Musanze: Umwana arakekwaho kwica umuvandimwe we bapfuye avoka

Umwana w’imyaka 17 wo mu Kagali ka kabilizi, Umurenge wa Gacaca arakekwaho kwica umuvandimwe we w’imyaka 14 amukubise imigeri bapfuye avoka zo kurya kuwa mbere tariki 01/09/2014 .

Uwakoze ayo mahano ngo yari avuye ku Kagali aho mama we umubyara yari yamutumye, yasanze murumuna we yigabije avoka yagombaga gucuruza arimo kuzirya ni bwo yamufashe amukubita umugeri agahana ku rukenyero yikubita hasi ahita apfa.

Uyu mwana yahise atabwa muri yombi na Polisi ubu acumbikiwe kuri Stasiyo ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze mu gihe ubugenzacyaha bugikora iperereza ngo dosiye itunganwe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Nyina w’abo bana bombi wari urimo guhinga ubwo ibyo byabaga avuga ko yatabajwe n’abana baje bamusanga mu murima bamwira iyo nkuru y’incamugongo, ageze mu rugo asanga umwana we yashizemo umwuka.

Agira ati: “Abana baza biruka barimo kurira nti bite byanyu? Bati Pascal baramwishe. Nde? Ni mukuru we. Nti bapfuye iki? Avoka. Ubwo ndiruka, isuka ndayita mu kuza nsanga umwana agaramye mu mbuga. Nahise ntabaza abangaba twoza umwana tumurambika ku kirago.”

Umuvugizi wa Polisi akaba n’umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru, Supt. Emmanuel Hitayezu arasaba ababyeyi gutoza abana kubana neza babarinda amakimbirane hagati yabo, ikindi kandi bakita ku burere bw’abana babo kuko bukunda kwangizwa no kureba amafilime y’imirwano nabo bagashaka kubishyira mu bikorwa barwana rimwe na rimwe bigakurura impfu.

Supt. Hitayezu asobanura ko umuntu wakoze icyaha cy’ubwicanyi kikamuha ahanishwa icyaha cyo gufungwa burundu ariko ku mwana utarageza ku myaka 18 mu bushishozi bw’urukiko igihano kigabanwa kikaba hagati y’imyaka 10 na 15.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka