyubako zizwi nko kwa Kabuga amusanze i Nyabugogo aho yacuruzaga terefone ngendanwa avuga ko atanga impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Uwo muntu avuga ko azi izina rye rimwe gusa, ngo yamwereye kuzaza amuhemba ibihumbi 50 ku ruhushya rumwe aboneye umukiriya. Ni ko yahamagaye Ngarukiyintwali Jean Paul w’imyaka 27 ngo namushakire abakiriya.
Niyigena wakoraga akazi ko gutwara moto yemeye kugura urwo ruhushya ibihumbi 300 maze baza i Musanze baruzanye, uyu musore w’imyaka 24 washaka kubikaho uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yagerageje kugenzura urwo ruhushya asanga ari uruhimbano maze batangira gushwanira amafaranga y’ingendo Rugira na mugenzi we bashaka kwiruka abaturage barabafata.
Rugira yemera ko yari kuba ari inshuro ya kabiri agurishije impushya mpimbano nyuma y’urwo yagurishije mu Karere ka Gisagara ari na ho akomoka, hamwe n’amarira agwa avuga ko nibishoka azasaba imbabazi.
Agira ati: “Nafashwe nta kindi igisigaye ni ugukurikiranwa n’ubutabera gusa nabikoze nanjye nta bizi bishobotse nazasaba imbabazi ... ntabwo nari nzi ko bimeze gutyo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru, Spt. Hitayezu Emmanuel yatangaje ko ikigaragara ari uko ubu buriganya burimo abantu benshi, bagomba gukurikirana bagafata abazikora.
Yasabye abantu bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira ziteganwa n’amategeko kuko polisi ifite ubushobozi bwo gutahura impushya mpimbano.
Ikindi kandi ngo kugendera ku mpushya mpimbano bifite ingaruka ku rukoresha cyane cyane iyo akoze impanuka kuko sosiyete y’ubwishingizi itishyura, bityo yaba yishe umuntu agakurikiranwa nk’uwishe yabigambiriye.
Aba basore bagomba gushyikiriza ubugenzacyaha baramutse bahamwe n’icyaha bashinjwa bakatirwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu hashingiye ku ngingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|