Iki kigo kimaze amezi atatu gifunguye imiryango gisurwa n’Abanyamahanga n’abanyeshuri baba bafite inyota yo kumenya ibyo batazi cyangwa bumvise ariko bataragize amahirwe yo kubibona imbonenkubone.
Gutemberezwa iki kigo bimara isaha n’igice usangamo ibikoresho bitandukanye byo hambere Abanyarwanda bifashishaga umunsi ku wundi ariko uyu munsi bisigaye hake cyangwa utabasha no kubona ahandi.

Uretse ibikoresho, muri iki kigo hamurikwa amateka mabi u Rwanda rwanyuze aza ku isonga ni ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho ibyo bihangano bitanga ubutumwa bwo kurwanya ikibi himikwa icyiza.
Ndanguza Jean d’Amour, umukozi wa Open Land Rwanda asobanura igihangano, agira ati: “Uyu ni umumama aratwite, mu gihe cya Jenoside, ibyo ntibabyitagaho waba utwite waba umeze ute icyangombwa ni uko bagomba kurangiza ingengabitekerezo mbi ibarimo. Impamvu twamushyize hano hari ijambo rigira riti Never Again, uko tubyiyumvamo n’aho abantu batangira kuzana amacakubiri kugira ngo amaraso yongere kumeneka biragoye”.

Ndanguza avuga kandi ko ikigo cyabo cyabumbiye ba rushimusi, abagore baboha uduseke n’indi mitako ndetse n’abanyabugeni mu mashyirahamwe ibafasha kubona isoko ry’ibihangano byabo.
Umwe mu banyabugeni ukora amashusho (tableaux) mu bitambaro asiga irangi ati: “Open Land kuva yafungura isa naho yaduhaye isoko kuko yo igerwamo n’abantu benshi ... rwose irimo kutuzamura ku cyerekeye isoko”.

Kwinjira muri iki kigo bisaba gutanga amafaranga 2500 ku Munyarwanda n’amadolari 20 ku banyamahanga, ariko umubare w’abakigana uracyari muto. Basaba kandi ko Minisiteri ya Siporo n’Umuco ibaba hafi ibagira inama kuko ifite inzobere zifite ubumenyi buhambaye mu by’umuco.
Ubu buryo bw’ishoramari bwari busanzwe bukorwa na Leta gusa, kuba hari abikorera batangiye gushora imari mu bijyanye n’umuco ni ikintu cyo gishimirwa kandi kizatanga umusaruro mu kongera ubumenyi bw’abenegihugu n’abanyamahanga mu bijyanye n’umuco.

Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
umuco wacu ni ukuwusigasira kuko igihugu kitagira umuco kirazima kandi nibyiza ko dutangira kubitoza abana bakiri bato kuko buriya bo biroroha kubifata kandi ntibipfe kubavamo, duhaguruke dusigasire umuco wacu nayo nimwe mundangagaciro zacu
iki kigo kije gikenewe cyane ubundi Musanze ni agace kagendwa nabamukerarugendo benshi ni ukuvuga ko iyo nzu ndangamurage izongera amadevize binjizagandetse izanfasha abana kwiga no kumenya amatea y’igihug ndetse nako gace muri rusange.
gusigasira umuco bigomba kuba umuco kandi bikanaduha amafranga mu gihe abanyamahanga bazaba baje kudusur bareba ibitandukanye nibyo basanzwe bazi dore ko akenshi baba bazi bike cg se habe na ntabyo