Byangabo: Umuturage arasaba kumukiza ikimoteri cyashyizwe mu isambu ye

Iyamuremye Assiel utuye mu metero nke z’isoko rya Byangabo mu Murenge wa Busogo arasaba ubuyobozi gukura imyanda iva mu isoko mu murima we kuko atabasha kuwuhinga ngo awubyaze umusaruro wamwunganira mu gutunga umuryango we.

“Ikibazo babimena mu kwacu, ikindi kibazo biduteye murabona iyo babitwitse biranuka twe tuhegereye rero twaraharenganiye ubungubu,” Uko ni Iyamuremye Uzziel uhana imbibi n’isoko asobanura ikibazo afite.

Uyu mugabo avuga ko icyo kimoteri kimaze igihe kinini mu murima we, yagerageje kugeza ikibazo cye ku buyobozi bw’umurenge ariko nta gisubizo bamuhaye. Kuva icyo gihe yacitse intege zo kukigeza ku rundi rwego.

Imyanda ikuburwa mu Gasentere ka Byangabo no mu isoko, yose isukwa mu kwe. Ngo byahumiye ku mirari ubwo hubakwaga irindi soko, abantu babitwara bakajya kubifumbiza ntibongera kubipakira amamodoka kugira ngo bajye kubishyira mu mirima yabo.

Uyu mwanda watunganwa ukavamo ifumbire nziza yakoreshwa.
Uyu mwanda watunganwa ukavamo ifumbire nziza yakoreshwa.

Iyamuremye kandi avuga ko nta ngurane ashaka kuko ari munsi y’urugo ahakeneye cyane, asaba ko babikuraho agasubirana umurima we.

Agira ati: “Nifuza ko ibi bishingwe byakurwaho hano dore ko ari na hafi y’urugo kuko ni umwanda niba Leta ibwira abaturage gucukura imisarani n’ingarane kuki Leta yo itategura ngo ibikorwa byayo ibitegure nk’uko ishishikariza abaturage?”

Ku ruhande rw’Umurenge, ngo iki kibazo barakizi kandi kimaze igihe kitari gito, Umuyobozi w’Umurenge wa Busogo, Edouard Twagirimana asobanura ko barimo kuganira n’akarere ngo bashake aho bakimurira, yizeza uwo muturage ko ikibazo cye kiba gikemutse vuba.

Uwo mwanda ni ufumbire ikomeye itunganyijwe ku buryo bugezweho yafasha abahinzi mu kongera umusaruro no kuzigama amafaranga atari make bakoresha bagura ifumbire mvaruganda n’imborera bakoresha mu birayi n’ibigori, ibihingwa byera cyane muri ako gace.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka